Umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, yashimiye Umuvugizi wa Guverinoma y’ u Rwanda, Yolande Makolo, ku bwo kuba aherutse kwamagana imvugo zishyira imbere amoko zari zavuzwe na Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda.
Mu butumwa bwe kuri uyu wa 1 Nzeri 2026, Bobi Wine uyobora National Unity Platform (NUP) kuri ubu uri mu buhungiro yavuze ko ibyo Gen Muhoozi aherutse kuvuga kuri muramu we, Odrek Rwabwogo, amwita Umuhutu kuko akemanga ko ari Umuhima, ari ibintu bidatangaje.
Yagize ati “Nta muntu ukwiye gutangazwa n’uko umuhungu wa Museveni uzwiho ubugome yakumva ko umuntu wese udakomoka mu bwoko bwe bwihariye ari umuturage wo ku rwego rwa kabiri! Iyo yita muramu we, we “Umuhutu”, aba akubwira neza uko abona abantu batari abo mu bwoko bwe(….)
Yakomeje ati ” Nk’uko maze kubivuga kenshi, icyo umuntu yakora ni ukwicarana n’abatari bake bagizweho ingaruka no gushimutwa no gukorerwa iyicarubozo, akabatega amatwi bakamubwira uburyo bakorerwa ivangura rishingiye ku bwoko cyangwa ku idini (ku Bayisilamu) mu byumba bakorerwamo iyicarubozo. Ku bashyigikiye NUP, iyo bakomoka mu yandi moko, barakubitwa, bagakorerwa ibikorwa bibatesha agaciro, ndetse bagatukwa kandi bagasuzugurwa bazira ubwoko bakomokamo. Iyo ari Abanyankole, barakubitwa kandi bagafatwa nk’abatari abantu, bakabazwa impamvu bashyigikira Umuganda. Umwe mu banyamategeko bacu, Kakuru Tumusiime, aherutse kuvuga uburyo yakorewe iyicarubozo, abazwa ukuntu umunyamategeko w’Umunyankole ashobora kunganira njye, Umuganda.”
Bobi Wine yashimiye Umuvugizi wa Guverinoma y’ u Rwanda, ati ”
Nshimiye cyane ko Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije ku Muvugizi wayo, yagaragaje ko itandukanye n’ibi. Bazi neza, kubera amateka yabo ababaje, aho amaherezo y’akaga igihugu kigera iyo ivangura rishingiye ku moko rishyigikiwe na Leta rihindutse umurongo ngenderwaho w’igihugu.”
Uyu muyobozi udacana uwaka na Kampala yasabye abaturage gukomeza kunga ubumwe.
N’ubwo Yolande Makolo atasubizaga Gen Muhoozi, yavuze ku butumwa bw’uwitwa Mwijuke Ivan wari wifashishije bimwe mubyo Gen Muhoozi ajya avuga, abijandikamo u Rwanda, bituma yamagana ibyo bitekerezo byari byiganjemo ivanguramoko.


