Umwana w’umukobwa ari hagati y’urupfu no gukira nyuma yo kuribwa n’imbeba
Umwana w’umukobwa wahawe izina rya Samantha w’imyaka 14 y’amavuko ari gukurikiranwa n’abaganga nyuma yo kwibasirwa n’igitero cy’imbeba nijoro aryamye zikamusiga ari intere. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mwana wo mu gace ka Roubaix mu gihugu cy’u Bufaransa aherutse kuribwa n’imbeba nyinshi ubwo yari asinziriye mu cyumba cye cy’uburiri, ubwo ababyeyi be babyukaga bakamusanga yigaragura mu kizenga cy’amaraso. […]
Miss Wema Sepetu ngo yaba yabonye umugabo ugiye kumuhoza amarira yasigiwe na Diamond
Nyuma y’imyaka 3 Wema Sepetu ashwanye n’umuhanzi Diamond wo muri Tanzania, ubu amakuru akomeje gucicikana ni uko uyu mukobwa yaba yabonye ugiye kumuhoza amarira. Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Tanzania bitangaza ko Sepetu yaba ari mu rukundo n’umuyobozi w’ishyaka (CHADEMA) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Magufuli, Freeman Mbowe. Bitangaza ko Sepetu na Freeman Mbowe, bagiye bagaragara […]
Umugabo yivuganye umuhungu we bapfa ubutaka
Polisi ikorera mu gace ka Kabale muri uganda icumbikiye umusaza w’imyaka 80 y’amavuko imuziza kwivugana umwana we yibyariye w’umuhungu bapfa isambu. Uyu musaza witwa Charles Katarakwenda akurikiranyweho kwica umuhungu we Andrew Ndyareeba w’imyaka 42 y’amavuko bapfa amakimbirane ashingiye ku isambu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mugabo wari usanzwe akora akazi k’ubuzamu ku kigo cy’amashuri cya Ndorwa Secondary […]
Rusizi: Abari bamaze imyaka 15 bacururiza munsi y’ibiti bashyizwe igorora
Abagore 168 n’abagabo 2 bibumbiye muri koperative ‘Dushyigikirane’ isanzwe icururiza ibiribwa hafi y’uruganda rwa CIMERWA mu kagari ka Shara, mu murenge wa Muganza, mu karere ka Rusizi barishimira ko nyuma y’imyaka irenga 15 bacururiza munsi y’ibiti bicwa n’imvura n’izuba, buzurijwe isoko ryiza bagiye gukoreramo. Mukamunana Appoline, umuyobozi w’iyi koperative yabwiye Bwiza.com ko imyaka yose bamaze […]
Dore ibibazo 5 benshi bibaza ku kurangiza k’umugore bitiranya no kunyara kwe
Iyo uganiriye n’abagabo bafite abagore hari abo usanga batazi gutandukanya ukurangiza k’umugore no kunyara kwe mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Ese bitandukanira he? Kunyara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ni igihe umugore abasha gusohora amavangingo aturuka mu myanya myibarukiro ye biturutse ku byiyumviro aba yatewe n’umugabo. Bisonanuye rero ko hataza inkari ahubwo haza amavangingo ashyushye cyane, bikaba […]
Nyamasheke: Ibitaro bya Bushenge mu gihombo biterwa n’ibyuma bisukura amazi byapfuye
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Bushenge biherereye mu karere ka nyamasheke buravuga ko buhangayikishijwe bikomeye n’ibyuma 5 bikorera hamwe umurimo wo kuyungurura amazi yanduye aba yakoreshejwe, ava mu myanda ituruka mu bwiherero, mu bwogero, mu rumesero, ayakoropeshejwe n’andi yose y’imyanda, byapfuye burundu bikaba bikomeje guteza igihombo ibitaro. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’ushinzwe ubuzima n’ibidukikije muri ibi bitaro, Benemariya […]
Nasuye umusore twamenyaniye kuri Facebook, tumarana iminsi 3 turyamana none ndi mu mazi abira- Nkore iki?
Nanditse ngisha inama, aka wamugani ngo uhana ugaruka ntuhana ugenda, na njye ni ko byangendekeye, iwacu ni mu Ntara y’Amajyepfo, mba ndikoze ngiye gusura umusore mu karere ka Gicumbi, umusore twamenyaniye kuri facebook. Nagezeyo rwose anyakira neza, anyakirira mu nzu asanzwe abamo ya gisore, yaranyishimiye na njye numva ndamunezerewe kabisa, rwose twaraganiraga tukitana ba cheri, […]
Burundi: Umugabo yafatiwe mu murima w’ibirayi arakubitwa kugeza apfuye
Manasse Ntirampeba wakomokaga muri Komine Mugamba intara ya Bururi, yapfuye akubiswe n’abaturage nyuma yo kumufatira mu murima w’ibirayi. Amakuru aturuka muri iyi komini, ni uko Manasse yafashwe yiba ibirayi ku wa Gatanu tariki ya 8 Nzeri, abaturage baramukubita, nyuma aza gukomeretswa n’ibiguma. Abaturanyi be bakomeza bavuga ko ubwo Manasse yafatwaga, yagerageje kwirwanaho arwanya abari bamufashe, […]
Karongi: Abahinzi ba kawa baranenga uburyo bagezwaho inyongeramusaruro
Bamwe mu bahinzi ba kawa mu Karere ka Karongi baravuga ko inyongeramusaruro itinda kubageraho, ku buryo hari n’igihe ibageraho bari mu gihe cy’isarura. Umwe muri abo bahinzi witwa Turaturaniwe Alexis, akorera ubuhinzi bw’ikawa mu Murenge wa Bwishyura kuva muri 2017 kuri ubu akaba afite ibiti 1,400 bya kawa. Agira ati “ ino aha muri aka […]