Mu Kagari ka Rugenge, Umurenge wa Muhima, haravugwa umugabo wahoze akora muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ubu ugiye kuba imbunzakarago kandi yarubatse mu Mujyi wa Kigali. Uyu mugabo wiyemerera ko yataye umugore mu cyaro bafitanye abana umunani, avuga ko ari gusohorwa mu nzu n’umugore batasezeranye ariko bamaranye imyaka 25 babyaranye abana babiri.
Ni ku wa Kabiri tariki 9 Mutarama 2018, saa cyenda n’iminota 25. Inteko rusange y’abaturage b’Akagari ka Rugenge irateranye, icyumba iberamo kiruzuye nta bwinyagamburiro. Intebe zateganijwe zabaye iyanga, hitabazwa izo mu tubari turi aho hafi.
Ni inteko idasanzwe kuko ari yo ibimburiye izindi muri uyu mwaka wa 2018, kandi irimo abaturage, abakuru b’imidugudu, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima, ndetse n’ushinzwe imiyoborere myiza ku karere ka Nyarugenge.
« Twari tumenyereye ko hahukana abagore none bigeze no ku bagabo », …..Intumwa y’akarere
« Uyu mugabo nubwo atazezeranye n ‘ uyu mugore, akaba atakigira akazi, si uwo kwandagara», ….Gitifu wa Muhima. (Amashyi y’urufaya ngo kaci kaci).
« Uyu mugabo yakoze ikosa ryo kwandika umutungo ku mugore, akora n ‘ irindi ryo kwandika agapapuro we ubwe asaba guhabwa icyumba cy ‘ inyuma mu gihe cy ‘ umwaka umwe, kandi inzu ari ye »?…..Umwe mu baturage.
« Ikibanza kigurwa, umugabo yanditswe mu bahamya, icyangombwa cy ‘ agateganyo cyariho umugore n ‘ umwanaNdlr : atabyaranye n ‘ uyu mugabo, noneho icya burundu hajeho umugore wenyine 100% », umuyobozi w’akagari.
« Ari uyu mugabo turamuzi akora BNR, yigeze no kugira akabari aha imbere, ariko umugore ntacyo nzi yigeze akora, sinabona uko mbivuga », undi muturage.
Aya ni amwe mu magambo yavugiwe muri iki cyumba, abantu bose bumiwe ngo kuko iki kibazo kimaze iminsi.
Uyu mugabo abajijwe niba inshingano nyamukuru z’abashakanye zubahirizwa mu rugo rwe, asubiza ko biheruka kera mu 2004. Inshingano zoroheje nazo avuga ko zitubahirizwa, ngo kuko yikorera amasuku yose(kwimesera, kwiterera ipasi), kurya ni ukwirwanaho, kandi aba mu cyumba cya wenyine. Gusa umugore uvugwa muri iki kibazo ntiyari yitabiriye iyi nteko y’abaturage, ngo nawe atangaze akamuri ku mutima.
Isomo ku bagabo, bamwe bahitamo kwiyahura
Ibyabaye kuri uyu mugabo ngo byaba biba kuri benshi, bikavamo amakimbirane n’ubwicanyi cyangwa bamwe bagahitamo kwigena kigabo(kwiyahura). Intumwa y’akarere ati, « uyu mugabo arushije benshi kuba umugabo, kuko benshi bahitamo kwiyahura, ariko we yarihanganye bigera mu ruhame ».
Mu 1992, nibwo uyu mugabo ukigizwe ibanga yashatse uyu mugore batari kuvuga rumwe ubu. Umugabo yari asize umugore mu cyaro bafitanye abana bakuru, maze yihebera uyu mugore wari igishongore abyaye kabiri. Bahise babana, nawe babyarana abana babiri umuhungu n’umukobwa.
Mu 1999, ngo nibwo batekereje kubaka, ariko umugabo agasanga niyubaka inzu mu izina rye, abana n’umugore w’isezerano bazayigiraho uburenganzira, bityo umuto n’abe bakabihomberamo. Niko guhitamo kubyitirira byose umugore muto.
Mu buhamya bwe, avuga ko ibi bizwi n’abaturanyi, uwo baguze ikibanza, abafundi bayubatse, ngo yemwe n’abacukuye imisarani yayo niwe wabahembaga.
2004: Uyu mugabo yagiye gutanga inkwano mu muryango w’uyu mugore. Ngo benshi mu baturanyi babo mu Kiyovu batashye ubu bukwe, umwe mu bana babyaranye niwe wambaye aherekeza se. Ikirori cyanitabiriwe na murumuna w’uyu mugabo, nyina umubyara, bashiki be n’umuhungu we w’imfura ku mugore mukuru.
Inzu yari yaramaze kuzura neza, nawe yiruhukije, ariko noneho imibanire itangira guhinduka. Uyu mugabo ngo nubwo yari akiri umukozi wa BNR, yatangiye kwibana mu cyumba cye wenyine.
2010(Ugushyingo): Uyu mugabo ngo yagombaga gusabisha umukobwa w’umugore mukuru ariko asabye umugore muto ko byabera mu rugo rwe rw’I Kigali, umugore amubera ibamba. Ati, “iyi nzu ni iyanjye, nimujye ahandi”.
2011(Mutarama): Uyu mugabo yatangiye ikiruhuko cy’izabukuru, atangira gucuruza, ngo ariko yakubita agatima ku gasuzuguro yagiriwe, no kuba yibana mu cyumba, ahitamo kwikura mu rugo, ajya gukodesha ngo yihe amahoro ayahe n’uwo babyaranye Hungu na Kobwa.
2014(Ugushyingo): Uyu mugabo yafashe gahunda yo gusohoka gato mu mujyi wa Kigali, ajya mu nkengero I Kabuga. Aratuza, yiyibagiza rwaserera imurimo. Gusa yaje kugira ibyago arakomereka, biba ngombwa ko ajyanwa mu bitaro bikuru bya Kigali, amaramo amezi abiri.
Aha ngo yari arwajwe na murumuna we, ariko n’uyu mugore bafitanye ikibazo ubu yajyaga aza kumusura azanye n’ingemu.
2015(Mutarama): Uyu mugabo yasezerewe mu bitaro bikuru bya Kigali(CHUK), aboneza mu rugo rwe rwe mu Kiyovu, nk’uko bari babyemeranijweho we n’umugore. Ubwo ntiyabaye agisubiye I Kabuga, ariko ageze mu rwe yongeye guhabwa icyumba cya wenyine.
2017(Kamena): Nibwo uyu mugabo yamenye ko umugore we yujuje indi nzu I Bugesera, atangiye gupanga kuyimukiramo.
Mu Ukwakira, nibwo yamenyeshejwe na bamwe mu nyangamugayo z’aho batuye ko yarezwe n’umugore we(yishakiye), avuga ko agomba kumuvira mu nzu.
Mu kirego cyabaye ibanga mu bagihawe, ngo umugore yaba yaremezaga ko asanzwe ari umuntu witunze (wirwanaho), ngo ari nabwo buryo yamenyanyemo n’uyu mugabo. Ngo ubwo bushabitsi nibwo yaba yarakuyemo amafaranga yubaka inzu, none ngo arasaba ko uyu mugabo yayivamo.
Abagabo bashyikirijwe iki kibazo bashatse guhuza impande zombi, ariko umugore ntiyanyurwa n’imyanzuro yafatwaga, ahitamo kugana inzego za Leta.
Kuwa gatanu tariki ya 5 Mutarama 2018 nibwo aba bombi bahuriye mu buyobozi bw’akagari ka Rugenge, hafatwa umwanzuro ko, “uyu mugabo ava mu nzu y’abandi, yashaka agakurikira umugore mu nzu y’I Bugesera”.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akagari imbere y’abaturage, ngo umugore “ yemereye umugabo kuba mu nzu amezi atatu, nyuma amwemerera umwaka, ngo ariko inzu nigurishwa umwaka utararangira azamukodeshereza ahandi”.
Umugabo yasabye iminsi itatu yo kubitekerezaho, bamuha kugeza kuwa mbere tariki ya 8 Mutarama, nawe yandikira ubuyobozi bw’umurenge abusaba kurenganurwa. Aha niho havuye ko ikibazo kigirwa mu nteko y’abaturage bose.
Amakimbirane mu ngo ashingiye ku mitungo amaze kuba menshi mu Rwanda cyane cyane mu ngo z’ababana batarasezeranye mu mategeko, kubera ubuharike n’ubushoreke. Ingaruka zabyo ni ubwicanyi bwa hato na hato, kwiyahura k’umwe mu bashakanye, no kubaho nabi kw’abana.
Bwiza.com


