Itangazo ryatanzwe mbere yo kurahira na FBI mu rukiko rwa leta ya Amerika ryongeye kwemeza ko Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu yakozweho iperereza ku byaha rifitanye isano n’ikigo gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Amerika (DEA) mu ntangiriro z’i 1990.
Ibi byatangajwe ku itariki ya 28 Kanama mu Rukiko rw’Akarere rwa Amerika rw’Akarere ka Columbia, mu rwego rw’urubanza rukomeje rw’Itegeko ry’Ubwisanzure mu kubona Amakuru (FOIA) rusaba uburenganzira bwo kubona inyandiko z’abashinzwe kubahiriza amategeko muri Amerika zijyanye na Tinubu.
FBI yavuze ko inyandiko zashakishijwe muri uru rubanza “zakusanyijwe mu rwego rwo gukomeza” iperereza ryayo ku bantu benshi ku byaha byo gucuruza ibiyobyabwenge, nk’uko bivugwa mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’ubuvugizi cya Von Batten-Montague-York cyo muri Washington.
Iyi sosiyete, yagumanywe n’uwahoze ari Visi Perezida wa Nigeria, Atiku Abubakar, yavuze ko yabonye inyandiko nyinshi yahawe na FBI kandi ko irimo gusuzuma no kongera gusubiramo zimwe muri izo nyandiko mbere yo gushyirwa ku mugaragaro.
Iyi dosiye iheruka ikurikira umwanzuro wo muri Mata 2025 wafashwe n’umucamanza w’Akarere muri Amerika, Beryl Howell, wasanze inyandiko zatanzwe n’ishami ry’ubutabera rya Amerika zari zimaze kwemeza ku mugaragaro ko Tinubu ari umwe mu bakozweho iperereza ku byaha n’ibigo brimo FBI na DEA.
Umucamanza yategetse FBI na DEA gushakisha no gutunganya inyandiko zitari iz’uburemere zikenewe hashingiwe kuri FOIA nk’uko inkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru bya Turkiya, Anadolu gency, ivuga.
Urubanza rwatanzwe na Aaron Greenspan, wasabye inyandiko za FBI zijyanye na Tinubu, harimo dosiye ye yose ya FBI n’inyandikomvugo yakoreshejwe mu 1992 na 1993.
Izi nyandiko zijyanye n’iperereza rigari ryakozwe ku mutwe w’abagizi ba nabi bakoraga ubucuruzi bwa heroin no guhisha inkomoko y’amafaranga cyangwa iyezandonke (money laundering), wakoreraga muri Chicago mu ntangiriro z’imyaka ya za 1990.
Icyakora, icyemezo cy’urukiko cyo mu 2025 nticyasanze Tinubu yarakoze icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, cyangwa ngo kibe icyaha cy’ubugizi bwa nabi cyangwa icyaha cyamuhamye.
FBI yakomeje kwimana cyangwa gusubiramo (editing) ibice bimwe by’inyandiko, ivuga ko amategeko ya Amerika atanga uburenganzira bwo guhisha amakuru ku buzima bwite bw’umuntu, amasoko (sources) y’ibanga, uburyo bukoreshwa n’abashinzwe kubahiriza amategeko n’amakuru ashobora gushyira abantu mu kaga.
Itsinda ry’abanyamategeko ba Tinubu ryanahakanye ko inyandiko zikomeje gushyirwa ahagaragara muri uru rubanza, nk’uko byagaragajwe mu nyandiko ziherutse gushyirwa ahagaragara mu rukiko.
Ibi bikomeje gushyirwa ahagaragara mu gihe muri Nigeria bitegura amatora ya perezida yo mu 2027, aho Atiku ari umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bashaka kuzahangana n’ubuyobozi bwa Tinubu.


