Ubushinwa bwatangiye gukoresha robot zisa n’abantu mu gufasha abapolisi kugenzura umutekano wo mu muhanda, aho imwe muri zo yashyizwe mu masangano y’imihanda yo mu mujyi wa Hangzhou.
Iyi robot yakozwe n’ikigo SUPCON Information, ishobora kumenya abatwara moto cyangwa amagare batambaye ingofero z’umutekano, imodoka zirenga aho zigomba guhagarara n’abanyamaguru bambuka igihe amatara ababujije.
Ntabwo izi robot zifite ububasha bwo gufata cyangwa guhana abakoze amakosa, ahubwo zibaha imiburo kandi zikabayobora ku kubahiriza amategeko y’umuhanda.
SUPCON ivuga ko robot 15 zimaze gushyirwa mu mihanda ya Hangzhou kuva muri Gicurasi 2026, kandi zimaze gutanga imiburo irenga 170,000.






