Uganda: Umugabo ufite inkomoko mu Rwanda yaburiwe irengero nyuma yo gushimutwa
Ngo iyi ishobora kuba Noheri itari nziza ku muryango w’Umugande ufite inkomoko mu Rwanda, Johnson Nuunu wo mu Karere ka Ntungamo nyuma yo gushimutwa mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri ushize akuwe mu kabari. Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya Uganda, NTV, dukesha iyi nkuru, Julius Nuunu, umuhungu w’umuvandimwe wa Johnson Nuunu witwa Eric […]
Brazil: Abapolisi bariwe n’inzuki, 7 muri bo bajyanwa kwa muganga
Abapolisi bagera kuri 7 bo mu gipolisi cya Brazil bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kuribwa n’inzuki bari mu bikorwa byo gushakisha abanyabyaha mu mashyamba. Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko polisi yarimo ishakisha abanyabyaha mu ishyamba riherereye mu gace ka Resende kari mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’umujyi wa Rio de Janeiro kuwa Gatanu w’iki cyumweru tariki ya […]
Amerika yafatiye ibihano bikaze umuherwe wo muri Israel uvuga rikijyana muri Congo
Department ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe ubukungu yafatiye ibihano by’ubukungu umuherwe ukomoka muri Israel, Dan Gertler, wakunze gushyirwa mu majwi inshuro nyinshi mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na peteroli bitavugwaho rumwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kubera uburenganzira bwa muntu bwabigenderagamo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uru rwego rushinzwe ubukungu rwa Leta Zunze Ubumwe za […]
Abavugabutumwa 2 bateranye ingumi bapfa amaturo (Amafoto)
Abagabo babiri basanzwe bazwiho kuba ari abavugabutumwa mu gace ka Kumasi ko mu gihugu cya Ghana baherutse guterana ingumi mu muhanda bapfa kutavuga rumwe ku kijyanye n’amaturo baba baturishije mu bayoboke babo. Aba bagabo bagendana Bibiliya n’ibindi bitabo bigisha ijambo ry’Imana aho bageze hose, ngo si ubwa mbere bashwanira mu nzira mu gihe baba bananiwe […]
Iburengerazuba: Biyemeje gukaza umutekano mu bihe by'iminsi mikuru
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba arasaba ubuyobozi bw’Uturere tugize Intara gukangurira abaturage gufasha inzego z’umutekano kurushaho kubumbatira umutekano muri ibi bihe by’impera z’umwaka wa 2017. Ibi Guverineri Munyantwali Alphonse yabibasabye mu nama y’umutekano yaguye y’Intara yabereye i Karongi ku cyicaro cy’Intara, kuwa 21 Ukuboza 2017. Muri iyi nama yari yitabiriwe n’inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara n’Uturere ndetse […]
RDC: UPDF yakoresheje ibitwaro biremereye n’ibirasa kure bitungura ADF
Igisirikare cya Uganda cyakoresheje ibitwaro birasa kure bigatungura inyeshyamba za ADF muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko bamwe mu bayobozi ba UPDF babitangarije Chimpreports mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru. Umuvugizi wa UPDF, Brig. Richard Karemire, kuwa Gatanu ushize nibwo yatangaje ko batakoresheje imbunda ziremereye gusa ahubwo bakoresheje n’izirasa kure mu kurasa ku nkambi […]
Zimbabwe : Uwayoboye urugamba rwo guhirika perezida Mugabe yagizwe Visi Perezida
Nyuma y’uko uwari perezida w’igihugu cya Zimbabwe, Robert Mugabe akuweho habayeho cout d’etat ikozwe mu ibanga, hakimikwa Emmerson Mnangagwa wari uri ku ruhembe rwa Zimbabwe mu bijyanye n’igisirikare, kuri ubu uwayoboye urwo tugamba, Constantino Chiwenga yamaze kugirwa visi perezida. Perezida Mugabe w’imyaka 93 y’amavuko yegujwe ku butegetsi mu mpera z’Ugushyingu nyuma y’uko yari maze igihe […]
Uganda iritegura gusubiza u Rwanda ku birego byo guhohotera bamwe mu Banyarwanda no ku gufatanya na RNC
Abayobozi ba Uganda barateganya gutanga ibisobanuro ku birego by’Umunyarwanda, Fidele Gatsinzi, uvuga ko yakorewe iyicarubozo n’abakozi b’urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) muri imwe mu nzu yabo y’ibanga muri Kampala. Gatsinzi akaba yaratawe muri yombi ubwo yari i Kampala kuwa 09 akuwe mu isoko rizwi nka Capital Shoppers riri ahitwa Ntinda. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Amakuru […]