Nyabihu: Abaturage ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku giciro cy’amazi
Abaturage batuye mu murenge wa Rugera,akagari ka Rurembo ho mu karere ka Nyabihu batangaje ko batemeranywa n’umwanzuro ubuyobozi bwafashe wo kubishyuza amafaranga 8 ku ijerekani imwe y’amazi mu gihe bari basanzwe bishyura neza amafaranga 300 ku kwezi. Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com,Umuyobozi w’umudugudu wa Gahama, umwe mu midugudu igize aka kagari ka Rurembo, Jean Bosco […]
Mu nzu nyinshi amaze kugura, iyi ni yo yahenze cyane umuhanzi Diamond Platnumz
Umuhanzi Diamond Platnumz wo mu gihugu cya Tanzania akomeje gutangaza abatari bakeya kubera ukuntu amaze kwiyubaka mu gihe kitari kirekire cyane amaze mu muziki ugereranyije na bagenzi be bo muri Tanzania ndetse no mu karere, aho kuri ubu mu nzu nyinshi amaze kugura afite iyamuhenze cyane yamutwaye miliyari y’amashilingi. Nk’uko bitangazwa na komisiyoneri we wagize […]
Rusesabagina akomeje kumvikanisha ko yarokotse jenoside ari na ko ashaka kugoreka amateka
Paul Rusesabagina, wiyita ko ari umutabazi ndetse n’umucikacumu wa jenoside yaraye atangiye ikiganiro mu nama ku burenganzira bwa muntu avugiramo amagambo atakiriwe neza na bamwe mu bitabiriye iki kiganiro mu gihe abandi bamushimagije. Hari ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, itariki 11 Mutarama 2018 ubwo yari mu nama ya Northwestern University Community for Human […]
Namenye ko umusore twari tugiye kubana arwaye SIDA kandi imyiteguro twari tuyigeze kure-NKORE IKI?
Muraho! Mbandikiye iyi nkuru mbabaye mbasaba inkunga y’inama mwe mwese duhurira kuri uru rubuga rwa bwiza.com, mu by’ukuri byandenze. Mu mpera z’umwaka ushize nibwo njye n’umukunzi wanjye twafashe amatariki ndetse tunasohora invitation kuko ubukwe buri ku itariki ya 3 Gashyantare 2018. Ikibazo nagize narangije kumenya ko arwaye SIDA, umuganga wamupimye ndetse yanahaye ruswa niwe wanyibiye […]
USA: Uwitwa Prince akurikiranweho kwica impanga ye bari bahuje byinshi birimo amazina
Umusore wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yivuganye impanga ye bari bahuje ibintu byinshi birimo n’izina rya mbere n’irya nyuma. Igipolisi cyo muri Florida cyahamagawe mu rugo ruherereye ku muhanda North Pearl Street muri Jacksonville nyuma yo kubona umurambo w’umuntu wari urambaraye ku muhanda. Umusore w’imyaka 26 akaba yari yishwe arashwe igipolisi gihita gitangira […]
Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera abasirikare n’ abaporisi
Hakurikijwe ububasha ahabwa n’ Itegeko Nshinga, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare bakuru barimo Fred Ibingira wakuwe ku ipeti rya Lieutenant Jenerali akagirwa Jenerali na Jacques Musemakweli wakuwe ku ipeti rya Jenerali Majoro akagirwa Lieutenant Jenerali. Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt Col Munyengango […]
Kapiteni w’amavubi Bakame yatangaje byinshi nyuma yo kunyagirwa 4-1 Na Algérie
Mu mikino ine Amavubi yakiniye i Tunisie yitegura imikino ya CHAN 2018 muri Maroc nta numwe babashije gutsinda, nyuma yo kunyagirwa n’ikipe y’igihugu cy’AlgĂ©rie 4-1, abakinyi batandukanye barongojwe imbere na Kapiteni wabo Bakame batangaje ko nubwo bahagaze nabi ndetse bakaba batumvikana neza mu kibuga ngo gusa bafite intego yo kugera ku mukino wa nyuma muri […]
Muhima: Uwari umukozi wa BNR arirukanwa mu nzu yubakiye inshoreke, ubuyobozi buti “si uwo kwandagara”
Mu Kagari ka Rugenge, Umurenge wa Muhima, haravugwa umugabo wahoze akora muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ubu ugiye kuba imbunzakarago kandi yarubatse mu Mujyi wa Kigali. Uyu mugabo wiyemerera ko yataye umugore mu cyaro bafitanye abana umunani, avuga ko ari gusohorwa mu nzu n’umugore batasezeranye ariko bamaranye imyaka 25 babyaranye abana babiri. Ni ku […]
Amerika irasaba Uganda guhamagaza umudipolomate wayo ushinjwa guhohotera umugore we
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahatiye Uganda guhamagaza umujyanama muri ambasade yayo I Washington ushinzwe ibibazo bya politiki n’ubukungu, Dickson Ogwang ku mpamvu z’ihohoterwa ryo mu muryango. Byari biteganyijwe ko Amb. Ogwang azagaruka muri Uganda mur iki cyumweru nk’uko amakuru aturuka mu nzego zo hejuru muri dipolomasi avuga. Abayobozi bavuga ko Igipolisi cya Leta Zunze […]