Dosiye ya Taikun Ndahiro, watawe muri yombi ku wa 26 Kanama 2026, yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 31 Kanama 2026, aho akurikiranweho ibyaha birimo gukoresha urumogi no kwigomeka ku buyobozi.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko dosiye ya Taikun Ndahiro yashyikirijwe Ubushinjacyaha.
Yavuze ko Taikun Ndahiro akurikiranyweho ibyaha bibiri, birimo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi ndetse no kwigomeka ku buyobozi.
Dr. Murangira yavuze ko ibizamini byakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzacyaha (Rwanda Forensic Institute) byagaragaje ko Taikun Ndahiro akoresha urumogi, ndetse ko bamusanzemo ingano nyinshi.
Amakuru yatangajwe na RIB avuga kandi ko mbere yo gutabwa muri yombi, Taikun Ndahiro yari yagiranye amakimbirane n’umuntu babanaga. Inzego z’umutekano zahageze kugira ngo zihoshe ayo makimbirane, ariko ngo Taikun Ndahiro yakubise umwe mu bashinzwe umutekano, arigomeka ndetse anabakoresha amagambo arimo ibikangisho.
Si ubwa mbere Taikun Ndahiro yari akurikiranweho imyitwarire nk’iyi. Muri Mutarama 2026, na bwo yashyamiranye n’abashinzwe umutekano ndetse arafatwa. Icyo gihe yapimwe ibiyobyabwenge, hasangwa ibimenyetso bigaragaza ko yari yarabikoresheje.
Icyo gihe habayeho ubuhuza n’umuntu yari yakubise, kandi kubera ko ibipimo byagaragazaga ko yari afite urumogi ruke mu maraso, yahawe amahirwe yo kwisubiraho.
Icyakora, RIB ivuga ko nyuma y’amezi umunani gusa, ibipimo by’urumogi byabonetse kuri Taikun Ndahiro byaiyongereye ku kigero cyikubye inshuro 13 ugereranyije n’ibyo yari afite mbere.


