HRJGzQjW4AAPjBq

U Burundi burashinja abasirikare ba RDF kwambuka ku butaka bwabwo

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Burundi yatangaje ko abasirikare b’u Rwanda bo mu ngabo zirwanira mu mazi bambutse umupaka wo mu Kiyaga cya Cyohoha bakinjira ku butaka bwa kiriya gihugu, ubwo bari bakurikiye abana b’abarobyi bari barenze ku murongo w’umupaka.

U Burundi buvuga ko byabaye ku wa Mbere tariki ya 31 Kanama 2026, ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, hafi y’umusozi wa Cimo, muri Zone Kiri, Komine Kirundo, mu Ntara ya Butanyerera, mu majyaruguru y’u Burundi.

Polisi y’u Burundi ivuga ko abasirikare b’u Rwanda bari mu bwato bw’Ingabo zirwanira mu mazi binjiye mu gice cy’ikiyaga cya Cyohoha ku ruhande rw’u Burundi bakurikiye abana bari bagiye kuroba, bakekwaho kuba bararenze ku murongo ugabanya ibihugu byombi.

Nk’uko Polisi y’u Burundi ibitangaza, abo basirikare b’u Rwanda ngo bamaze hafi isaha ku ruhande rw’u Burundi, ndetse hari n’igice cy’ibimera bivugwa ko cyatwitswe.

Abapolisi n’ingabo z’u Burundi ngo bahise batabara, kugira ngo basubize inyuma abo basirikare.

Polisi y’u Burundi ivuga ko harashwe amasasu yo kuburira birangira abasirikare b’u Rwanda na bo basubije, nyuma ngo baza gusubira inyuma.

Ntacyo yaba Guverinoma y’u Rwanda cyangwa ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda baravuga kuri iki kibazo.

Polisi y’u Burundi ivuga ko abana b’abarobyi bavugwaho kuba nyirabayazana wa buriya bushyamirane bataraboneka.

Amakuru aturuka mu baturage bo muri ako gace avuga ko ibibazo nk’ibi byo kwambuka ku mupaka wo mu Kiyaga cya Cyohoha bikunze kubaho.

Umwe mu bahatuye yabwiye itangazamakuru ko “umupaka wo mu mazi ugoye cyane kuwubonesha ijisho,” ku buryo rimwe na rimwe bigorana gutandukanya igice cy’u Burundi n’icy’u Rwanda.

Iki kibazo kibaye mu gihe umubano hagati y’u Burundi n’u Rwanda ukomeje kuba mubi, nyuma y’imyaka ibiri ishize u Burundi bufunze umupaka wabwo w’ubutaka uhuza ibihugu byombi.

Ibihugu byombi bimaze igihe bishinjanya gushyigikira imitwe yitwaje intwaro ihanganye n’ubutegetsi bw’ikindi gihugu. Gitega ishinja Kigali gushyigikira imitwe irwanya u Burundi, mu gihe u Rwanda ruhakana ibyo birego, narwo rugashinja ubutegetsi bw’u Burundi gufasha imitwe ikorera mu bihugu bituranye n’u Rwanda kandi ifite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply