HRHwQDiWEAAI0vk

Tanzania yataye muri yombi undi muntu wegereye AFC/M23, imushyikiriza Kinshasa

Sangiza iyi nkuru

Tanzania yataye muri yombi Denise Mukendi Dusauchoy izwi ku mbuga nkoranyambaga no gushyigikira AFC/M23, imushyikiriza ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Dusauchoy yafashwe ku wa 30 Kanama 2026 ahitwa Kabanga muri Tanzania, mbere yo kujyanwa i Dar es Salaam aho yavanwe ajyanwa i Kinshasa.

Amakuru avuga ko uyu mugore watwawe n’indege yihariye yafashwe hashingiwe ku mpapuro zo kumuta muri yombi zatanzwe n’ubutabera bwa RDC.

Uyu mugore yari asanzwe azwiho kunenga bikomeye ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi ndetse no gutanga ubutumwa bushyigikira AFC/M23, ihuriro riyobowe na Corneille Nangaa.

Ifatwa rye ryibukije irya Eric Nkuba Shebandu, umwe mu bayobozi bakomeye ba AFC na we wafatiwe ku Kibuga cy’Indege cya Julius Nyerere i Dar es Salaam ku wa 3 Mutarama 2024, nyuma agashyikirizwa inzego za RDC.

Eric Nkuba yari azwi nk’umujyanama mu bijyanye na politiki n’ingamba wa Corneille Nangaa.

Ku wa 5 Ukuboza 2024, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa RDC rwemeje ku rwego rw’ubujurire igihano cy’urupfu yari yarakatiwe, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kugambanira igihugu no kugira uruhare mu mutwe w’inyeshyamba. Hari mu rubanza rwaregwagamo abayobozi ba AFC yari iyobowe na Corneille Nangaa.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Tanzania na RDC ntiburarambura ku mugaragaro amakuru yose ajyanye n’ibirego Dusauchoy akurikiranweho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply