Rusizi: Bwa mbere mu myaka irenga 50, abahinzi b’icyayi batangiye kunywa ku cyayi bihingira
Abahinzi b’icyayi bakorera mu makoperative y’abahinzi b’icyayi ba COPTHE Shagasha na Thé villageois UMACYAGI mu karere ka Rusizi baravuga ko kuva uruganda rw’icyayi rwa Shagasha rwabaho mu 1965, muri uyu mwaka ari bwo bwa mbere basomye ku cyayi bihingira cyatunganijwe neza,bakaba bamaze amezi 3 gusa baratangiye kukinywaho,bareka kunywa amababi yacyo basekuraga mu isekuru. Ubwo Bwiza.com […]
Mpayimana aramutse ahawe umwanya muri Guverinoma yawemera?
Mpayimana Philippe, wabaye umukandida wigenga mu matora ya Perezida wa Repubulika ariko ntabashe gutsinda yatangaje ko aramutse ahawe umwanya muri Guverinoma nshya yawemera. Mu kiganiro yagiranye na VOA mu ijoro ryakeye, Mpayimana wagize amajwi atageze kuri 1%, hakozwe impuzandengo y’igihugu cyose, yavuze ko amatora yagenze neza. Ku bijyanye no guhabwa umwanya muri guverinoma nshya yavuze […]
Amajwi twabonye ni intsinzi ikomeye kuko twahanganye n’amashyaka 9 -Dr Frank Habineza
Umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza yatangaje ko amajwi aherutse kubona mu matora ya Perezida wa Repubulika ari intsinzi ikomeye nk’ishyaka ryahanganaga n’andi icyenda. Dr Habineza yagize amajwi y’agateganyo yamushyize ku mwanya wa gatatu nyuma ya Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi na Mpayimana Philippe wiyamamaje nk’umukandida wigenga. Amajwi Dr Habineza […]
Bugesera: Batangiye gutora ku bw’Abami, bati ‘gutora Perezida utora Kagame ntako bisa’
Bamwe mu basheshakanguhe bo mu Karere ka Bugesera barishimira ko batoye Perezida bafite umutekano, nta vangura rihari, nta buhunzi ndetse ngo bakaba baritoreye Perezida Kagame wabashije gukora byinshi bigaragarira buri wese, kuri bo bikaba ntacyo babigereranya. Rukemansibe Jean Marie Vianny utuye mu murenge wa Nyamata , akagari ka Maranyundo, umudugudu wa Muyange watoreye kuri site […]
Loni yafatiye ibihano Koreya ya Ruguru kubera misile ikomeje gukora
Akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi kafatiye ibihano Koreya ya Ruguru yabujijwe kenshi gucura no kugerageza intwaro z’uburozi (‘missiles ballistiques’) ariko ikabirengaho. Ibyo bihano byafashwe n’abagize ako kanama ku wa Gatandatu tariki ya 5 Kanama 2017, bizatuma icyo gihugu kigira igihombo cya miliyoni 850 z’amadolari ku mwaka mu bijyanye n’imisoro nkuko ikinyamakuru le […]
RDC: Muri Kasaà ¯-Central abapolisi basaga 100 bamaze kwirukanwa mu mezi 4
Abapolisi basaga 100 bo mu Ntara ya Kasaà ¯-Central muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamaze kwirukanwa kubera gusiba akazi batatanze impamvu. Mu itangazo ryo ku wa 5 Kanama 2017, komiseri w’agateganyo wa Polisi y’igihugu muri iyo ntara col Christian Kongolo Kambale yatangaje ko iyirukanwa ry’abo bapolisi aribo barigizemo uruhare, mu yandi magambo ngo bariyirukanye. Aba […]
Ndi umugore, imyaka 4 irihiritse ntararangiza na rimwe mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina- Nkore iki?
Muraho, mungire inama kuko maze imyaka 4 nshatse umugabo, tumaze kubyarana umwana umwe ufite imyaka 3 ariko kuva twabana nta munsi n’umwe yari yantera akabariro ngo ndangize. Kurangiza k’umugore ntibishatse kuvuga ko ntabizi, ndabizi pe kandi byanambayeho bikanandyohera kera nkiri umukobwa kuko ntabwo yanshatse ndi isugi, kuko hari umusore twaryamanaga ariko aho nshakiye umugabo icyo […]
Rutsiro: Abaturage bavuga ko batatunguwe n’intsinzi ya Paul Kgame mu matora
Bamwe mu batuye akarere ka Rutsiro baremeza ko gutegereza ibarura ry’amajwi byasaga no gusuzuma icyizere cy’abagira uruhare mu ibarura ry’amajwi n’ubunyangamugayo bwabo, kuko ngo uzayobora igihugu we bari bamuzi kuva batora referandumu. Mu kivunge cy’Abanyarutsiro baganiraga na Bwiza.com mu gasanteri k’ubucuruzi ka Nyagahinika, bamwe mu baturage batangaje ko babyiyumviye ku bitangazamakuru ahagana saa tanu z’ijoro […]