Abaturage ba Maroc bateje imvururu mu bihugu bitandukanye bishimira itike yo kuzitabira igikombe cy’isi 2018
Nyuma y’uko ikipe y’igihugu ya Maroc itsinze iya Cote d’Ivoire mu mukino w’ijonjora, intsinzi yanayihesheje amahirwe yo kuzitabira igikombe cy’isi cya 2018, abaturage b’iki gihugu babyinnye intsinzi aho bari hirya no hino mu bihugu bitandukanye ku isi, mu bikorwa byagaragaye nk’imyigaragambyo. Iyi kipe yari imbaze imyaka igera kuri 20 ititabira igikombe cy’isi mu mupira w’amaguru, […]
Habonetse resitora, aho buri mukozi wese uyikoramo arwaye SIDA, na nyirayo arayirwaye
Mu mujyi wa Toronto muri Amerika, haravugwa resitora idasanzwe aho buri mukozi wese ukoramo agomba kuba afite agakoko ka SIDA, kuva ku wuhereza abakiriya ibiryo kugeza ku wubitunganya mu gikoni. Iyi resitora idasanzwe, ngo mbere yo kuyinjiramo ugomba kuba wizeye neza ko ubana n’ubu bwandu ndetse ufite icyemezo gitangwa na muganga kigaragaza neza ko wanduye. […]
Rwanda-Uganda: Nyuma y’uko havuzwe intambara y’ubutita ingaruka zatangiye kugera ku bakoresha imipaka
Nyuma y’uko havuze amakuru ko umutekano waba udahagaze neza hagati y’u Rwanda na uganda, amakuru aravuga ko noneho ku mipaka iki kibazo cyaba cyamaze kugira ingaruka abambukiranya bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi. Ikinyamakuru the Eastafrican dukesha iyi nkuru kivuga ko gifite amakuru yizewe ko abari gukoresha umupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na […]
U Burundi bwahagaritse Icyumweru cy’u Bubiligi cyafatwaga nk’ingenzi mu mubano w’ibihugu byombi
Guverinoma y’u Burundi kuri uyu wa Gatanu yasubitse Icyumweru cy’u Bubiligi cy’uyu mwaka (Belgian Week 2017) byari biteganyijwe ko kigomba kubera I Bujumbura guhera kuri uyu wa Gatandatu itariki 11 Ugushyingo kugeza kuwa 19 Ugushyingo. Ambasade y’u Bubiligi mu Burundi iravuga ko batamenyeshejwe impamvu y’iki cyemezo. Belgian Week ngo isanzwe ari umuco w’ingenzi utegurwa na […]
Perezida wa Uganda, Museveni na Magufuli wa Tanzania bafashije u Burundi kwamagana CPI
Abakuru b’ibihugu bya Tanzania na Uganda na bo bamaganiye kure ibikorwa by’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa CPI byo kuburanisha abanyepolitiki bo ku mugabane w’Afurika gusa no kutubahiriza amategeko mu byo rukora. Ijwi ry’Afurika dukesha iyi nkuru ivuga ko ibi babitangaje mu gihe uru rukiko ruri gushaka gukora iperereza ku byaha byakorewe mu Burundi guhera muri 2015, […]
Uganda: Akurikiranweho kwiyita Yesu Kirisito no kuvuga ko na perezida Museveni atamutegeka
Umucamanza mukuru mu rukiko rwa Luweero, mu gihugu cya Uganda, akurikiranye umugabo mu mategeko amuziza kwiyita Yesu Kristo, aho kuwa 09 Ugushyingo ubwo uyu mugabo yagezwaga imbere y’uyu mucamanza, Juliet Hatanga, yashinjijwe ibyaha byo kuba mu muryango utemewe n’amategeko binyuranyije n’ingingo ya 56(1) ndetse n’ingingo ya 2(a) zo mu gitabo cy’amategeko ahana, ndetse n’icyaha cyo […]
Muhanga: Ubushinjacyaha mu bikorwa byo kuganiriza abanyeshuri mu bigo ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Muri iki cyumweru dusoje, ubushinjacyaha bukuru bw’akarere ka Muhanga bwatangiye ibikorwa byo gusura ibigo by’amashuri bukaganiriza abanyeshuri ku bijyanye n’ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana n’uburyo babasha kuryirinda, iby’icuruzwa ry’abantu, n’ibindi bitandukanye. Ni ibikorwa byitabiriwe n’Umushinjacyaha uyobora Ubushinjacyaha mu ifasi y’Urwego rwisumbuye rwa Muhanga, Umumararungu Marie Rose ndetse n’umuyobozi ushinzwe kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye […]
Uganda: Abadepite 2 bari mu mazi abira nyuma yo koshya insoresore kujya gukubita Umuminisitiri
Abadepite 2 bo mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda bari mu mazi abira bashinjwa kohereza abasore 2 kujya kugirira nabi Umunyamabanga wa leta ushinzwe ibikorwa mu biro bya Visi perezida wa Ugada, gusa aba basore nab o bakaba baraje gutabwa muri yombi. Polisi ikorera mu gace ka west Nile, yatangaje ko aba badepite 2 barimo […]