Perezida Paul Kagame yageze i Brazzaville muri Repubulika ya Congo, aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida w’iki gihugu, Denis Sassou Nguesso.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo Umukuru w’Igihugu yageze i Brazzaville, mbere yo kwakirwa na Minisitiri w’Intebe wa Congo, Anatole Collinet Makosso.
Ku wa Kane tariki ya 16 Mata ni bwo Sassou Nguesso azarahirira gukomeza kuyobora Congo-Brazzaville, mu muhango uzabera muri Stade de la Concorde iherereye mu mujyi Kintélé.
Ni nyuma yo gutorerwa kuyobora igihugu cye muri manda ya gatanu n’amajwi 94.82%; mu matora yabaye mu kwezi gushize.
Ubwo Sassou Nguesso byatangazwaga ko yatsinze ariya matora, Perezida Kagame ari mu bamwoherereje ubutumwa bumushimira, anamwifuriza ishya n’ihirwe muri manda nshya.
Umukuru w’Igihugu kandi yabwiye mugenzi we wa Congo ati: “U Rwanda rwishimiye cyane ireme ryâumubano mwiza dufitanye ndetse no gukomeza ubufatanye bwa hafi, bigamije gushyira mu bikorwa ibyihutirwa dusangiye no guteza imbere imibereho myiza nâiterambere byâabaturage bacu.â
U Rwanda na Congo bisanzwe bifitanye umubano nâubufatanye mu bya dipolomasi na politiki kuko muri Kanama 2016, u Rwanda rwafunguye ambasade muri Congo-Brazzaville.
Mu 2011, u Rwanda na Congo-Brazzaville byagiranye amasezerano yâubuhahiharane nâubufatanye mu bijyanye nâingendo zo mu kirere, guteza imbere ubukerarugendo, ingufu, umutekano, ubutabera ibidukikije nâuburobyi.
Ni mu gihe RwandAir yo isanzwe ikorera ingendo hagati ya Kigali na Brazzaville guhera mu 2011.
Mu Ugushyingo 2021, ibihugu byombi byagiranye amasezerano yâubutwererane mu bya gisirikare, ubufatanye mu kuzamura imyigire nâimyishirize muri za kaminuza, ubutaka, ubufatanye mu iterambere rirambye, kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubucuruzi hagati yâibihugu byombi no gukomeza kwagura ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu kirere.
Ni amasezerano yashyizweho umukono nâuwari Minisitiri wâUbubanyi nâAmahanga nâUbutwererane wâu Rwanda, Dr Biruta Vincent nâuwari Minisitiri wâUbubanyi nâAmahanga no guteza imbere ubufatanye hagati ya Leta nâabikorera muri Congo-Brazzaville, Denis Christel Sassou Nguesso.
Ikigo cyâIgihugu cyâImiturire (RHA) nâicyo muri Congo-Brazzaville cya SOPRIM (SociĂ©tĂ© de Promotion ImmobiliĂšre) kandi byashyize umukono ku masezerano yâimikoranire tariki ya 24 Ugushyingo 2021, bigamije guteza imbere ubufatanye mu rwego rwâimiturire, imijyi no kubaka inzu ziciriritse kandi zigezweho.
Mu 2023, Perezida Kagame yambitse Denis Sassou Nguesso wari mu Rwanda mu ruzinduko, umudali wâicyubahiro witwa Agaciro, amushimira umuhate we mu guharanira iterambere rya Afurika anamugabira inka.


