Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Ku wa Gatanu tariki ya 1 Gicurasi, yahaye ishimwe umugore we Angelina Ndayubaha, mu rwego rwo kumushima nk’umukozi w’indashyikirwa wahize abandi.
Ndayishimiye yamushimiriye mu birori byo kwizihiza umunsi w’abakozi wabereye muri stade intwari iherereye mu mujyi wa Bujumbura.
Uyu mugabo asa n’ukomoza kugihembo umugore we aheruka guhabwa n’Umuryango w’Abibumbye biciye mu muryango ‘Bonne Action Umugiraneza’ abereye umuyobozi, yumvikanishije ko amahanga adashobora guha ishimwe umugore we hanyuma we ngo arimwime.
Ati: “Amahanga yaraje azenguruka mu Burundi, arareba asanga muri icyo gikorwa cyo gushaka ubuzima bwiza bw’abanyagihugu asanga ni mama Mugiraneza(Angelina) n’Umuryango we, ibyo akora ntitwirirwa tubivuga.”
Yakomeje agira ati: “Burya n’ubona umugabo w’inkerebutsi uzamenye ko afite n’umugore w’inkerebutsi, mubonye n’umugore w’inkerebutsi aba afite inyuma ye umugabo w’inkerebutsi.none yemwe amahanga arinde abyemera Abarundi ni bo batabyemera kandi ari bo babikorerwa? Ababizi ni ababyeyi, abari bafite indwara karande, imiryango yari yarabuze urubyaro ngo iseke nk’abandi, barabizi abana biga mu mashuri meza, hariho ikindi gikorwa arimo gukora abantu batazi. Uriya muryango urimo gufasha abagore muri za Koperative ibaha uburyo bahanahana kugira ngo na bo batere imbere.”
Ndayishimiye wavuze ko atazi aho umugore we akura angana na FBU miliyoni 15 yifashisha mu gukora ibyo bikorwa, yavuze ko icyo azi ari uko Ndayubaha ashyigikirwa na we agashyigikira abandi.
Ati: “Ni byiza cyane, iyo aba abizana mu muryango tuba duhiriwe none ahita abiha Abarundi.”
Uyu mugabo yavuze ko ahaye umugore we imbangukiragutabara kugira ngo na we azayifashishe mu gufasha abaturage b’u Burundi.


