Perezida wa Uganda, Museveni na Magufuli wa Tanzania bafashije u Burundi kwamagana CPI

Sangiza iyi nkuru

Abakuru b’ibihugu bya Tanzania na Uganda na bo bamaganiye kure ibikorwa by’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa CPI byo kuburanisha abanyepolitiki bo ku mugabane w’Afurika gusa no kutubahiriza amategeko mu byo rukora.
Ijwi ry’Afurika dukesha iyi nkuru ivuga ko ibi babitangaje mu gihe uru rukiko ruri gushaka gukora iperereza ku byaha byakorewe mu Burundi guhera muri 2015, ibi bikaba bibaye nyuma y’uko u Burundi bwikuye muri ruriya rukiko.
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yavuze ko CPI irimo kwivanga mu bikorwa by’umuryango w’Afuriya yunze ubumwe, ko Atari yo yari ifite inshingano zo gukurikirana ibibazo byo mu Burundi mu gihe butakiri mu banyamuryango ba yo.
Na ho ku ruhande rwa Perezida wa Tanzania Magufuli, ngo ntibyakabaye ngombwa ko uru rukiko ari rwo ruza gukurikirana ibibazo byo mu Burundi kandi hari umuryango w’afurika y’Iburasirazuba EAC wakabikurikiranye byongeye hakaba hari n’umuhuza, Benjamin Mukappa iki gihugu cyahawe ngo ahuze abatavuga rumwe.
Aba bakuru b’ibihugu bombi, Magufuli na Museveni batangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo ko badashyigikiye CPI kuba ari yo yakwivanga mu bibazo byo mu burundi mu gihe bwanamaze kugaragaza ko butakiri umunyamuryango, byongeye hakaba hari izindi nzego zigomba kubikurikirana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mpera z’ukwezi gushize, ni bwo u Burundi bwatangaje ko buvuye muri uriya muryango nyuma y’igihe kingana n’amezi 12 bwanditse busaba kuvamo ariko butabona igisubizo cyangwa ikindi kimenyetso cyerekana icyuho cyangwa ikindi kibazo mu gihe buzaba butakirmo.
Nyuma ya ho, ni bwo uru rukiko rwatangaje ko rugiye gukora ubushakashatsi ku byaha by’ubwicanyi n’ibindi byibasiye inyokomuntu mu gihugu cy’u Burundi guhera muri 2015, ubwo perezida nkurunziza yatangazaga ko agiye kongera kwiyamamariza kuyobora igihugu kugeza atowe.
Si u Burundi gusa kuko n’abandi bakuru b’ibihugu byo ku mugabane w’Afurika bagiye bagaruka cyane kuri uru rukiko, bavuga ko rwibanda ku bihugu by’Afurika kandi ari mpuzamahanga bityo ko n’abandi banyepolitiki bo ku yindi migabane bagomba gukurikiranwa.
Perezida Museveni wa Uganda na mugenzi we wo muri Tanzania, Pombe Magufuli, nab o bagarutse kuri uru rukiko n’ibibazo byo mu Burundi, mu gihe ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo, abaturage babarirwa mu bihumbi n’ibihumbi bazindukiye mu bikorwa by’imyigaragambyo, bamagana icyo gitekerezo cya CPI, mu gihe butakirarizwa mu banyamuryango ba yo.
Aba baturage batakanzwe n’imvura nyinshi, bazengurutse umujyi wa Bujumbura baherekejwe n’abayobozi bakuru mu gihugu, barimo na Minisitiri w’Ingabo bafite amabendera y’igihugu n’ay’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba banaririmba indirimbo zitandukanye ndetse n’inyandiko zamagara uru rukiko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
98710420 burundi demo icc2 1
Mu ijambo rye yagejeje ku bari bitabiriye icyo gikorwa, minisitiri w’ingabo, yagize ati”Nk’uko Minisitiri w’ubutabera aherutse kubitangaza ubwo yagarukaga mu ngingo yafashwe nurukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa CPI nta gaciro tuyiha kuko itifashishije amategeko mu byo iri guteganya gukora.”
Kuwa w’iki cyumweru dusoza, ni bwo uru rukiko rwatangaje ko rugiye gukora ubushakashatsi ku byaha byo guhohotera ikiremwamuntu mu Burundi no ku byaha byahakorewe guhera mu myaka 2 ishize, ni ukuvuga kuva ku itariki ya 26 Mata 2015 kugeza muri uku kwezi kwa Cumin a kumwe.

98710423 burundi demo icc
Abigaragambyaga bari bafite amadarapo atandukanye

U Burundi bwatangaje ko buvuye muri urwo rukiko ku itariki 27 z’ukwezi kwa 10 inyuma y’umwaka wose bwanditse busaba ku bwakurwamo bugategereza igisubizo bugaheba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *