Lil G yateye utwatsi amakuru yo kutishyura ubukode bw’inzu studio ye yakoreragamo
Umuhanzi Karangwa Lionel, uzwi ku izina rya Lil G, yahakanye amakuru yo kubura ubwishyu bw’inzu studio ye yakoreragamo, ndetse anashimangira ko gutandukana na Producer Junior ari uguhitamo kwe ku bijyanye n’imikorere yashakaga muri studio ye. Lil G yagize ati “kontaro yanjye na Junior yarangiye tariki ya 01 Nyakanga 2017, yaramazemo imyaka ibiri, njye byaranshimishije kuba […]
Kigali: Rwari rwabuze gica hagati ya Polisi na shoferi utumva utanavuga
Umushoferi warutwaye imodoka ariko afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, yafashwe na polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police) kumvikana biba ihurizo. Hari mu masaha y’igicamunsi ahagana saa 15h20 zo ku wa 8 Kanama 2017, mu mujyi wa Kigali, ahazwi nko kwa Rubangura, niho polisi yahagarikiye abasore 2, bari mu modoka isanga […]
Ibintu abagore n’abakobwa banga urunuka mu rukundo
Waba uri umuhungu cyangwa umugabo uri mu rukundo ariko ukaba utinya ko umunsi umwe wazababaza umukunzi wawe? Dore bimwe mu bintu abagore n’abakobwa banga urunuka ukwiye kwitwararika mu mibanire yanyu kugira ngo mubashe kugirana urukundo ruhamye. Abakobwa banga abahungu bakora ibintu biteye ishozi nko kuba wavuga cyangwa ugakora ibintu biteye isesemi igihe muri kumeza cyangwa […]
Imirambo 50 y’abimukira yatoraguwe mu nyanja y’u Buhinde
Imirambo y’abantu biganjemo abasore basaga 50 yatoraguwe ku nkengero z’inyanja y’u Buhinde, bikaba bikekwa ko baroshywe mu mazi ari bazima n’abari basanzwe bafasha abimukira kwambuka mu buryo butemewe n’amategeko. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru rivuga ko aba basore bari mu kigero cy’imyaka 15-16 bapfuye barohamye bari biganjemo abo mu bihugu byo ku mugabane […]
Bruce Melodie agiye gukora ibitaramo 3 muri Canada
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze na Coce Studio, rivuga ko umuhanzi w’umunyarwanda, Bruce Melodie, azataramira muri Canada mu bitaramo bitatu azakora mu byumweru bitatu. Ibi bitaramo Bruce azakorera muri Canada bizatangira tariki ya 26 Kanama, uyu muhanzi azaboneraho no gufata amashusho y’indirimbo ye nshya itarajya ahagaragara. Uyu mugabo umaze iminsi abica mu ndirimbo ‘Ikinya’, […]
Burundi: U Buholandi burasabira abashatse guhirika ubutegetsi ubudahangarwa
Igihugu cy’u Buholandi kirifuza ko abagize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi kuwa 13 Gicurasi 2015 bagaruka mu nzego za demokarasi z’Abarundi, ndetse bugasaba ko aba baba bahawe ubudahangarwa bw’agateganyo mu rwego rw’ibiganiro hagati y’Abarundi. Kuri uyu wa Gatatu, itariki 09 Kanama nibwo Visi perezida w’u Burundi, Gaston Sindimwo, yakiriye mu biro bye intumwa idasanzwe y’u […]
Uganda yavanye abasirikare ba yo ba nyuma muri Repubulika ya Centrafrica
Leta ya Uganda yamaze abasirikare ba yo bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrica. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aba basirikare bo mu gisirikare cya Uganda, UPDF batangiye gukurwa muri kiriya gihugu guhera muri Mata uyu mwaka, nyuma y’imyaka 8 bari bamaze bahanganye n’abarwanyi bo mu mutwe wa Lord Resistance Arm (LRA) uyobowe n’umurwanyi Joseph Kony. Mu […]
Umuhanzi Pedro Someone yashyize hanze indirimbo nshya “Gira neza wigendere”
Umuhanzi nyarwanda witwa Niyigena Jean Pierre wamenyekanye ku mazina ya Pedro Someone mu bijyanye n’umuziki, yashyize hanze indirimbo ye nshya y’amajwi gusa yise Gira neza wigendere. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu muhanzi uherutse no gutangaza ko ari kureba uko yashinga itsinda rya muzika ariko rifite umwihariko wo gukoresha ibicurangisho gakondo birimo inanga, iningiri, imiduri, imyirongi n’ibindi, yamaze […]
Itariki Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamenyekanye
Perezida wa Repubulika Paul Kagame azarahira gukomeza kuyobora u Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2017. Ni umuhango uteganyijwe kubera kuri sitade Amahoro i Remera uzitabirwa n’abashyitsi batandukanye n ‘Abanyarwanda baturutse mu turere twose tw’igihugu. Mu gihugu hose kandi bazakurikirana uyu muhango ku rwego rw’umudugudu kuri radiyo na televiziyo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Amakuru agera […]
Dore ibimenyetso byakwereka urukundo rw’ukuri
Rimwe na rimwe hari igihe ugira umwaku cyangwa se amahirwe make ugakundana n’umuntu utakwitaho, ukaba wajya uhora ushidikanya niba urukundo agukunda ari urwanyarwo cyangwa ari ukubeshya, uyu munsi twaguteguriye ibimenyetso wareberaho ukamenya ko urukundo inshutiyawe igukunda ari ukuri. Ibyo bimenyetso 7 bizabikubwira ni ibi bikurikira: 1.Kuba yakwitangira mu buzima bwe akemera kuba yakirengera ingaruka zawe […]
USA: Indege ya gisirikare y’u Burusiya yagaragaye hejuru ya Pentagon na US Capitol
Indege ya gisrikare y’ubutasi y’Abarusiya yagaragaye hejuru y’inyubako z’ubuyobozi zitandukanye muri Washington ndetse no hejuru ya Pentagon kuri uyu wa Gatatu nyuma ya saa sita igendera hafi cyane nk’uko byatangajwe na CNN. Iyi ndege y’igisirikare cyo mu kirere cy’u Burusiya biravugwa ko yanyuze hejuru y’inyubako ikoreramo Inteko ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika […]
Amavubi yerekeje muri Uganda guhatanira kuzitabira CHAN 2018
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Kanama 2017, ikipe y’igihugu, Amavubi yerekeje muri Uganda gutegura umukino uzayihuza Cranes ya Uganda uteganyijwe kuwa Gatandatu mu irushanwa ry’igikombe cy’ibihugu by’Afurika, CHAN. Mbere y’uyu mukino uteganyijwe kubera kuri stade ya St. Mary’s Kitende, ikipe y’Amavubi irabanza ikore imyitozo ku mugoroba w’uyu munsi hanyuma izakomeze […]
Rubavu: Abashinzwe kubungabunga amashyamba barakubitwa bakanakomeretswa n’abashumba
Barwiyemezamirimo bo mu karere ka Rubavu bashinzwe gutera amashyamba no kuyabungabunga ndetse no kuyarinda, baravuga ko babangamiwe bikomeye n’abashumba b’amatungo bangiza ibiti bakanabakubita. Nsengiyumva Julien, rwiyemezamirimo w’amashyamba mu murenge wa Rubavu, Nyakiriba,Kanama na Kanzenze, yavuze ko abo bashumba cyane ab’inka baza bagatema ibiti bikuze bakanaragira amatungo yabo mu biti bikiri bitoya, akenshi ngo biba byatewe […]
Umunyarwanda uherutse gushimutirwa muri Uganda yaba yarashimuswe na CMI ya Uganda
Abo mu muryango w’Umunyarwanda wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda uherutse gushimutirwa mu gihugu cya Uganda mu mpera z’icyumweru gishize, bagiye ahagaragara batangaza uko uyu yashimuswe n’abantu bafite imbunda bikekwa ko ari abo mu nzego z’ubutasi za Uganda. Rene Rutagungira yasezerewe mu ngabo z’u Rwanda afite ipeti rya Sergeant, aza gushimutirwa ku Cyumweru gishize ahagana saa […]
Perezida Museveni yateje intambara y’amagambo hagati ya Dr Besigye n’umuhungu wa Idi Amin
Umuhungu wa Idi Amin Dada witwa Hussein Lumumba Amin, yateje intambara ku mbuga nkoranyambaga mu gihugu cya Uganda nyuma yo kwita Dr Kiiza Besigye ‘Ingurube’. Ngo byose byatangiye perezida Museveni yamamaza umwuzukuru wa Idi Amin witwa Taban Amin wiyamamariza umwanya w’umudepite mu majyaruguru y’igihugu. Ubwo Dr Besigye yagiye kuri twitter maze agira ati: “ Bwana […]
Umusaza yivuganye mugenzi we bapfa umupfakazi
Polisi ikorera mu karere ka Katakwi muri Uganda icumbikiye umusaza witwa Vincent Omauku w’imyaka 75 y’amavuko ukurikiranyweho kwivugana mugenzi we bapfa umugore umaze igihe yarapfushije umugabo, aba bagabo bakaba bari bahuriye iwe. Uyu musaza yatemye akoresheje umuhoro umugabo witwa Michael Malinga w’imyaka 40 kuwa Gatatu w’iki cyumweru nyuma yo kurwana bapfa Domitila Asengo na we […]
Minisitiri w’Intebe asanga icyuho cy’abagore mu buyobozi bwa Siporo mu Rwanda kizakemuka
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yemeza ko u Rwanda rwakoze byinshi mu guteza imbere uruhare rw’abagore mu iterambere ry’igihugu biciye mu gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ariko ko hakiri ikibazo cy’umubare muke w’abagore mu buyobozi bwa siporo mu Rwanda kigomba gushakirwa igisubizo. Yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 9 Kanama 2017, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama Mpuzamahanga […]