Uwigeze gukangisha Obama kumwica yongerewe igihano nyuma yo kuvuga ko azica na Donald Trump

Umugabo wari ugeze ku musozo w’igihano cy’igifungo yahawe azira gutera ubwoba perezida Obama n’umuryango we ubwo yari akiri ku buyobozi ntagifunguwe vuba aha nk’uko byari biteganyijwe azira gutera ubwoba na perezida Donald Trump. Uyu mugabo ufungiye muri gereza yo muri Florida yari yakatiwe imyaka 5 y’igifungo azira kuvuga ko azica perezida Barack Obama n’abandi bo […]

Ubushakashatsi : Ibibazo byateye ubwicanyi mu Burundi no mu Rwanda  si impanuka

  Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bugaragaza ko ibibazo byaranze amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse n’ ubwicanyi bwagiye buba mu Burundi mu bihe binyuranye atari impanuka. Urugero rwa mwalimu w’ imbonezamubano mu Bufaransa muri Kaminuza y’ I Paris I, Dr.  AndrĂ© Guichaoua asanga ishyano ry’ amoko ryibasiye akarere k’ Ibiyaga Bigali atari ubuhubutsi bw’ […]

Dore ibintu ugomba kwitondera mu gihe ugiye kuryama urikumwe n'undi muntu

Mu buzima bwa buri munsi hari amakosa amwe na mwe dukora akaba yanatuma tugaragara nabi  nyamara natwe twabigizemo uruhare, ibi nikimwe no kuba wajya kurya uri kumwe n’undi muntu ugakora aya makosa tugiye kurebera hamwe yatuma uwo muri kumwe atabyishimira kabone n’ubwo atabikubwira 1.uzirinde kujya mu buriri udakarabye: Abantu benshi bakunze kumva ko bashobora kuryama […]

Umuhanda wa gari ya moshi Isaka-Kigali uzatwara miliyari zisaga 2 z’amadolari

Imirimo yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi Isaka-Kigali biteganyijwe ko izatangira mu kwezi kw’Ukwakira uzatwara miliyari zisaga 2 z’amadolari mu gihe u Burundi bwo bwivanye mu masezerano. Minisitiri w’ibikorwaremezo, James Musoni na mugenzi we wa Tanzania ushinzwe itumanaho, ubumenyi n’ikoranabuhanga, Makame Mbarawa nibo batangije uyu mushinga ku mugaragaro kuwa 20 Mutarama I dare s […]

Mu ndirimbo nyafurika 10 zasuwe cyane kuri youtube  nta y’ umunyarwanda  izamo

Mu gihe mu Rwanda hari umuyoboro wa internet wihuta byakagombye gufasha abaririmbyi mu kumenyekanisha ibihangano byabo ariko  si uko bimeze kugeza magingo aya. Amashusho y’ indirimbo z’ ababahanzi yakoze ku mitima ya benshi ndetse ziranasurwa na barenga miliyoni bakomoka mu bihugu bya Nigeria, Togo, Cameroun,  CĂ´te d’Ivoire ndetse na  RDC.   Wizkid : Muri Nyakanga 2017, […]

Cristiano Ronaldo yakuriye inzira ku murima abibwiraga ko yaba agiye kuva muri Real Madrid

Cristiano Ronaldo yagize icyo avuga nyuma y’amakuru amaze iminsi ahwihwiswa ko yaba ateganya kuva muri Real Madrid akaba yajya gukinira indi kipe, avuga ko nta gahunda yo kuva i Santiago Bernabeu afite. Mu kiganiro Ronaldo yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Espagne akagira icyo abazwa kuri aya makuru amaze iminsi avugwa, yaboneyeho gutangaza urukundo akunda ikipe akinira […]

Ibintu 8 utari uzi ku mwami Mswati III ufite abagore 15 n’abana 32

Mswati wa 3 ni umwami wa Swaziland, uvugwa cyane mu itangazamakuru kubera abagore benshi afite kandi agikomeje no kurongora abandi, aza ku rutonde rw’abakire ba mbere muri Afurika akabaho mu buzima bwiza bwo kwinezeza mu gihe abaturage ayobowe babayeho mu buzima bwa gikene. 1.Mswati III ni umwe mu bahungu benshi b’umwami Sobhuza II wa Swaziland […]

Nyanza: Uwitwa Nsengiyumva wari warakatiwe gufungwa burundu yarashwe agerageza gutoroka gereza

Urwego rw’igihugu rushinzwe amagereza (RSC) rwarashe uwitwa Nsengiyumva Jotham, wari warakatiwe burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iterabwoba ubwo yageragezaga gutoroka Gereza ya Nyanza. Uyu akaba yahise yitaba Imana. Nsengiyumva Jotham ukomoka mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Cyuve yari yarakatiwe burundu azira ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba birimo ubugambanyi no kurema umutwe witwaje intwaro. Uyu […]

Rwatubyaye yongeye amasezerano na Rayon Sport, anagirwa kapiteni

Umukinnyi ukina mu binyuma bakunze kwita (Myugariro) Rwatubyaye Abdul wamenyekanye cyane mukuzenguruka mu makipe mu buryo bw’ibanga kuri ubu yongereye amasezerano y’imyaka ibiri  mu ikipe  ya  Rayon Sports bamwongereraho no guhabwa igitambaro cy’akapiteni(umukinnyi uhagarariye abandi). Abdul Rwatubyaye yaherukaga mu kibuga mu kwezi kwa 3 umwaka ushize wa 2017 ubwo ikipe ya Rayon sport yakinaga na […]

Dore ibintu 5 uzirinda unyaza umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Izi nyigisho zigenewe abubatse ingo ndetse n’abari mu nzira yo kurushinga, uyu munsi bwiza.com irakebura abagabo bakunda gutera akabariro ariko bakananyaza abagore babo, ni byiza kuko bitera umuneza ababikora, ariko bishobora no kubyara amahari ku wabikoze nabi. 1.Kunyaza umugore utateguye : Ntabwo byaguhira kuba waza uzi ko ugiye kunyaza umugore utabanje guha akanya ngo umutegure, […]

Uganda: Ambasaderi Frank Mugambage yavuye imuzi imiterere y'ibibazo biri hagati ya Uganda n'u Rwanda

Twese turaharanira ubumwe n’ubufatanye atari hano gusa no hanze. Ku bw’ibyo ikintu cyose kibibangamira tugifata nk’igikomeye kandi ntikigomba kwemererwa kuba. Ibi akaba ari ibyatangajwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda mu kiganiro kirekire yagiranye n’ikinyamakuru The Independent avuga ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda. Ikibazo cya mbere yabajijwe ni ugusobanura uko kuri ubu […]

Muhanga: Abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza baranenga ubuyobozi bubaheza mu gihirahiro

Abaturage bo mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Rongi, akagari ka Gasharu, bavuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’ubw’Intara y’Amajyepfo, bwabahejeje mu gihirahiro aho kubakemurira ikibazo. Hashize imyaka 4 ikibazo cy’ibiza kibaye , isuri yasenyeye abaturage, isenya inzu zabo, itwara imirima n’ibindi bikorwaremezo, abayobozi batandukanye bagiye bakirebera ariko ntigishakirwe umuti byihuse, bamwe mu baturage ubu […]

Umuhanzi Bruno Mars yahigitse igihangange Jay-Z mu bihembo bibiri bikomeye muri Grammy Awards 2018

Mu ijoro ryakeye kuri iki Cyumweru itariki 28 Mutarama 2018, umuhanzi Bruno Mars yahuriyemo n’amahirwe adasanzwe ndetse uyu ukaba ari umwaka atazibagirwa ubwo yegukanaga ibihembo bibiri bikomeye muri Grammy Awards 2018. Ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards byatangiye abahanzi Kendrick Lamar na Rihanna begukana igihembo cy’indirimbo ikoze neza (Best record) ya Rap kubw’indirimbo yabo […]