Politiki y’amakoperative yo mu 2006 igaragaza ko imaze igihe kandi hari ibikwiye kuvugururwa – Sacco
Politiki y’amakoperative yashyizweho mu mwaka wa 2006, igaragaza ko imaze igihe kandi hakaba hari ibikwiye kuvugururwa kugira ngo ijyane n’igihe mu rwego rwo kunoza imikorere y’amakoperative mu Rwanda nk’uko byagaragarijwe mu nama nyunguranabitekerezo kuri politiki n’itegeko by’amakoperative. Ni inama yateraniye ku cyicaro cy’Intara y’Iburengerazuba i Karongi, mu mpera z’ukwezi gushize yari iyobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, […]
RDC: FARDC na MONUSCO biri gutegura igitero karundura cyo kwihorera
Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, kiravuga ko gifatanyije na Monusco kigiye gutangiza ibikorwa bya gisirikare byo kwihorera nyuma y’igitero cyo kuri uyu wa kane ushize, itariki 07 Ukuboza cyahitanye abasirikare batanu ndetse n’ab’Umuryango w’Abibumbye bakomoka muri Tanzania basaga 15. “ Muri aka kanya mbavugisha turimo guhuza imbaraga zacu, FARDC na Monusco kugirango […]
Minisitiri w’Intebe yasoje Ihuriro ry’Urubyiruko Gatolika arwibutsa ko ari rwo mizero ya none n’ejo hazaza
Mu Rwanda abari mu nsi y’imyaka 30 barenga 65%. Nibo rero barusha ibindi byiciro by’Abanyarwanda imbaraga n’ubushobozi bwo kwiga vuba ubumenyi buzadufasha kugira umwanya mu ruhando rw’ibihugu bifite ubukungu bushingiye ku bumenyi (Knowledge-based Economy). Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, kuri iki Cyumweru, itariki 10 Ukuboza 2017 ubwo yari mu Karere ka […]
Uganda: Umunyarwanda Rutagungira yitabaje Gen Muhoozi mu rubanza rwe
Umunyarwanda, Rene Rutagungira, umwe mu bantu 9 barimo abapolisi bakuru ba Uganda bakurikiranweho icyaha cyo gushimuta Abanyarwanda babiri imbere y’Urukiko rwa Gisirikare rwa Makindye muri Kampala, yasabye ko umugaba mukuru w’ingabo za UPDF, Gen. Muhoozi, yagira icyo akora ku burenganzira bwe avuga ko bwakomeje guhonyorwa kuva yatabwa muri yombi. Mu ibaruwa yo kuwa 07 Ukuboza […]
Musanze: Abanyamakusanyirizo bashinja abamamyi, abahinzi bashima abamamyi, Polisi igafunga umunyakusanyirizo
Umunyarwanda ati, “Urucira umumamyi rugatwara umunyamakusanyirizo”, ikibazo cy’abahinzi b’ibirayi n’abanyamakusanyirizo kimaze iminsi, ariko ni nk’aho kitavugwaga uko kiri, kuko abanyamakusanyirizo babwiraga inzego za Leta ko ikibazo gihari ari icy’abamamyi. Urugize kera ruhinyuza intwari rero, ukuri kurashyize kurameneyekana, Serushago atawe muri yombi, mugenzi we Bariyanga Sylvestre nawe aho ari ntatekanye. Byaravuzwe mu bitangazamakuru kenshi, ariko ubu […]