IMG_20260806_143421

APR FC yongeye guteza urujijo ku rugendo rwayo muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR FC yatangaje ko itarafata icyemezo cyo kwerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko igitegereje umwanzuro wa CAF w’aho umukino igomba gukina uzabera.

Ku wa 5 Nzeri ni bwo APR FC igomba gukina na Les Aigles du Congo yo muri Congo, mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league.

Ni umukino CAF yateganyije ko ugomba kubera kuri Stade Kibasa-Maliba y’i Lubumbashi, ariko APR FC imaze igihe isaba ko itakinira muri Congo Kinshasa kubera impungenge z’icyorezo cya Ebola.

Amakuru yavugaga ko nyuma y’uko CAF yeruriye APR FC ko idashobora kwimura aho uriya mukino uzabera, iyi kipe yafashe icyemezo cyo kujya i Lubumbashi n’indege yihariye, kugira ngo yoroherwe n’urugendo rwayo rujya ndetse n’uruva muri Congo Kinshasa.

Iyi kipe mu tangazo yasohoye, yavuze ko iby’uko izajya muri Congo Kinshasa n’indege yihariye atari byo.

Iti: “APR FC iramenyesha abakunzi bayo ko amakuru yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ko ikipe ya APR FC izerekeza Lubumbashi n’indege yihariye [Private Jet], atari yo.”

Yakomeje igira iti: “Ubuyobozi bwa APR FC buracyategereje umwanzuro uzava aho bazakinira, kandi abakunzi bayo n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange bazabimenyeshwa by’imvaho andi makuru agezweho arebana n’ibyuwo mukino.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply