Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Duane Davis, uzwi ku izina rya “Keefe D” akaba n’uwahoze ari umwe mu bagize itsinda rya South Side Compton Crips, itsinda ry’abagizi ba nabi bo muri Los Angeles, yahamijwe icyaha kuri uyu wa Mbere ushize, itariki ya 31 Kanama, cyo kwica umuraperi w’umunyamerika Tupac Shakur mu 1996. Nyuma y’imyaka 30 ubwicanyi bubaye, abacamanza bo muri Las Vegas batanze umwanzuro wabo nyuma y’amasaha yo kubanza kubisuzuma muri rumwe mu manza zamamaye cyane muri icyo gihugu.
Inteko iburanisha yemeje ko Duane Davis ahamwa n’icyaha cyo “kwica umuntu akoresheje intwaro yica,” nubwo ubwunganizi bwakomeje gushimangira ko nta bimenyetso bifatika bihari. Biteganijwe ko azakatirwa ku itariki ya 13 Ukwakira. Uyu mugabo w’imyaka 63 wahoze ari umwe mu bagize itsinda ry’abagizi ba nabi, ashobora guhanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nta atemerewe gufungurwa by’agateganyo.
Nyuma y’umwanzuro, Duane Davis yabwiye umucamanza Carli Kierny ko ashaka kujuririra icyemezo. Nyuma y’imyaka 30 uyu muraperi w’icyamamare apfuye, uyu mugabo wahoze ari umwe mu bagize itsinda rya South Side Compton Crips yaburanishijwe ashinjwa gutegura ubwicanyi no gutanga intwaro yakoreshejwe muri icyo cyaha.
Mu mpaka za nyuma, zamaze hafi amasaha atanu, umushinjacyaha Binu Palal, uhagarariye Leta ya Nevada, yashimangiye igitekerezo cy’ubushinjacyaha: ko ubwicanyi bwari igikorwa cyo kwihorera nyuma yo gukubitwa kwa Orlando Anderson (umwishywa wa Duane Davis), igitero Tupac Shakur yari yagizemo uruhare amasaha make mbere y’uko araswa bikamuviramo urupfu.
Umushinjacyaha yakomeje avuga ko uregwa ari we watanze amabwiriza yubahirijwe n’abagize itsinda rya Crips. Yagize ati: “Mu muco w’agatsiko k’abagizi ba nabi (gangs), Duane Davis ntiyashoboraga kureka ngo bigende gutyo gusa (gukoza isoni mwishywa we mu ruhame),”. “Yashatse imbunda, ategura itsinda, kandi ategeka guhiga Bwana Shakur”.
Hari amakimbirane icyo gihe yari ahanganishije rebel ebyiri z’umuziki, Death Row Records na Bad Boy Records (yashinzwe na Sean “P. Diddy” Combs), aho buri ruhande rwakoresheje abagize utu dutsiko tw’abagizi ba nabi mu kurindira umutekano abahanzi bazo, nk’aho rebel ya Tupac yakoreshaga agatsiko kitwa “Bloods” naho Bad Boy Records igakoresha “Crips”, ari nay o mpamvu benshi baketse ko P. Diddy ari we wahaye Duane Davis akazi ko kwica Tupac batacanaga uwaka icyo gihe.


