Ese Twagiramungu Faustin yaba ari mu rugamba rwo kurwanya Leta ebyiri icyarimwe?

Twagiramungu Faustin ni umunyapolitiki wemera ko atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, mu gihe bamwe mu baturage ba Congo bari mu rugamba rwo kwamagana Perezida Kabika ku butegetsi, uyu munyapolitiki yatangaje amagambo agaragaza ko yifatanyije nabo muri urwo rugamba. Nyuma y’imigaragambyo yabaye ku cyumweru taliki ya 21 Mutarama 2018,  abakristu Gatolika baherekejwe n’abihayimana bo mu […]

Burera/Musanze: Abari batunzwe n' ubucuruzi bw' ibirayi bakomeje gutakamba

Nyuma yaho minisiteri y’ ubucuruzi isabiye abahinzi b’ ibirayi kwibumbira mu makoperative ndetse ikanabizeza ko  igiye kubashakira amasoko ku giciro cyo hejuru abaturage batangaza ko akababaro n’ ubukene ari byose. Mu kiganiro n’ Ijwi rya Amerika, abaturage bo mu Karere ka Burera bari basanzwe batunzwe n’ ubuhinzi ndetse n’ ubucuruzi bw’ ibirayi bavuga ko  batewe […]

Maze gusobanukirwa ugukomera kw' Imana nahisemo kuyiramya gusa-Sam Muvunyi

Nyuma y’ ubuhamya burebure bwaranze ubuzima bw’ uyu muhanzi  Sam Muvunyi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana asanga nta kindi umuntu wese utekereza neza yakora usibye kuramya Umuremyi. Ati” Maze kubona ko gukomera kw’ Imana gukaze kandi gufite agaciro gakomeye nsanga nta kindi nakora usibye kuyiramya”. Aha, Sam Muvunyi yadusobanuriye ko agendeye ku buhamya […]

Urugero twasigiwe n’ intwari ruduha imbaraga n’icyerekezo bitubereye-Paul Kagame

Iyi ntero yashimangiwe mu ijambo, Perezida Kagame yageneye abanyarwanda kuri uyu munsi w’ intwari abasaba ko barebera ku ndangaciro zaranze intwari z’igihugu bityo ‘urugero badusigiye rukaduha imbaraga n’icyerekezo bitubereye.’ Ku nshuro ya 24 ,  Perezida Paul Kagame yunamiye intwari z’igihugu anashyira indabo ku gicumbi cyazo giherereye mu Mujyi wa Kigali i Remera mu gihe hibukwa […]

Umunyamakuru Andrew Mwenda yatumiye Perezida Kagame na Museveni mu isabukuru ya nyina

Bimaze kwemezwa ko Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni azitabira ubutumire bw’  umunyamakuru Andrew Mwenda mu muhango wo kwizihiza isabukuru ya 83 y’  amavuko ya nyina umubyara kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantantare 2018. Perezida Museveni azitabira uyu muhango uzabera mu Karere ka Fort Portal mu Burengerazuba bwa Uganda ku mupaka wa Congo-Kinshasa. […]

Hasotse inyandiko zigaragaza uruhare rw’ umucanshuro Bob Denard muri jenoside yakorewe Abatutsi

Inyandiko zigaragaza imikoranire hagati y’ umucanshuro kaburihawe w’ umufaransa Bob Denard na Guverinoma y’ abatabazi yashyize mu bikorwa jenoside mu Rwanda zatangiye kujya hanze. Zimwe muri izi nyandiko zitandukanye zagaragajwe, n’ umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu , Survie zishimangira ko uyu mucanshuro w’ umufaransa yakoranaga n’ abajenosideri mu buryo butandukanye. Inyandiko ya mbere ishinja Bob […]

Kuki Perezida Joseph Kabila atifuza ko Etienne Tshisekedi ashyingurwa mu gihugu ?

Abatavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Perezida wa Congo-Kinshasa ,Joseph Kabila bavuga yahanuriwe ko  Etienne Tshiskedi aramutse ashinguwe mu gihugu atazarara ku butegetsi. Muri Repubulika Iharanira demokrasi ya Congo ndetse no mu mahanga bakomeje kwibaza  impamvu Etienne Tshisekedi wapfuye kuva ku itariki ya 1 Gashyantare 2017  atarashyingurwa mu gihe umurambo we uheze i Bruxelles mu Bubiligi. […]

Umugore w’ ibiro 308 yabashije kugenda nyuma y’ imyaka 4 atabasha guhaguruka aho yicaye – REBA AMAFOTO

Chitoka Light, umugore w’imyaka 49 y’amavuko, wo muri Georgia, yakoze ibirori atumira inshuti ze ngo azereke ko yabashije guhaguruka nyuma y’imyaka ine atabibasha. Ikinyamakuru DM, bwiza.com ikesha iyi nkuru, ngo mu myaka ine ishize ngo nibwo Chitoka yananiwe kubasha gutambuka kubera ibiro bye byari byamubanye byinshi yatambuka akababara. Uyu mugore yabaga mu nzu, ku gitanda […]

Dr Kabilima wahamijwe ibyaha bya jenoside yagabanyirijwe igihano

Urukiko Rukuru rwa Kigali kuri uyu wa gatatu rwagabanyije igihano cy’igifungo cya burundu cyari cyahawe Dr Jean Damascene Kabilima, wari ukurikiranweho uruhare muri jenoside, rukigeza ku myaka 25 y’igifungo. Dr kabilima akaba yari yajuririye igihano yahawe cyo gufungwa burundu yari yakatiwe n’Urukiko rwa Nyamagabe mu mwaka ushize. Ubushinjacyaha bwamushinjaga ibyaha bya jenoside, ubwicanyi, gukangurira abandi […]

Abasifuzi b’Abanyarwanda bazahagarikira umukino wa Confederation Cup mu Burundi

Umukino w’umupira w’amaguru uzahuza ikipe ya Olmpique Stars yo mu Burundi na Etoile Filante yo muri Burkina Faso mu mikino ya mbere ya Confederation Cup uzaba uhagarikiwe n’abasifuzi bazaturuka mu Rwanda. Ni umukino uteganyijwe kuwa 10 Gashyantare 2018 uzabera ku kibuga cyitiriwe Igikomangoma Louis Rwagasore, aho ku nshuro ya mbere abakinnyi ba Olympique Star bazaba […]

Ndagumiwe, mpeze iwacu kubera Papa usaba inkwano za Miliyoni n’igice, nkundana n’abasore akabaca intege abita abatindi- NKORE IKI?

Ndagisha inama,  papa wanjye atumye mpera iwacu, arashaka ibya mirenge kandi mbona atazabibona, arashaka inkwano zihenze kuri njye, nabuze icyo nakora. Iwacu navutse ndi umukobwa umwe, mu bahunda batatu, narize amashuli yisumbuye na kaminuza, gusa akazi nkora ni ako yanshingiye, muri make meze nkaho mukorera (data). Ntababeshye, kuri bwiza.com nagiye mpasoma ubutuma bugira abantu inama, […]

Akarere ka Nyarugenge kongereye ingengo y’imari kari kateganyije muri 2017-2018

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 31 Mutarama 2018, kubiro by’ Akarere ka Nyarugenge hateraniye inama idasanzwe y’ Inama Njyanama y’ Akarere yigaga umushinga wo kuvugurura ingengo y’ imali y’ Akarere ka Nyarugenge mu mwaka wa 2017-2018. Umuyobozi wa Komisiyo y’ imali mu nama Njyanama y’ Akarere Bwana Muhutu Gilbert akaba yageje ku bitabiriye inama […]

Uganda: Umuhanzi Radio wo mu itsinda ‘Goodlyfe’ yapfuye

Umuhanzi Moses Ssekibogo uzwi ku izina rya Mowzey Radio waririmbanaga na Weasel mu itsinda Goodlyfe, yapfuye. Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ahagana saa 08:15, bitangajwe n’umuryango we, akaba yaguye mu bitaro by’i Kampala (Case Hospital). Umwe wo mu muryango we wa hafi, yagize ati “Yego, Radio yagiye, apfuye muri iki gitondo saa kumi n’ebyiri (06:00),… barimo […]

Umuyobozi w’inyeshyamba za Yakutumba yahungiye mu Burundi yakomeretse bikabije

Umwe mu bayobozi b’inyeshyamba za Mai-Mai Yakutumba uzwi ku izina rya Ekanda Alias Dracula, kuri uyu wa Kabiri, itariki 30 Mutarama ari kumwe n’abarwanyi be barindwi yakomeretse bikabije, yishyikirije ubuyobozi bw’Intara ya Rumonge ahunga imirwano ikomeye yabaye kuwa mbere bahanganye n’ingabo za Congo (FARDC) barwanira mu mazi. Aya makuru yatanzwe n’impunzi z’Abanyekongo zahungiye iRumonge, yemejwe […]