20260901122031000000

Minembwe: Kinshasa ikomeje kurunda abacanshuro, ingabo n’ibikoresho yitegura urugamba simusiga kuri Point Zero

Sangiza iyi nkuru

Ihuriro ry’ingabo ziyobowe n’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) rikomeje ryihutishije imyiteguro y’igitero gikomeye mu nkengero za Minembwe, ryohereza abandi bacancuro ndetse ryongerera imbaraga ibirindiro bitandukanye mu gihe rishaka kwigarurira agace ka Point Zero kari mu maboko y’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, nk’uko amakuru aturuka ku bantu bazi neza ibyo bikorwa byo kohereza ingabo.

Iki gikorwa cya gisirikare giteganyijwe kigomba kwibasira ibirindiro bya AFC/M23 ndetse n’umutwe wa Twirwaneho, umutwe wo kwirwanaho wiganjemo Abanyamulenge ukorera mu misozi miremire ya Minembwe.

Amakuru avuga ko umubare w’abacancuro boherejwe muri iki gikorwa, barimo Abanyamerika n’Abanyakolombiya, wiyongereye uva kuri 10 ugera kuri 35 mu mpera za Kanama. Bamaze iminsi bakorera hafi ya Lusuku na Abala, hafi ya Point Zero, hamwe na batayo y’ingabo zidasanzwe za FARDC zizwi nka Hiboux.

Biteganijwe ko aba bacancuro bazatanga ubushobozi bwihariye mu gihe cy’ibitero, cyane cyane ubufasha bwo mu kirere no gukoresha drone. Bisa nkaho iyoherezwa ry’aba bacanshuro bigamije kongerera ingufu igitero kinini cyo ku butaka kiri gutegurwa mu byerekezo bitandukanye cyo gufata agace ka Point Zero.

Ku itariki ya 28 na 29 Kanama, FARDC yakajije ibirindiro kandi hirya no hino muri Teritwari ya Uvira, mu bice bya Murunga, Munanira, Ndolera, Kashabiro, na Lemera. Mu ijoro ryo ku wa 29 Kanama, batayo y’ingabo zidasanzwe za FARDC (Hiboux) yarimutse iva mu Mudugudu wa Bilende muri Teritwari ya Fizi igana Point Zero.

Urujya n’uruza rushya rw’ingabo ruje rukurikira ibyumweru byinshi byo kongera ingabo n’ibikoresho bikomeje muri Kivu y’Amajyepfo nk’uko inkuru dukesha The Great Lakes Eye ivuga.

Mu ntangiriro za Kanama, FARDC n’ingabo bafatanyije, harimo Ingabo z’u Burundi n’abarwanyi ba Wazalendo, bakomeje kwirunda mu bice bikikije Minembwe.

Amakuru yabanjirije aya yagaragaje ko Point Zero-Gipupu-Kabanja-Rugezi ari hamwe mu hantu hari kwigwaho mu bikorwa bigamije kwigarurira agace ka Minembwe.

Imyiteguro irimo n’ibikorwa bikomeye byo gutwara ibikoresho binyuze mu gihugu cy’u Burundi. Hagati ya itariki ya 5 na 7 Kanama, indege eshatu z’ingabo zirwanira mu kirere za FARDC zageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bujumbura zitwaye ibikoresho bya gisirikare bigenewe intambara yo muri Kivu y’Amajyepfo. Indege za gisirikare za Congo zemerewe kugwa i Bujumbura mu gihe cy’amezi atatu kuva ku itariki ya 23 Nyakanga kugeza ku ya 23 Ukwakira.

Mu ijoro ryo ku wa 9 kugeza ku wa 10 Kanama, amakamyo menshi na “pick ups” byari bitwaye abasirikare b’u Burundi, ibikoresho, n’indege zitagira abapilote za kamikaze byambutse umupaka wa Gatumba-Kavimvira byerekeza muri Baraka muri Teritwari ya Fizi. Amakamyo icumi y’ingabo z’u Burundi yari atwaye ibikoresho yari yanyuze muri iyo koridoro iminsi mike mbere yaho. Baraka yabaye ahantu heza ho gufatira no kunyuza ibikoresho bigenewe urugamba rwo muri Kivu y’amajyepfo.

Abayobozi bakuru b’ingabo za Congo n’u Burundi nabo bari kugira uruhare, mu buryo buziguye, mu myiteguro. Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo, Lt Gen Banza Mwilambwe Jules n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo, bagiye i Kalemie mu ntangiriro z’uku kwezi kugira ngo bakurikirane imyiteguro y’ibikorwa y’ibikorwa bya gisirikare hirya no hino muri Minembwe na Fizi..

Gen. Prime Niyongabo yari yarigeze kujya i Kinshasa ku itariki ya 6 Kanama mu biganiro bya gisirikare mbere yo gusubira i Bujumbura ari kumwe n’abasirikare bakuru batandatu. Biravugwa ko Ingabo z’u Burundi zishobora kugira uruhare runini mu bikorwa bya gisirikare hirya no hino muri Uvira, Fizi, na Walungu.

Umuyobozi w’ikigo cyigenga cy’abacanshuro cy’Abanyamerika, Erik Prince, yavuye i Kinshasa ajya i Bujumbura ku itariki ya 15 Kanama, ahura na Niyongabo, maze yambuka ajya muri Uvira ku munsi wakurikiyeho. Uru rugendo rwakurikiye ibiganiro ku masezerano ya miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika akubiyemo kurinda ahantu hacukurwa amabuye y’agaciro h’ingenzi no gufasha kwambura AFC/M23 ibice yigaruriye.

Ubwinshi bw’ingabo zikikije Point Zero ni bwo buryo bushya bwo kugerageza kongera kubaka ubushobozi bwo kugaba ibitero bw’ingabo zirwanira ku butaka nyuma y’izindi ntambara zikomeye zabereye mu burasirazuba bwa Congo. FARDC n’abafatanyabikorwa bayo batakaje Goma na Bukavu, imijyi ibiri ikomeye mu burasirazuba bwa Congo, mu ntambara yo mu ntangiriro za 2025 nubwo Ingabo za Congo zari zifatanyije n’Ingabo z’u Burundi, inyeshyamba za Wazalendo, Ingabo za Afurika y’Epfo, abacanshuro n’inyeshyamba za FDLR.

Iyi myiteguro y’intambara irakorwa mu gihe Kinshasa ikomeje kugaragaza ku mugaragaro ko irimo gukora ibyo yiyemeje mu Masezerano y’amahoro ya Washington hagati ya RDC n’u Rwanda n’amasezerano ya Doha, hagati ya RDC na AFC/M23. Ariko, ku Rugamba muri Kivu y’Amajyepfo, hakomeje urujya n’uruza rw’ingabo, indege zitagira abapilote, amasasu, n’abacanshuro berekeza mu misozi miremire ya Minembwe mu gisa nk’imyiteguro y’urugamba simusiga.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply