images

Mutesi Jolly yanyuzwe manuma ku ifungwa ry’abapolisi barenganyije umukobwa ku bw’imyambarire

Sangiza iyi nkuru

Uwabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, Mutesi Jolly, avuga ko gufunga abapolisi bagaragaye barenganya umukobwa ku bw’imyambarire ye bidahagije.

Mu butumwa bwe kuri X ati” Kuri Polisi y’igihugu, mbashimiye mbikuye ku mutima, kandi mbashimira kuba mwemeye ko habayeho ikosa. Ariko kandi, iki kibazo kirenze ku muntu umwe; kubazwa inshingano ntibigomba kugarukira ku bapolisi ku giti cyabo gusa, ahubwo ikigo cyose kigomba kubazwa inshingano. Twizeye ko hari urwego rw’ubuyobozi n’amabwiriza abo bapolisi baba bakurikiza mu gihe bakora inshingano zabo.Kandi ibi bibazo birenze kure impungenge imwe gusa.”

Yakomeje ati ” Ntabwo ikibazo ari ukugenzura imyambarire y’abantu hashingiwe ku bipimo bidatomoye kandi amategeko atagaragaza mu buryo busobanutse; ni n’uburyo bwo kudashyira ubushishozi mu gukemura ibi bibazo, kuko bitagira ingaruka ku bantu ku giti cyabo gusa, ahubwo binatuma icyizere abaturage bafitiye Polisi, ari cyo twamye twizera, kigenda kigabanuka.

Mutesi Jolly yagaragaje aho abona icyuho, ati “Akandi kaga gakomeye kurushaho ni ugushyiraho umuco aho imyitwarire ishingiye ku myumvire ya buri muntu yemerewe kwiyerekana nk’aho ari ugushyira mu bikorwa amategeko( law enforcement). Uyu munsi bishobora kuba imyambarire y’umugore, ariko ejo ni iki kindi umupolisi ashobora gufata nk’ikitemewe?Dukomoka mu mico n’imibereho itandukanye kandi tubona ibintu mu buryo butandukanye. Ntidushobora gushyira mu bikorwa amategeko dushingiye ku marangamutima y’abantu cyangwa ku buryo babona ubuzima.Nk’abaturage bafite inshingano, twemera ko igihugu kigomba kubahiriza indangagaciro runaka. Ariko indangagaciro zigira imbaraga kurushaho iyo ari amahame asangiwe n’abantu bose.”

Yasoje ubutumwa bwe asaba gusobanurirwa neza ingingo y’itegeko mpanabyaha ry’u Rwanda ihana icyo Polisi iri kwita“imyitwarire idahwitse ikorerwa mu ruhame.”

Birababaje kubireba

Mu butumwa bwe avuga ku mashusho yagaragayemo abapolisi bata muri yombi uwo mukobwa bavugaga ko yambaye ” mu buryo butikwije”, Mutesi Jolly yavuze ko ayo mashusho ababaje kuyareba.

Yagize ati ” Birababaje cyane kubona ibi. Ibi ni byo bishobora kubaho iyo amategeko adasobanutse neza. Niba itegeko rivuga ko abantu bagomba kwambara mu buryo bwiyubashye, hagomba kubanza gusobanurwa neza icyo “kwambara mu buryo bwiyubashye” bisobanuye. Twese dukomoka mu mico n’imibereho itandukanye, kandi dushobora kuba dufite imyumvire itandukanye cyane ku bijyanye n’imyambarire ishobora cyangwa idashobora kuba inyuranyije n’amategeko.”

Yakomeje ati “Ntushobora gushyira mu bikorwa itegeko ushingiye ku bipimo bidasobanutse. Abagore ni abaturage bafite inshingano kandi ntibakwiye gufatwa nk’abakora cyangwa bateza urugomo. Ni abafatanyabikorwa b’ingenzi mu iterambere, kandi icyo dukeneye ni ibisobanuro bisobanutse.Twatemeranya cyangwa tutemeranya n’ibipimo byashyizweho, icyo dukeneye ni ugusobanurirwa neza. Amategeko akwiye kuba asobanutse kandi agateganya ibizabaho ku buryo abantu bashobora kumenya neza ibibujijwe, ndetse n’inzego zibishinzwe ntizihabwe ububasha bwo gufata ibyemezo uko zishakiye nta mipaka isobanutse.”

Kuva aho Polisi ikumiriye bamwe mu bakobwa ikababuza  kwinjira mu gitaramo cya Diamond Platnumz i Kigali kubera ko ‘batikwije’, impaka zabaye urudaca kuri iki kibazo. Hari abemeza ko imyambarire y’abakobwa bo bita ” idakwiriye” ari ngombwa ko ihagurukirwa mu gihe bamwe bavuga ibi ari ukwibasira uburenganzira ku myambarire cyane ko nta n’itegeko cyangwa ibwiriza ribibuza, bagasanga kugena ibikwiriye cyangwa ibidakwiriye byagira ingingo ibigena kurusha kugendera ku buryo ureba abyumva cyangwa yaramutse.

 

Soma Izindi Nkuru