Nadeem James w’imyaka 35 ukomoka muri Pakistan yasabiwe n’urukiko igihano cy’urupfu nyuma yo kwibasira intumwa y’Imana Muhammad mu butumwa bugufi yandikiye umukunzi we abinyujije kuri Whatsap.
The independent dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugabo yatawe muri yombi mu mwaka ushize akaba yari akirimo gukurikiranwa n’ubutabera, ibimenyetso bikaba byatumye ubushinjacyaha bumusabira igihano cy’urupfu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu musore w’umukirisitu ngo yari mu rukundo n’umukobwa w’umusilamu, aba bakaba baraje kutavuga rumwe ku byabaye mu myaka washize, aho umugore n’umugabo b’abakirisitu muri kiriya gihugu bishwe batwitswe n’abo m uidini ya isilamu, uyu na we agahita yuririraho akandikira umukunzi we amagambo arimo n‘amusesereza agendeye ku idini.
Uyu mugore n’umugabo bishwe n’abasilamu mu mwaka washize, ngo bazira kuba ajugunye zimwe mu mpapuro zo mu gitabo cy’Abasilamu kizwi nka Koran, icyo guhe abagera kuri 5 bakaba baratawe muri yombi.
Uyu musore rero, na we ngo yahise yandikira umukunzi we igisigo kirimo n’amagambo ataramushimishije, byatumye ahita amujyana mu nkiko umusore agatabwa muri yombi ubwo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu musore ategereje umwanzuro wa nyuma y’urukiko wemeza igihe azicirwa n’aho bizakorerwa kuko icyaha cyo kwibasira idini cyangwa intumwa Muhammad ari icyaha gikomeye muri kiriya gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


