HRJNOYtWcAAShUf

U Burundi bwerekanye uwo buvuga ko ari Umunyarwanda wari umurwanyi wa RED-Tabara

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Burundi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Nzeri 2026, yerekanye umusore witwa Bonheur Dieudonné ivuga ko ari Umunyarwanda wavukiye mu Karere ka Nyamagabe, ikavuga ko yafatiwe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo yari amaze kwinjira mu barwanyi ba RED-Tabara.

Abategetsi b’u Burundi bavuga ko uyu mugabo ari ikindi kimenyetso bashingiraho mu gukomeza ibirego by’uko u Rwanda rushyigikira umutwe wa RED-Tabara, mu gihe u Rwanda rwakunze guhakana ibyo birego.

Bonheur Dieudonné uvuga ko akomoka mu Murenge wa Mushubi mu Karere ka Nyamagabe, yabwiye abategetsi ko yagiye i Kigali ashaka akazi, mbere yo guhura n’umuntu witwa Rwigema wamujyanye ku Kicukiro.

Avuga ko yahasanze abantu benshi bari bateraniye mu nzu imwe, maze nyuma y’icyumweru abantu bagera kuri 50 bakajyanwa i Kabuga, aho ngo basanze abandi bagera ku 100.

Nyuma y’ibyumweru bibiri, iri tsinda ry’abantu ngo ryajyanwe i Bukavu muri RDC, mbere yo gukomereza ahitwa Kaziba.

Uyu avuga ko muri Kaziba ari ho bahuriye n’abarwanyi ba RED-Tabara nyuma yo guhabwa inkweto za gisirikare.

Uyu musore avuga ko nyuma we na bagenzi be bisanze mu mirwano n’imitwe ya Wazalendo, bikarangira bamwe bahisemo gutoroka.

Avuga ko bamaze iminsi ku misozi ya Kajinja, nyuma bakishyikiriza Wazalendo, na bo bakabashyikiriza Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC). Avuga ko FARDC ari yo yabashyikirije ubuyobozi bw’u Burundi.

Pierre Nkurikoye, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Iterambere ry’Abaturage n’Umutekano Rusange, yavuze ko atari ubwa mbere abantu bafatirwa mu burasirazuba bwa RDC bakekwaho kuba bafitanye isano na RED-Tabara.

Icyo avuga ko ari gishya muri iki kibazo “ni uko muri abo bantu harimo Umunyarwanda”, ibintu u Burundi buvuga ko bishimangira ibirego byabwo ku ruhare rw’u Rwanda muri RED-Tabara.

Ubuyobozi bw’u Burundi bunashinja RED-Tabara kuba bufite urusobe rw’Abarundi n’Abanyarwanda, ngo bafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Burundi no guhirika inzego z’ubutegetsi ku ngufu.

Mu bo u Burundi buvuga ko bafitanye isano n’uyu mutwe harimo Alexis Sinduhije n’umunyamakuru Bob Rugurika.

Kugeza ubu, nta gihamya yigenga yatanzwe mu ruhame yemeza ibyo birego byose, ndetse u Rwanda ntacyo ruratangaza kuri biriya birego.

Rugurika icyakora abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko ibyakozwe n’ubutegetsi bw’u Burundi ari “iremekanya” rikorwa n’iperereza, yungamo ko mu gihe cya vuba hazamenyekana ikiryihishe inyuma.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply