Bamwe mu basheshakanguhe bo mu Karere ka Bugesera barishimira ko batoye Perezida bafite umutekano, nta vangura rihari, nta buhunzi ndetse ngo bakaba baritoreye Perezida Kagame wabashije gukora byinshi bigaragarira buri wese, kuri bo bikaba ntacyo babigereranya.

Rukemansibe Jean Marie Vianny utuye mu murenge wa Nyamata , akagari ka Maranyundo, umudugudu wa Muyange watoreye kuri site ya Maranyundo, avuga ko kuva amatora yabaho mu Rwanda atarigera asiba na rimwe, yose yayitabiriye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati :”ni amahoro mu Rwanda rwose iyo dutora Kagame, mbere waratoreshwaga , kuva twatangira gutora referandumu yo mu 1959, yo kwemeza umwami narabyitabiriye, ariko icyo gihe hariho ibibazo byinshi bamwe twatangiye guhunga, abandi baricwa, mu by’ukuri amatora turimo atandukanye nayo twakoze yose kuko ubu turatora nta cyo twikanga nta mwiryane, nta buhunzi, Umunyarwanda arisanzuye”.
Akomeza avuga ko ikiruta ikindi ari uko bagiye gutora uwo bazi kandi bazi nicyo azakora, bakitorera umuyobozi bihitiyemo kandi bakaba mu gutora barebye uwagize icyo abamari ndetse babonamo ikize cy’u Rwanda rwejo.
Ati: “Natoye Kayibanda, ntora Habyarimana yewe na Sindikubwabo nari mpari ashyirwaho, ariko uyu we tumutora mu mahoro tuzi nicyo azatumarira ni nayo mpamvu tuzinduka kare butaracya”.
Feliciane Bihengeri wavutse mu 1925, avuga ko ku nshuro ya mbere babanje gutora Demukarasi. “ amatora yose narayatangiye, amatora dukora ubu atandukanye nayo twakoze mbere, ubu turatora mu mahoro ,dufite umutekano , mbese ntacyo nayavugaho kuko buri wese abona ko hari itandukaniro. Rwose Kagame ni umuntu w’intwari yarushije abandi ijambo, yangiriye akamaro kenshi, yantangiye mituweli, yatanze Girinka, icyo navuga n’uko ibiri mbere ari byo byiza”.



