Nateye inda nyina w’umukobwa dukundana none ari kunsaba ibintu bidashoboka. Mbigenze nte ?

Sangiza iyi nkuru

Nitwa Elvis, maze amezi 3 nteye inda nyina w’umukobwa dukundana none ari kunsaba ibintu na nubu numva bidashoboka none nagira ngo mungire inama.
Natije inzu inshuti yanjye y’umuhungu ntazi ko hari isano ya hafi afitanye n’uwagombaga kuzaba mabukwe, rimwe nza kujya kumusurayo nsangayo uwo mugore ukiri muto aranyishimira cyane ariko sinkamenye ko ari nyina w’umukobwa tubyumva kimwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uwo mugore twaraganiriye duhuza urugwiro kugeza n’ubwo duhana nimero ya telefone ngo tujye tuvugana, gusa ibyo uko naje gusanga twaryamanye sinabona uko mbisobanura kuko nyuma yaje kujya anganiriza kuri fone akambwira uburyo ndi umusore mwiza witonda ndetse akananyiyegereza nkaza kwisanga twahuriye ahantu tukanaryamana.
Nyuma yo kuryamana, nibwo sheri wanjye yampamagaye ambwira ko yaraye izamu kwa muganga agashaka ko hari ibintu mushyirayo kuko njye nari muri konje.
Yampaye nimero y’umuntu tugomba guhura akampa ibyo bintu nkabimushyira ariko ntungurwa no gusanga ari iya mama we.
Ntibyatinze kuko mama we yahise ampamagara ambwira ko atwie kandi ko ari njye wamuteye inda.
Uwo mukobwa dukundana yaje kumenya ko naryamanye na mama we ariko ngerageza kumubeshya ko bitabayeho ariko aho bigeze ibimenyetso birabyerekana kuko mama we atwite kandi aracyankeka nubwo ngerageza kubyihunza.
Mu by’ukuri, mama w’uwo mukobwa ansaba ko tubibwira umukobwa we akamenya ko ari njye wayimuteye ariko ndumva binkomereye ndetse ku buryo binangoye kugira aho nabihera mubwira ko nateye inda uwakabaye mabukwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uretse kuba mabukwe ashaka ko tubwira umukobwa we ko atwite nda yanjye, yanansabye ko tugomba kubana ariko ndumva byandenze kuko nubwo nabikoze sheri wanjye naramukundaga kandi na nubu ndacyamukunda.
Mungire inama y’icyo nakorwa rwose.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *