Ku myaka 28 sindarongora; ninarongora, idini yanjye inyemerera kugeza ku bagore 4-Diamond

Nyuma y’uko umugore w’umuhanzi Diamond, Hassan Zari asibye amafoto yose ya Diamond ku rukuta rwe rwa Instagram no ku zindi mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bagatangira kuvuga ko aba basitari baba bari mu nzira zo gucana umubano, umuhanzi Diamond yagarutse ku bakomeza kumuvuga ndetse anababwira ko kuba ashinjwa guca inyuma umugore we nta kosa ririmo. Ni […]

Nyamasheke: Umukecuru w’imyaka 73 arasaba kurenganurwa akongera guhabwa ingoboka

Umukecuru witwa Niyirora Gaudance utuye mu mudugudu wa Mataba, akagari ka Mariba mu murenge wa Nyabitekeri ho mu karere ka Nyamasheke, arasaba gusubizwa ku nkunga y’ingoboka ya VUP igenewe abatishoboye avuga ko yakuweho ku maherere kuko ngo yari asanzwe ayihabwa, akavuga ko ashobora no kwicwa n’inzara umwanya uwo ari wo wose kuko nta kindi kimutunze. […]

Dore ibishushanyo abantu bagiye bishyirisha ku mubiri biteye ubwoba n'ibiteye isesemi

Abantu benshi bakunze kugira ibishushanyo ku mubiri wa bo bizwi nka Tatouage, ariko hari n’ababishyiraho ukayoberwa icyo bigamije uretse kubikora nk’abishimisha gusa. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Muri ibi bishushanyo, harimo iby’inyamaswa zo mu ishyamba, bimwe biteye ubwoba, ibyo umuntu atatekereza ku babishyira ku mubiri n’ibindi.   Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no […]

Uganda: Babiri mu badepite bakubitiwe mu Nteko bagiye koherezwa kwivuriza mu Buhinde

Abadepite 2 bo mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda bagiye koherezwa kwivuriza mu gihugu cy’u Buhinde nyuma yo gukomerekera bikomeye mu mirwano y’Abadepite iherutse kubera mu ngoro ya bo. Kugeza ubu, Inteko ishinga amategeko ya Uganda yatangaje ko yamaze kunoza imyiteguro yose ngo aba badepite barimo Betty Nambooze Bakireke ndetse na Francis Zaake Butebi mu […]

Nyanza: Abaturage n’abayobozi bashashe inzobe ku bibazo bibugarije muri gahunda bise “ukuri kutagamije guhangana”

Abayobozi b’inzego zitandukanye mu karere ka Nyanza n’abaturage bahuriye hamwe mu biganiro bise “ukuri kutagamije guhangana”, muri ibi biganiro bakaba baganira kuri gahunda zimwe na zimwe zijyanye n’iterambere ariko zirimo imbogamizi mu buzima bwa bo bwa buri munsi hagamijwe kuzishakira umuti. Muri ibyo bibazo byaganiriweho birimo ibishingiye kuri gahunda ya Girinka, kugezwaho imbuto n’inyogeramusaruro, guhuza […]

Sudani yavaniweho ibihano by'ukungu igumishirizwaho iby'iterabwoba

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Sudani, Ibrahim Ghandour, yatangaje ko yishimiye icyemezo cya Leta zunze ubumwe za Amerika cyo kuvaniraho igihugu cye ibihano byinshi zari zaragifatiye. Yavuze ko iki cyemezo kizagira ingaruka nziza ku buzima bw’abanyasudani babayeho mu bukene. Ghandour yabwiye BBC ko yiteze ko ibiciro by’ibicuruzwa bimwe by’ibanze bizagabanuka ibihano byo mu rwego rw’ubukungu bimaze […]

Uko Bataillon Paracomando yatozwaga n'Abafaransa yagize uruhare rukomeye muri jenoside

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascene asanga hari ibikorwa bitandukanye bigaragaza ko hari abakomeje gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, anagaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri jenoside biciye mu gutoza abayikoze. Yabigarutseho ku wa 05 Ukwakira 2017, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro habereye igikorwa cyo gushyingura […]

Ndashimira Papa Francisiko ku biganiro byiza byubaka twagiranye- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye umuhango wo kwizihiza yubile y’imyaka 100 y’ubusaseredoti mu Rwanda, ashima uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu iterambere ry’u Rwanda, anakomoza no ku kiganiro yagiranye n’umushumba wayo Papa Francis ubwo yari i Roma. Uyu muhango wabereye i Kabgayi mu karere ka Muhanga, ku wa Gatandatu tariki ya 7 Ukwakira 2017, aho […]

U Burusiya: Abatavuga rumwe na Leta bakamejeje mu myigaragambyo ya simusiga

Mu Burusiya abashyigikiye umukuru w’abatavuga rumwe na leta, Alexei Navalny, bari mu myigaragambyo mu mijyi 80 igize icyo gihugu. Barasaba ko yemererwa kwiyamamaza mu matora ateganijwe muri icyo gihugu umwaka utaha. Navalny ubu ari mu gereza aho arimo kurangiriza igifungo cy’iminsi 20 yakatiwe kubera kwica inshuro nyinshi amategeko agenga gukoresha amanama mu ruhame. Imyigaragambyo myinshi […]