Umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement mom yaburanye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo asaba kurekurwa by’agateganyo, mu gihe akurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu, kurwanya ububasha bw’amategeko no gukorera urugomo abayobozi.
Ubushinjacyaha buvuga ko ibi byabaye nyuma y’uko ubuyobozi bw’Umurenge wa Jabana bugiye gusenya inyubako y’amashuri yubatswe nta byangombwa. Bwavuze ko DC Clement yageze aho hantu agashishikariza abaturage kwivumbura, akanakoresha amagambo akomeye anenga ubuyobozi, ndetse akanabigereranya n’ibikorwa bikomeye byabaye mu mateka.
Buvuga kandi ko yakoze urugomo, aho ngo yafashe umuyobozi ushinzwe imyubakire akamuniga, akangiza imodoka ndetse agatera amabuye, anashishikariza abaturage kubikora.
Ku ruhande rwe, DC Clement yemeye ko hari amakosa yakoze, ayitirira uburakari yatewe no kubona umushinga yari yashoyemo amafaranga menshi usenywa. Yasobanuye ko uwo mushinga wari uw’ishuri yari afatanyije n’uwo bakoranaga, kandi ko bari bamaze kuwushoramo amafaranga menshi.
Yasabye imbabazi, agaragaza ko ibyo yakoze atari yabitekereje neza, ndetse asaba urukiko kumurekura by’agateganyo kuko afite umuryango akeneye kwitaho, aniteguye gutanga ingwate.
Abamwunganira na bo basabye ko yakurikiranwa adafunzwe, bavuga ko ari ubwa mbere akoze icyaha kandi ko yakwitaba ubutabera ari hanze.
Ubushinjacyaha bwo busaba ko afungwa iminsi 30 by’agateganyo kugira ngo iperereza rikomeze. Urukiko ruzafata icyemezo nyuma yo gusuzuma impamvu z’impande zombi.


