Museveni

Museveni yagaye umuyobozi mu karere wagaragaye afungisha utubyiniro

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni Tibuhaburwa, yavuze ko atemeranya n’imigirire y’umuhagarariye mu KarereĀ  ka Kyegegwa yamenye ko yagiye gutobera urubyiruko arufungira utubyiniro.

RDC (Resident District Commissioner) muri Uganda, aba ari umuyobozi uhagarariye Perezidansi mu karere. Uwo Museveni yanenze ni uwo muri ako karere ko mu Burengerazuba bwa Uganda, Bwami bwa Tooro.

Museveni yabigarutseho mu kiganiro ubwo yagezaga ku baturage ijambo rye ku mutekano, ari Nakasero mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu kuwa 31 Kanama 2026.

Yagize ati ” Nabonye umwe muri ba RDC muri Kyegerwa ari gufunga utubyino, Ahhhhhhh, aaah, Abanayuganda twagara nnyo kusanyuka (Abanya-Uganda dukunda kunezerwa cyane). Abuzukulu banjye kubafungirana mu nzu, uuuhhh.”

Perezida Museveni yanenze uyu muyobozi mu gihe umuhungu we Gen Muhoozi yavuze ko utubari n’utubyiniro ari byo bigomba kugena igihe bifungira, gusa bikirinda guteza umutekano muke.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply