Dore ibintu ugomba kwitondera mu gihe ugiye kuryama urikumwe n'undi muntu

Sangiza iyi nkuru

Mu buzima bwa buri munsi hari amakosa amwe na mwe dukora akaba yanatuma tugaragara nabi  nyamara natwe twabigizemo uruhare, ibi nikimwe no kuba wajya kurya uri kumwe n’undi muntu ugakora aya makosa tugiye kurebera hamwe yatuma uwo muri kumwe atabyishimira kabone n’ubwo atabikubwira
1.uzirinde kujya mu buriri udakarabye:
Abantu benshi bakunze kumva ko bashobora kuryama badakarabye bitewe n’umunaniro batahanye cyangwa se ubunebwe bwabamwe gusa ibi bibangamira uwo muryamanye kuko uba ufite umwuka utari mwiza.
2. kurota uvuga
Kurota n’ikimwe mu bintu biranga ikiremwa muntu kizima aho ubwonko buba bugarura ibyo bwabonye mugihe cy’amanwa gusa benshi bakunze kurota bavuga kuburyo n’uwo baryamanye abyumva nkaho bari mukiganiro mpaka.
3. irinde kugona
N’ubwo ntabushakashatsi nakoze kubijyanye no kugona gusa benshi mu babajijwe no kuba umuntu yagona baryamanye abenshi babyamaganiye kure bavuga ko batabikunda kuko wumva bikubujije amahoro iki nacyo kikaba ikintu cyo kwitondera mugihe uziko kikubaho.
4. Irinde ubwanwa bwashokonkoye
Ubwanwa ni kimwe mu bintu wakwirinda, igihe bumaze iminsi igera nko kuri 3 butogoshwa bujomba uwo muryamanye, bikaba byamutera kutakwisanzuraho neza.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

 
 
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *