Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascene asanga hari ibikorwa bitandukanye bigaragaza ko hari abakomeje gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, anagaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri jenoside biciye mu gutoza abayikoze.
Yabigarutseho ku wa 05 Ukwakira 2017, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro habereye igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 547 y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 .
Iyo mibiri ikaba yaravanywe mu nkengero z’ikigo cya Gisirikare cya Kanombe mu Kagari ka Kamashashi, Umurenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascene, yiihanganishije abari aho, ashimira ikigo cya gisirikare cya Kanombe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwakuye imibiri mu cyobo cya Champ de tir i Nyarugunga.
Ati “Uyu ni umwanya wo kuzirikana Abatutsi tutazi aho baguye dushyingura aba twashoboye kubona. Iyi mibiri ntiyabonetse ku bushake bw’abantu. Ababizi barabihishe kubera ko bagifite ingengabitekerezo ya jenoside kandi ni icyaha gihanwa n’itegeko.
Yakomeje agira ati “Iyo dukurikiye amateka y’ikigo cya gisirikare cya Kanombe, dusanga baratangiye kwiciramo Abatutsi kuva 1990, babanzaga guhatwa ibibazo (interrogatoires), bakanakorerwa iyicarubozo muri serivisi ya Gendarmerie yitwaga Criminologie, hanyuma bakaza kubicira mu kigo cya gisirikare.
Mu bayobozi ba Criminologie harimo Abafaransa bari bakuriwe na Major Michel Robardey wafatanyaga muri ibyo bikorwa na colonel Bernard Cussac wari ukuriye ishami ry’ubutwererane bwa gisirikare hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.
Dr Bizimana asobanura uburyo Bataillon paracomando yari i Kanombe nayo yatozwaga n’Abafaransa yagize uruhare rukomeye muri jenoside.
Yatozwaga n’Abafaransa bane bari bayobowe na Commandant Grégoire De Saint Quentin na bagenzi be batatu aribo bahise bajya kurinda indege yari itwaye Perezida Habyarimana ikimara guhanurwa, barayisaka kugeza igihe ibyo bakeneye byose bamaze kubitwara iwabo, ubu bakaba biyerurutsa ngo barakora iperereza ku ihanurwa ry’iyo ndege nyamara batagaragaza ibyo bavanyemo mu gihe bayisakaga ikimara guhanurwa.
Muri iki kigo cya Kanombe kandi habaga itsinda ry’abasirikare b’inzobere mu kurwanira mu kirere bitaga L.A.A. (Lutte Anti Aérienne) ryayobowe na colonel Théoneste Bagosora rigishingwa muri 1987.
Abasirikare bo muri iryo tsinda nabo bagize uruhare mu gukwirakwiza intwaro hirya no hino mu bigo bya gisirikare cyane cyane icya Gako na Mukamira, zikaza gukoreshwa mu gutsemba Abatutsi.
Yagarutse ku bikorwa bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umucamanza ukiriye urugereko rw’ubujurire bw’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda witwa Theodor Meron ukomeje gufungura abajenosideri batararangiza igihano abandi akabagabanyiriza ibihano.
Niko yabigenje ku bicanyi nka Major Ntabakuze Aloys wayoboraga batayo paracommando muri jenoside, wari warakatiwe igifungo cya burundu n’Urugereko rwa mbere mu rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ariko byagera mu bujurire Theodor Meron akigabanya amuha gufungwa imyaka 35, hagamijwe kuzabona uko amufungura ashingiye ku mpamvu ngo zo kwitwara neza muri gereza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muyobozi yashishikarije abitabiriye uwo muhango kwitandukanya n’uwo ari we wese ubangamira gahunda nziza z’ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse niyo yaba ari uwacitse ku icumu rya jenoside cyangwa se inshuti n’umuvandimwe.
Yashimiye urubyiruko ruhuriye mu muryango “Imbonizarwo” rwiyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, yongeraho ko ibikorwa by’urwo rubyiruko bitanga icyizere ko izacika burundu.
Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr. Nyirahabimana Jeanne yashimiye abaje kwifatanya n’Akarere guherekeza izo nzirakarengane. Asaba abazi ahakiri imibiri kuhagaragaza kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Mutabazi Martin warokotse Jenoside, yatanze ubuhamya avuga ko mbere ya jenoside yari umukinnyi w’umupira wa basketball mu ikipe ya gisirikare i Kanombe aho yakoraga mu gihe cy’imyaka irenga icumi kuva mu 1980.
Yagarutse ku itotezwa ryakorerwaga umuryango we, yavuze ko na se yafunzwe mu byitso. Yavuze ko no ku kazi batangiye gutotezwa na Colonel Bagosora Théoneste abaziza ko bakorana n’Inkotanyi.
Yavuze ko se yaje gufungurwa akabasaba kujya mu nkotanyi, nuko Mutabazi ajyana na murumuna we mu Nkotanyi.
Yashimiye ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikarokora Abatutsi bicwaga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


