697100350_18593689636051881_5057277958666328249_n-860x573

Muhoozi na Twitter: Iyo tweet ihindutse intwaro ya Politiki

Sangiza iyi nkuru

Iyo Gen. Muhoozi Kainerugaba afashe telefone akandika kuri X yahoze yitwa Twitter, hari igihe ubutumwa bwe busa n’urwenya, ubundi bukaba ubushotoranyi, ndetse rimwe na rimwe bukagira isura y’itangazo rikomeye rya politiki cyangwa igisirikare.

Ariko ikibazo gikomeye si ukumenya niba tweet runaka ari urwenya cyangwa ubutumwa bukomeye gusa. Ikibazo ni ukumenya icyo ubwo buryo bwo kuvugana n’abantu bugeraho.

Muhoozi asa n’uwubatse uburyo bw’isakazamakuru (communication) butandukanye n’ubw’abanyapolitiki basanzwe.

Aho kugerageza guhora agaragara nk’umuyobozi uri kure y’abaturage, akoresha X nk’ahantu ahuriza hamwe Muhoozi nk’umuntu, utari General gusa: ibyo akunda, uko asetsa n’uko abona ibintu.

Akoresha urwenya kugira ngo ubutumwa bukomeye butarambirana kandi agire uburyo bwo kwegera abamukurikira.

Gen. Muhoozi kandi akunda gukoresha amagambo ashobora guteza impaka, akurura abantu kandi agatuma itangazamakuru n’abantu benshi bamuvugaho.

Ubutumwa bwe kuri X bushobora kuba atari itangazo rya politiki mu buryo bwemewe, ariko bukibanda ku bayobozi, abaturage cyangwa ibindi bihugu.

Gukurura amarangamutima mbere yo gutanga ubutumwa

Ubutumwa bwiza butavuzwe mu buryo bukurura amarangamutima bushobora kutagera ku bantu, nubwo bwaba bufite amakuru y’ingenzi.

Muhoozi akenshi akoresha amagambo atuma abantu bayibazaho cyane.

Iyo abantu batangiye kuvuga ku byo yavuze, icyo yashakaga gusobanura ndetse niba yabivuze koko akomeje, tweet ye iba yamaze gukora igice cy’akazi kayo.

Ndetse n’abatabyemera bashobora kuyisubiramo, kuyisangiza abandi cyangwa kuyijyanira mu itangazamakuru.

Iyo guhangana kuzamutse kubera Tweets ze, ubutumwa bwe buba bwatangiye gusakara ku bantu benshi barenga abasanzwe bamukurikira kuri urwo rubuga.

Urwenya nk’uburyo bwo kwegera abantu

Hari ikintu gishobora kwirengagizwa mu butumwa buba butambuka buri kanya: Gen. Muhoozi ni umusirikare mukuru.

Iyo umuntu ufite uwo mwanya avuga buri gihe mu rurimi rukomeye rwa gisirikare, ashobora kugaragara nk’umuntu uri kure cyane y’abantu basanzwe.

Urwenya rero ruhita ruhinduka intwaro ihindura iyo shusho.

Urwenya, amashyengo, inkuru ziganisha ku rukundo no kwidagadura, ndetse n’ubutumwa busa n’ubusanzwe, bituma abantu bamubona nka Muhoozi usanzwe wiyambuye ipeti rya Jenerali.

Ni ukuvuga ko ubutumwa buhita butanga isura ebyiri:General Muhoozi ku ruhande rumwe, na Muhoozi umuntu usetsa ku rundi ruhande.

Iyo ibyo byombi bihujwe, umuntu ashobora gukomeza kugira ububasha ndetse abantu benshi bakamwisanzuraho.

Tweets ze nk’ishuri ry’ubushakashatsi

Hari n’ubundi buryo bwo gusoma ubutumwa bwa Gen. Muhoozi.

Rimwe na rimwe, ubutumwa bwe bukomeye bushobora gukoreshwa nk’uburyo bwo gupima uko abantu bari bubusubize.

Iyo ubutumwa buteje impaka, ibisubizo by’abaturage, abanyapolitiki, itangazamakuru ndetse n’abandi bakinnyi muri politiki y’akarere bishobora gutanga amakuru menshi ku mitekerereze n’impumeko y’akarere.

Ni nk’aho ubutumwa bushyizwe mu kirere, hanyuma hakarebwa uko umuyaga ubujyana.

Iyo kubuvugaho bitumbagiye cyane, uba umaze kubona ikintu cy’ingenzi: icyo sosiyete itekereza kuri iyo ngingo.

Gushyiraho umurongo w’ibiganiro aho kuwukurikira

Umunyapolitiki usanzwe ashobora gutegereza ko itangazamakuru rimubaza ikibazo, akagisubiza.

Ubutumwa bwa Muhoozi akenshi bukora mu buryo bunyuranye.

Ashobora gutangiza ingingo nshya ishyusha imitwe, hanyuma itangazamakuru rikayifata, abandi bayobozi bakayivugaho, abaturage bakajya impaka. Aha tweet iba ihindutse igikoresho cyo gushyiraho umurongo w’ibiganiro yifuza.

Umuntu wanditse amagambo make ashobora gutuma abantu benshi bamara umunsi baganira ku ngingo imwe.

Guteza ibisobanuro bitandukanye: Ese ni urwenya cyangwa ni ubutumwa bukomeye?

Iki ni kimwe mu bintu bituma tweets zimwe za Muhoozi zikurikirwa cyane.

Iyo ubutumwa buvuzwe mu buryo butaziguye, uwabuvuze aba agomba kubusobanura cyangwa kubwirengera. Ariko iyo buvuzwe mu buryo bushobora gufatwa nk’urwenya, habaho umwanya wo gusubira inyuma.

Abantu bashobora kurakazwa n’ubutumwa, ariko nyirabwo akaba afite uburyo bwo kuvuga ko yari arimo gutera urwenya.

Ibi bituma ubutumwa butaba bufunze mu gisobanuro kimwe gusa.

Muhoozi ashobora kuvuga ikintu gitanga ibisobanuro birenze kimwe.

Bamwe babifata nk’urwenya, abandi nk’ubushotoranyi, mu gihe abakurikira geopolitike cyangwa igisirikare bibaza niba harimo ubutumwa bwa politiki cyangwa amayeri ya politiki y’akarere.

Imiterere ye (personality) yamugize igihangange

Muhoozi ntiyubatse communication ye gusa yitwaje umwanya afite, ahubwo yabanje kwiyubaka nka Muhoozi ubwe, afite persona yihariye.

Kenshi abamukurikira bamenya ko akunda kuvuga ku gisirikare, amateka, politiki, siporo, urwenya ndetse n’ibibazo mpuzamahanga.

Ibi bituma tweet ye idasomwa gusa nk’itangazo ry’umusirikare, ahubwo igasomwa nk’igitekerezo cya “Muhoozi”.

Iyo umuntu ageze kuri urwo rwego, imiterere ye ubwayo iba ikirango gikomeye ku mbuga nkoranyambaga, kuko bidasaba ko buri tweet iba yujuje ubuziranenge bw’itangazo risanzwe.

Icy’ingenzi ni uko abantu bamenya uwanditse ubutumwa n’uburyo bwe bwo kuvuga.

Impaka zitandukanye nk’igikoresho cyo gukwirakwiza ubutumwa

Mu itangazamakuru ryo kuri murandasi (internet), impaka zigira imbaraga.

Tweet isanzwe ishobora gusomwa n’abantu bake, ariko tweet iteza impaka ishobora gusubirwamo, gufotorwa, kujyanwa kuri radiyo na televiziyo, kugera mu binyamakuru, gukurura ibisubizo by’abandi bayobozi ndetse no kuvugwa mu bihugu bitandukanye.

Ibi bituma umuntu adakeneye gutanga ubutumwa burebure, kuko amagambo make ashobora kuvamo inkuru ziramara umunsi cyangwa iminsi mu bitangazamakuru bitandukanye.

Ariko se ibi byose ni amayeri asanzwe?

Ntabwo navuga ko buri tweet ya Muhoozi yateguwe nk’igikorwa cy’amayeri ya communication y’akarere.

Hari izishobora kuba ibitekerezo bye bwite, izindi zikaba urwenya, izindi zikaba ibisubizo by’akanya gato.

Ariko iyo urebye uburyo bwe bw’igihe kirekire bwo kuvanga urwenya, ubushotoranyi n’imiterere ye y’ubutumwa bwa politiki, bigaragaza communication strategic ishobora kugira uruhare rukomeye mu buryo asakaza ibitekerezo bye, nubwo atari ngombwa ko buri tweet iba yarateguwe n’itsinda ry’abajyanama.

Kandi ibi ni byo bituma uburyo bwe bushimisha abasesenguzi.

X ye ishobora kuba microphone, radar na megaphone

Mu buryo bw’isesengura, X ya Muhoozi ushobora kuyigereranya n’ibikoresho bitatu icyarimwe.

Microphone: Avuga ibyo ashaka ko abantu bumva.

Radar: imufasha kureba uko abantu basubiza ku byo yavuze.

Megaphone: imufasha guteza impaka binyuze mu mbaraga z’imbuga nkoranyambaga.

Ibi byose bituma ubutumwa bugera kure cyane y’abamukurikira.

Ku muntu usanzwe usoma tweet, ashimishwa n’urwenya rwe. Ku ukurikirana politiki y’akarere, ashobora kubona ikimenyetso. Ku itangazamakuru, ikaba inkuru, naho ku banyapolitiki, ubutumwa bukaba ubwa politiki.

Ni yo mpamvu tweets za Muhoozi zitagomba gusomwa gusa ku rwego rw’amagambo yakoreshejwe. Zikwiye no kurebwa ku rwego rw’ibisubizo zitera, imirongo zishyiraho ndetse n’uko zigira uruhare mu kubaka persona ye.

Umwanzuro

Nsoza navuga ko Gen. Muhoozi ashobora kuba yarahinduye ikintu abantu benshi bafata nk’urubuga rw’imbuga nkoranyambaga, akagikoresha nk’igikoresho cya politiki.

Ntabwo tweet ari tweet gusa!

Iyo iteye abantu gutekereza, gutongana, guseka, kuyisangiza abandi cyangwa kuyijyanira mu itangazamakuru, iba imaze gukora akazi k’isakazamakuru.

Ikindi, amayeri akomeye ni uko utagomba buri gihe gutsinda impaka; rimwe na rimwe icyo ukeneye ni ugutuma abantu bakomeza kukuvugaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply