Ndashimira Papa Francisiko ku biganiro byiza byubaka twagiranye- Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye umuhango wo kwizihiza yubile y’imyaka 100 y’ubusaseredoti mu Rwanda, ashima uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu iterambere ry’u Rwanda, anakomoza no ku kiganiro yagiranye n’umushumba wayo Papa Francis ubwo yari i Roma.

Uyu muhango wabereye i Kabgayi mu karere ka Muhanga, ku wa Gatandatu tariki ya 7 Ukwakira 2017, aho Abanyarwanda ba mbere bahawe ubupadiri babuherewe, abo ni Barthzar Gafuku na Donat Reberaho mu 1917.

Mu butumwa yatangiye muri iyi diyoseze avukamo yanaherewemo amasakaramentu, Perezida Kagame yagarutse ku bufatanye bukwiye hagati ya leta na kiliziya bwanaranze imyaka 100 ishize.

Impande zombi ngo zihuriye mu kuba bafasha Umunyarwanda gutera imbere, akaba ariyo mpamvu bakwiye gukomeza gufatanya. Izi mpande kandi ngo zifitanye imikoranire myiza. By’umwihariko hagati ya leta y’u Rwanda na leta ya Vatican.

Imyaka 100 ishize kandi ngo ifite amateka akomeye mu Rwanda.

Ati “Mu myaka 100 twagiye tunyuramo twahuye na byinshi. Ayo yagombye kuba amahirwe yo gukomeza gukorera hamwe kuko twasanze twese dusenyera umugozi umwe wo gukorera Abanyarwanda. ”

Yashimye kandi intambwe kiliziya yateye ku bijyanye n’uruhare rwa bamwe mu bayobozi bayo n’abayoboke bayo bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Ndashimira Papa Francisko ku biganiro byiza byubaka twagiranye. Byaduhaye umwanya mwiza n’amahirwe yo kongera gukora. Mu ntangiriro y’uyu mwaka Papa Fransisiko yateye intambwe yemera uruhare rwa Kiliziya muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Kiliziya Gatolika ifite inshingano zayo igomba kuzuza, kandi Leta izakomeza gufatanya mu bikorwa biteza imbere u Rwanda.”

Kiliziya Gatolika ni ryo dini rya mbere mu Rwanda rifite abayoboke benshi nkuko byagaragajwe n’ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe mu mwaka wa 2012.

Niyo kandi ifite amashuri menshi mu Rwanda n’ibindi bikorwaremezo birimo ibitaro, amacapiro, amahoteri, amahahiro n’ibindi.

Mu mwaka wa 2013, Perezida Kagame yahaye inkunga iyi diyoseze ubwo yizihizaga yubile y’imyaka 100, Iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Leon ishinzwe nk’isonga mu mashuri yisumbuye mu Rwanda ryashinzwe mu 1913.

Iyi seminari yizemo batatu mu babaye abaperezida b’u Rwanda, n’abandi bayobozi batandukanye bariho mu Rwanda, barimo Perezida wa Sena Bernard Makuza, Minisitiri Vincent Biruta n’abandi.

Yagabiye kandi inka umushumba w’iyi diyoseze Musenyeri Mbonyintege Smaragde ubwo yahabwaga inkoni yo kuyiyobora . Iyi diyoseze igaragaramo bazilika rukumbi mu Rwanda nayo imuzimanira ikarita ya batisimu yahawe akiri muto.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abasaseredoti mu Rwanda batanze umusanzu mu nzego zitandukanye mu bijyanye n’umuco, amateka n’ibindi. Urugero ni urwa Padiri Alegis Kagame wanditse byinshi mu mateka y’ u Rwanda.

Babaye kandi abarezi barerera igihugu uko amasekuruza agenda asimburana.

Kabgayi yabaye igihe kinini icyicaro cy’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatorika mu Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *