Korea ya Ruguru: Bimwe mu bintu wamenya ku buzima bwa Perezida Kim Jong Un
Niba hari izina rikunze kugaruka mu itangazamakuru kuri iyi si dutuye ni izina rya Perezida wa Korea ya ruguru Kim Jong Un. Uyu muperezida kandi binavugwa ko ariwe muto ubashije kuyobora iki gihugu ,cyane ko mu bategetse Korea ya Ruguru bose bamubanjirije babayeho mbere y’ubwigenge bwa yo, ndetse babaga baranagize uruhare mu kubuhirimbanira ,uretse Perezida […]
Umukirisitu yakatiwe urwo gupfa azira koherereza ubutumwa inshuti ye kuri Whatsap busebya Islam
Nadeem James w’imyaka 35 ukomoka muri Pakistan yasabiwe n’urukiko igihano cy’urupfu nyuma yo kwibasira intumwa y’Imana Muhammad mu butumwa bugufi yandikiye umukunzi we abinyujije kuri Whatsap. The independent dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugabo yatawe muri yombi mu mwaka ushize akaba yari akirimo gukurikiranwa n’ubutabera, ibimenyetso bikaba byatumye ubushinjacyaha bumusabira igihano cy’urupfu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] […]
Perezida Trump yakoze agashya asunika umugore we kuri mikoro bari mu munsi mukuru
Si ubwa mbere perezida w’Amerika, Donald trump agaragaraho utuntu tudasanzwe mu ruhame, aho mu bihe byashize yasunitse umwe mu bamurinda ahagaze ashaka kumugerageza ngo arebe ko agwa.  Perezida Trump rero yongeye kugaragara mu bias na byo aho yasunikaga umugore we Melania amuvana kuri mikoro ubwo yari amaze kuvuga ijambo rigufi na we akurikiyeho. [xyz-ihs […]
Uganda: Minisitiri w’ubuzima yiyoberanyije ajya kwa muganga bamwaka ruswa ngo bamuhe serivisi
Minisitiri w’ubuzima wa Uganda, Sarah Opendi yatumye abakozi babiri bo kwa muganga batabwa muri yombi bazira ruswa nyuma y’aho yiyoberanyije akajya mu Bitaro bya Kampala nk’ugiye kwivuza bakamwaka ruswa akayitanga mbere yo kubahamagarira abapolisi. Ubusanzwe igihugu cya Uganda kibarirwa mu bihugu bibamo ruswa cyane dore ko kiza ku mwanya w’151 mu 176 mu kurwanya ruswa. […]
Nateye inda nyina w’umukobwa dukundana none ari kunsaba ibintu bidashoboka. Mbigenze nte ?
Nitwa Elvis, maze amezi 3 nteye inda nyina w’umukobwa dukundana none ari kunsaba ibintu na nubu numva bidashoboka none nagira ngo mungire inama. Natije inzu inshuti yanjye y’umuhungu ntazi ko hari isano ya hafi afitanye n’uwagombaga kuzaba mabukwe, rimwe nza kujya kumusurayo nsangayo uwo mugore ukiri muto aranyishimira cyane ariko sinkamenye ko ari nyina w’umukobwa […]
Perezida Kagame agiye kwitabira inama ikomeye mu bya business i New York
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame mu cyumweru gitaha azafata ijambo mu kiganiro cy’abakuru b’ibihugu ku mubano ushingiye kuri za business hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika kizabera I New York. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Corporate Council on Africa (CCA), rivuga ko iki kiganiro kizahuza abayobozi b’ibihugu bya Afurika batoranyijwe, Abayobozi bakuru b’ibigo […]
Burundi: Habaye imyigaragambyo ikomeye ya CNDD yo kwamagana raporo ya Loni – Amafoto
Ibihumbi n’ibihumbi by’Abarundi bo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, kuri uyu wa Gatandatu, itariki 16 Nzeri 2017 baramukiye mu myigaragambyo ikomeye yo kwamagana raporo y’impuguke za Loni iherutse gusohoka ivuga ko mu Burundi hakozwe ubwicanyi ndengakamere bwibasiye ikiremwamuntu. Iyi myigaragambyo yitabiriwe n’abategetsi b’u Burundi batandukanye bari kumwe n’Umukuru wa CNDD-FDD, Evariste Ndayishimiye, bose bambaye […]
Agiye kurega mu rukiko rw’u Burayi kubera inyandiko za Mitterand ku Rwanda zikomeje guhishirwa
Nyuma y’aho kuwa 15 Nzeri 2017 Inama y’Igihugu ishinzwe kurinda itegeko nshinga mu Bufaransa ryemereye ushinzwe kurinda inyandiko z’ibyaranze ubutegetsi bwa perezida Franà §ois Mitterand mu Rwanda kudahishura izo nyandiko, Franà §ois Graner wari witabaje iyi nama ashaka kumenya uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yamaganye iki cyemezo ndetse atangaza gahunda yo kwitabaza Urukiko […]
RDC: Umuntu umwe yishwe n’inyeshyamba abandi barimo umupadiri n’umuganga barashimutwa
Mu ijoro ryo kuwa gatanu rishyira kuwa gatandatu, mu Murenge wa Busendu, mu birometero 10 uvuye muri Rutshuru ho muri Kivu y’Amajyaruguru, umuntu umwe yishwe n’inyeshyamba zari zateze igico, abandi bantu 7 bari mu modoka yaguye muri uwo mutego barakomereka mu gihe abandi bantu batatu barimo umuganga bashimuswe. Ahitwa Ntamugenga, igiturage cyo muri Bweza, naho […]
Kayonza: Abatishoboye bafite impungenge zo gutura mu mazu ameze nka Nyakatsi
Abaturage batuye mu kagari ka Nkamba mu murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza bavuga ko bafite impungenge bitewe n’amazu babamo adatandukanye na Nyakatsi na gato, abo baturage bakavuga ubuyobozi bukwiye kubatabara bakaba mu nzu nziza dore ko bamwe bananiwe no guhoma izo basanzwe babamo zamaze kwangirika bagakoresha ibirere. Kabera Anaclet atuye mu mudugudu wa […]
Uganda: Abapolisi 2 n’umusivili bishwe abandi benshi barakomereka
Abapolisi 2 bo mu giporisi cya Uganda n’umusivili umwe bishwe barashwe n’abitwaje intwaro bikekwa ko ari ibisambo byari biteye uruganda rukora imikati hakabaho kurasana. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeri 2017, ubwo abantu bitwaje intwaro barasanaga na polisi ya Uganda amasasu akica 3 akanakomeretsa abandi batatangajwe […]
U Bwongereza bwanenze uko amatora yagenze n’itabwa muri yombi ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi
Nyuma y’ukwezi gusaga amatora y’umukuru w’igihugu mu Rwanda abaye, igihugu cy’u bwongereza kiratangaza ko habaye amakosa mu kubarura amajwi ndetse no mu gikorwa cyo kwandika abashakaga kwiyamamaza, aboneraho no kunenga itabwa muri yombi ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatanu ushize, Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, yatangaje […]