Loni irasaba Leta y’u Rwanda gufungura Col Byabagamba na bagenzi be ndetse ikabaha impozamarira

Itsinda ry’impuguke za Loni rikurikirana ibijyanye no gufunga abantu ku karengane riramagana ifungwa ry’abasirikare batatu bakuru b’u Rwanda barimo Tom Byabagamba rigasaba Leta y’u Rwanda kubarekura no kubaha impozamarira. Izi mpuguke za Loni zamaganye ifungwa rya Col Tom Byabagamba wahoze akuriye umutwe ushinzwe kurinda perezida, Frank Rusagara na Francois Kabayiza iri tsinda rivuga ko bafunzwe […]

Kirehe: Imvura yarabonetse ubu ikibazo cy’ inzara yari yatewe n’ amapfa kigiye gukemuka- Meya Muzungu

Abaturage bo mu murenge wa Nyamugari mu karere ka Kirehe bavuga ko bugarijwe n’ ikibazo cy’ inzara, Umuyobozi w’ Akarere agatangaza ko hashize ukwezi imvura yarabonetse, ibyo bikaba bitanga icyizere. Ibi byashimangiwe mu kiganiro Meya wa Kirehe , Gerald Muzungu yagiranye na Bwiza.com ku murongo wa telefone, avuga ko iki kibazo cyari cyatewe ahanini n’ […]

Abana b'abakobwa beretse igihandure basaza babo mu bizamini bya leta

Abana b’abakobwa beretse igihandure basaza babo mu bizamini bya leta ku rugero rwa 55% mu gihe abahungu batsinze ari 44,5% nk’uko byatangajwe kuri uyu wa kabiri, itariki 9 Mutarama 2018, na minisiteri y’uburezi itangaza amanota abanyeshuri bagize mu kizamini cya leta gisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange mu mwaka wa 2017. Mugisha Nsengiyumva Frank ukomoka mu […]

Ibiyaga bigari: Abanyapolitiki bifuza kuyobora bakazitirwa n’intege nke bafite

Mu gihe Abategeka Afurika bahora bavuga ko bayiyoboye bubahirije amahame shingiro ya Demokrasi, opozisiyo bahanganye si uko ibibona, ni nayo mpamvu bahora bahanganye bigatuma abaturage baharenganira. Iyo niyo ntandaro y’ intambara zo kurwanira ubutegetsi ku banyapolitiki bo mu bihugu byo mu Karere bifuza kuba abaperezida mu buryo bwose bushoboka ndetse baniyemeje gutanga ubuzima bwabo batababariye […]

U Burundi bushobora kuvana abadepite babwo muri EALA kubera itorwa rya Martin Ngoga ku buyobozi bwayo

Minisitiri w’u Burundi ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) aratangaza ko u Burundi butemera amatora y’umukuru w’Inteko ishinga Amategeko y’uyu muryango (EALA) aherutse kuba mu mpera z’umwaka ushize ngo kubera ko amahame n’amabwiriza bitubahirijwe. Minisitiri Isabelle Ndahayo akaba yatangaje ko banasabye ibisobanuro. Ku kibazo cyo kumenya niba abadepite b’abarundi batorewe kujya muri EALA bazakomeza […]

Habiba wasezerewe muri Miss Rwanda 2017 bigateza umwuka mubi, yemeje kugaruka mu iya 2018

Ingabire Habiba wari witabiriye amarushanwa ya ‘Miss Rwanda 2017’ akaza gushyamirana n’umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka, akayavamo, kuri ubu avuga ko azitabira irushanwa ry’uyu mwaka. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ubwo yaganiraga na Contact TV, Habibah yatangaje ko nta kabuza agomba kwitabira iri rushanwa kuko amaze kugira ubunararibonye mu bijyanye n’amarushanwa yo guhatanira ubwiza cyane ko akubutse […]

Burundi: Umunyarwandakazi ukorera Volcano yatawe muri yombi yitwa maneko y’u Rwanda

Hashize iminsi 3 , umunyarwanda Goreth Kayiranga usanzwe akorera sosiyeti itwara abantu ya Volcano, ari mu maboko ya polisi ikorere mu Karere ka Muyinga mu Majyaruguru y’ u Burasirazuba y’ u Burundi. Goreth Kayiranga ngo ni umukozi wa Sosiyete ‘Volacano LTD’ asanzwe akorera mu gace ka Kobero kari ku mupaka w’ u Burundi na Tanzania, […]

Imbaraga nazishyize ku bana banjye kuko n’ejo napfa, abagabo bo bazahora baza nyuma bagende- Zari Hassan

Zari Hassan, umugore wa Diamond Platnumz, avuga ko adahangayikishijwe n’abagabo, ahubwo ko imbaraga ze azishyira cyane ku buzima bw’abana be batanu. Mu kiganiro yagiranye na Ayo TV, Zari yabajijwe byinshi ku mubano wa Diamond na Mobeto Hamisa babyaranye, mu gusubiza nibwo yagarutse cyane ku buzima bw’abana be. Yagize ati “mfite abana batanu, mfite byinshi byo […]

Kiliziya Gatolika ihangayikishijwe n’ ikoreshwa ry’ udukingirizo no gukuramo inda mu rubyiruko

Mu gihe mu Rwanda havugwa gahunda yo kurininganiza imbyaro, Inama y’ Abepisikopi iranenga uburyo Leta igena idukingirizo inasaba abaturage kwirinda gukuramo amada. Mu itangazo bashyize ahagaragara bagiraga bati « Sosiyete yacu yaratewe kuko imibonano mpuzabitsina ku bantu batashingiwe byemewe, isigaye ari umuco bigatuma gukuramo inda bigwira kandi ari ibyaha mu maso y’ Umuremyi ndetse ni […]

Tanzania: Leta yahagurukiye Abahanzikazi bambara uko bishakiye

Minisitiri wungirije w’itangazamakuru, umuco, ubuhanzi na sport, Juliana Shonza, aratangaza ko Guverinoma ya Tanzania irimo gukurikiranira hafi abahanzi bose bashyira amafoto y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga bakaba bagiye gufatirwa ibyemezo. Minisitiri Shonza ibi yabivugiye i Dar es Salaam kuri iki cyumweru gishize avugana n’itangazamakuru, aho ngo ibyo yatangaje bije bikurikira itangazo ryasohowe na perezida Magufuli muri […]

RDC: Col Nizeyimana wa FDLR uherutse gutabwa muri yombi arashinjwa kwica abantu basaga 80

Benshi mu bavuga rikijyana muri Teritwari ya Walikale bishimiye itabwa muri yombi n’ifungwa ry’uwahoze ari umuyobozi mu nyeshyamba za FDLR, Col Evariste Nzeyimana bitaga Kizito ufunzwe n’ubutabera bwo mu Mujyi wa Goma ho muri Kivu y’Amajyaruguru. Uyu wahoze ari umuyobozi muri FDLR yatawe muri yombi kuwa 21 Ukuboza nyuma yo kwitanga ku bushake, ari kumwe […]