Paul Rusesabagina, wiyita ko ari umutabazi ndetse nâumucikacumu wa jenoside yaraye atangiye ikiganiro mu nama ku burenganzira bwa muntu avugiramo amagambo atakiriwe neza na bamwe mu bitabiriye iki kiganiro mu gihe abandi bamushimagije.
Hari ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, itariki 11 Mutarama 2018 ubwo yari mu nama ya Northwestern University Community for Human Rights 2018, aho yavugiye ibyo yabonye muri Jenoside Yakorewe Abatutsi abanyamahanga bamwe bakomeje guha inyito ya Jenoside yo mu Rwanda.
Mu gihe cya jenoside, byavuzwe ko uyu Rusesabagina yari umuyobozi wa Hotel des Mille Collines I Kigali, aho ngo yabashije kurokora abantu basaga 1000 bahahungiraga ubwicanyi. Ibi bikaba byarakinwemo filimi yiswe Hotel Rwanda yaje no guhabwa igihembo mu 2004.
Ibi ariko byaje guhinyuzwa nâUmwanditsi Edouard Kayihura warokotse jenoside akaba nâ umwe mu bahungiye muri Hotel des Mille Collines afatanije nâUmunyamerika Kerry Zukus banditse igitabo bise âInside the Hotel Rwanda- The surprising true story and why it matters todayâ gihinyuza bidasubirwaho ikinyoma cyakwirakwijwe na Paul Rusesabagina hifashishijwe iyi filimi yamukozweho yiswe âHotel Rwandaâ.
Igitabo cya Kayihura kivuga ko umuzungu wayoboraga iyi hotel amaze kuva mu Rwanda nyuma gato ya jenoside, Rusesabagina akihagera yahise afata ubuyobozi bwâiyi hoteli, ngo inama ya mbere yakoranye nâabakozi ba hoteli, akaba yarabahaye itegeko ko nta muntu nâumwe ugomba guhabwa amafunguro atabanje gutanga amafaranga. Bukeye bwaho, nâabari mu byumba badafite amafaranga yo kwishyura ngo bakuwemo ku ngufu bajugunywa mu birongozi.
Ubuzima ngo bwaje kuba bubi, bicwa nâinzara, babura amazi yo kunywa bashoka urwogero (piscine/ swimming pool) banywa amazi yarwo bararwumutsa.
Igitangaje cyane ni ukuntu ngo Rusesabagina yandikiye abasirikare ba Loni urwandiko abasaba kwirukana impunzi zâabatutsi muri hoteli.
Â
Muri iki kiganiro yatanze kuri uyu wa Kane nkâuko tubikesha dailynorthwestern.com, Rusesabagina yavuze byinshi aza kugera aho ashimangira ko nkâimpirimbanyi yâikiremwamuntu (Humanitarian), yizera ko abantu bose bagize uruhare mu rupfu rwâabasivili ari abanyabyaha, hatitawe ku kuba ari Abahutu cyangwa Abatutsi.
Ibi bikaba byatumye bamwe mu bitabiriye iki kiganiro bumva ashaka guhuza ibyabaye nkâamakimbirane yabaye hagati yâAbahutu nâAbatutsi aho kuba jenoside.
Umwe mu batishimiye aya magambo, McCormick Claudia Kalisa nawe ukomoka mu Rwanda, akaba yabwiye dailynorthwestern ati: â Iyo biza kuba ari Abahutu nâAbatutsi bicanaga, ibyo byari kwitwa intambara.â
Yakomeje agira ati: âHari impamvu byiswe Jenoside yakorewe Abatutsi.â
Ni mu gihe abandi batazi neza ibyabaye mu Rwanda nkâumunyeshuri muri Kaminuza Carnegie Mellon witwa Zachary Rapaport we yatangaje ko nyuma yo kumva ikiganiro Rusesabagina yatanze byatumye agira ubushake bwo kurushaho kwiga amateka ya jenoside nâibindi byaha bisa nkayo byabaye mu bihe byashize.
Â
Dennis Ns./Bwiza.com


