Jay Polly aravuga ko Tuff Gangz itazongera gutandukana ukundi
Umuraperi Jay Polly arizeza abakunzi b’iri tsinda ko Tuff Gangz ikomeye kurusha uko yahoze ku buryo kongera gutandukana bitoroshye, ni nyuma y’aho abagize itsinda Tuff Gangz basubiranye. Ibi Jay Polly yabitangarije Bwiza.com, ubwo yayigezagaho indirimbo ya Tuff Gangz nshya yitwa “For Some one”. Uyu muhanzi yagarutse ku kizere aha abakunzi b’iri tsinda ko ritazongera gutandukana. […]
Korea ya Ruguru irashinja Amerika gutangaza intambara
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Korea ya Ruguru arashinja Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US), Donald Trump gutangaza intambara ku gihugu cye. Ri Yong-ho yabwiye abanyamakuru i New York ko Korea ya Ruguru ifite uburenganzira bwo guhanura indege z’indwano za Amerika. icyo amahanga “akwiye kwibuka neza” ni uko Amerika yatangije imirwano , ni ko […]
Umuturirwa UTC wari uwa Rujugiro uguzwe asaga miliyari 6 na miliyoni 877
Sosiyete ya Kigali Investment Company Ltd(KIC) isanzwe ifite isoko rya Nyarugenge imaze kwegukana umuturirwa UTC(Union Trade Center) wa Ayabatwa Tribelt Rujugiro kuri miliyari 6 na miliyoni 877 n’ibihumbi 150 z’amafaranga y’u Rwanda(6,877,150,000). Ni igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 25 Nzeri 2017, guhera saa munani z’igicamunsi, cyitabiriwe n’abantu batandukanye bari baje kwihera ijisho, barimo […]
Super Cup: Umukino wa Rayon Sports na APR FC uzakomereza aho wari ugeze- FERWAFA
Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yemeje ko umukino wari wahuje amakipe Rayon Sports na APR FC, ukaza gusubikwa kubera ibura ry’umuriro, uzasubukurirwa aho wari ugeze. Imyanzuro yafashwe n’akanama gafite mu nshingano imitegurire y’imikino, mu nama yateranye ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 25 Nzeri 2017, ko umukino uzatangirira aho wari ugeze ku […]
Umugore wari ubyibushye (500Kgs) kurusha abandi ku isi yapfuye
Umugore ukomoka muri Misiri, Eman Ahmed Abd El Aty, wafatwaga nk’uwari ubyibushye kurusha abandi ku isi yapfuye. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Eman Ahmed Abd El Aty yakuwe mu gihugu cya Misiri ajyanwe kuvurirwa mu Buhinde, aho yagombaga kubagwa kugirango ibiro bye bigabanuke (bariatric weight loss surgery). [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Bitangazwa ko yapfiriye muri Emirats Arabes Unis […]
Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwatangije dosiye ya banki ikekwaho uruhare muri Jenoside
Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwatangije dosiye ya banki yaho ikekwaho uruhare muri Jenoside, ni nyuma yuko Amashyirahamwe atatu yo mu Bufaransa, atanze ikirego ashinja Banki BNP Paribas yo muri icyo gihugu ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Iyo miryango irimo uwitwa Sherpa ugizwe n’abanyamategeko baharanira kurwanya ibyaha by’imari no kurengera ababikorewe; […]
Ese Twagiramungu Faustin yaba amaze iminsi 11 apfuye?
Amakuru akomeje kwibazwaho na benshi, ni ay’urupfu rw’umunyapolitiki, Twagiramungu Faustin, rutigeze rumenyekana mu Rwanda mu gihe bigaragara ku mbuga nkoranyambaga ko hashize iminsi 11 apfuye. Ugerageje gushakisha izina Twagiramungu Faustin, ku rubuga google, benshi bifashisha bashaka kumenya amakuru y’abantu n’ibintu, bahita bakwereka ko ku wa 14 Nzeri 2017, ari bwo Twagiramungu Faustin yapfuye. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] […]
Ubukwe bwa Humble G na Amy Blauman utwite bwigijwe inyuma
Umwe mu basore bagize itsinda “Urban Boys” uzwi nka Humble G aratangaza ko ari mu myiteguro yo kwakira imfura ye iri hafi kuvuka byanatumye ahindura itariki y’ubukwe bwabo dore ko bwari buteganyijwe mu Kuboza uyu mwaka. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nkuko bigaragara ku mbuga nkoranya mbaga z’uyu muhanzi biragaragara ko yishimiye umwana bagiye kwibaruka ndetse ko bishimiye […]
Perezida Trump yashyizeho amabwiriza aca abaturage ba Koreya ya Ruguru ku butaka bwa Amerika
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyizeho amabwiriza mashya aca abaturage bakomoka muri Koreya ya Ruguru ku butaka bwa Amerika. Ibi bibanye nyuma y’intambara y’amagambo imaze iminsi hagati Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un na Donald Trump wa USA, nyuma yaho Koreya ya Ruguru ikomereje kugerageza ibitwaro bya kirimbuzi. Nk’uko […]
Abakada ba FPR Inkotanyi barasangira ubumenyi n’ab’ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa
Umunyambanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Ngarambe Francois yakiriye intumwa z’ishyaka rigendera ku matwara ya gikomisiti riri ku butegetsi mu Bushinwa( Communist Party of China-CPC). Izi ntumwa ziyobowe na Xia Shujun, biteganyijwe ko uku guhura ku mpande zombi, kuza gukurikirwa n’ibiganiro biza guhuza izi ntumwa n’abakada ba Fpr Inkotanyi ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki […]
Nyamasheke: Abakuze 145 barangije amasomo yo kwiga gusoma no kwandika bahawe impamyabumenyi
Abantu 145 bakuze bigishijwe gusoma no kwandika bahawe impamyabumenyi bavuga ko bagiye kuzibyaza umusaruro binjira muri gahunda z’iterambere bazitirwagamo n’ubujiji. Ku itariki ya 8 nzeri nibwo hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kwigisha gusoma, kwandika no kubara, kuwizihiza muri aka karere bikorwa umurenge ku wundi, mu murenge wa Mahembe, wizihijwe ku wa 21 Nzeri 2017, ari nabwo […]
Dore ibintu by’ingenzi igitsina gore gisabwa kugendera kure
Igitsina gore ni bamwe mu bantu bagira umubiri worohereye cyane ndetse hakaba hari ibintu bimwe na bimwe bishobora kubangiza iyo batabyitwayemo neza bakaba bahakura indwara zitoroshye na gato. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu gihe utunganya umubiri wawe(isuku) ni byiza ko mubanza kumenya ibijyanye n’umubiri wanyu kugirango hato na hato mudahura n’insanganya Hari ibintu by’ibanze mugomba kwirinda gukoresha […]
Burundi: Polisi yarashe umugabo wacyekwagaho ubujura ahita apfa
Abapolisi bari barinze umutekano nijoro, barashe umugabo wacyekwagaho ubujura ahita apfa. Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira iryo ku cyumweru tariki ya 24 Nzeri 2017, nibwo umugabwo witwaga Musa Ndayarinze yarashwe n’abapolisi mu ntara ya Gitega ahagana saa munani z’ijoro, yashinjwaga ubujura. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Amakuru yemejwe n’umuvugizi wa polisi y’u Burundi, OP1 Pierre Nkurikiye, […]
Kenya:Komisiyo y’amatora na Odinga basabiwe gukorwaho iperereza
Umushinjacyaha mukuru muri Kenya yategetse ko haba iperereza muri komisiyo y’amatora ku byaha bishobora kuba byarakozwe mu matora y’ukwezi kwa Munani yagizwe impfabusa. Keriako Tobiko yasabye polisi n’urwego rushinzwe kurwanya ruswa gutanga ibisubizo mu minsi 21. Yanasabye gusuzuma ibirego bivuga ko babiri mu bakandida bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bashobonye kugera kuri mudasobwa za komisiyo y’amatora […]
Rwamagana: Tugeze aheza, aho abanyamahanga bifuza kuba Abanyarwanda – Meya Mbonyumuvunyi
Mu giterane cyo gushima Imana kubera uburyo amatora yakozwemo, Abanyarwanda bagatora umukuru w’igihugu mu bw’isanzure n’amahoro, umuyobozi w’akarere ka Rwamagana yavuze ko u Rwanda rugeze aheza. Ku mugoroba wo ku wa 24 Nzeri 2017, nibwo abayoboke b’amadini n’amatorero akorera mu karere ka Rwamagana bahuriye mu biterane cyo gushima Imana, bishimira imigendekere y’amatora yabaye ku itariki […]
Kenya yambuwe uburenganzira bwo gutegura irushanwa rya CHAN 2018
Kenya yambuwe uburenganzira bwo kwakira amarushanwa ya CHAN muri 2018 nyuma y’inama nkuru y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF. Icyemezo cyatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’inama y’umunsi umwe yayobowe na perezida wa Caf, Ahmed. Inama yaberaga mu murwa mukuru wa Ghana, i Accra. Caf yavuze ko icyemezo cyayo cyafashwe kbera “amakuru yo gukerererwa mu myiteguro […]
Angela Merkel yatorewe kuyobora u Budage ku nshuro ya kane ishyaka rye riratungurwa
Uwari usanzwe ari umuyobozi w’u Budage (Chancellor) Angela Merkel yatsinze amatora amugumisha ku buyobozi bw’iki gihugu, muri manda ya kane. Merkel wo mu ishyaka rye ry’amatwara ya gikristu n’ubwisanzure (Christian Democrat-CDU) nk’ishyakaryari rifite ubwiganze mu nteko ishinga amategeko, Bundestag yatsinze aya matora ku kigero cyo hasi n’ishyaka rye nturyabona amajwi menshi ugereranyije no mu myaka […]