Col. Tshibangu wari wahaye Kabila iminsi 45 ngo abe yavuye ku butegetsi, agiye gushyikizwa inkiko

Col.John Tshibangu wari umusirikare wa Leta ya Congo nyuma akaza kuyiyomoraho avuga ko agiye gushinga umutwe w’inyeshyamba, agiye gushyikirizwa inkiko. Col Tshibangu nyuma yo gutoroka igisirikare cya Leta (FARDC) yari yahungiye muri Tanzania, ndetse anatangaza ku mugaragaro ko yitandukanyije na Leta ari nabwo yari yatangaje ko ahaye Perezida Kabila iminsi 45 akaba yavuye ku butegetsi. […]

Amabanga : Abasirikare bakuru bavuga ikinyarwanda bavuye kuri Joseph Kabila yahirikwa ku ngoma

Abakurikiranira hafi politiki ya Congo-Kinshasa bemeza ko Perezida w’iki gihugu Joseph Kabila ashyigikiwe ndetse anafatiwe runini n’ abasirikare bakuru bavuga ururimi rw’ ikinyarwanda ku buryo bamuvuyeho ibye byamurangirana. Mu myigaragambyo yose yabaye irwanya ubutegetsi bwa Joseph Kabila yamusaba kurekura ubutegetsi, abasirikare bakuru bavuga ururimi rw’ikinyarwanda nka General Masunzu,General Musitafa n’abandi benshi bagiye bagaragara mu guhosha […]

Brazaville : Abanyarwanda bakuriweho sitati y’ ubuhunzi barahigwa bufuni na buhoro

Nyuma yaho u Rwanda rukuriyeho sitati yemerera abaturage barwo bahungiye mu mahanga nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, impunzi ziri muri Brazaville zisaga ibihumbi 8 zibayeyo nta byangombwa zifite. Aba banyarwanda bari barahungiye i Brazaville batangiye gutabwa muri yombi baryozwa kuba babaye muri iki gihugu binyuranye n’ amategeko kuko Leta irabasaba kwerekana urupapuro rw’ inzira […]

Umusore yanteye inda, yambwiye ko nimbyara umukobwa atazemera ko tubana, namenye ko ari we ntwite-NKORE IKI?

Nitwa Belyse, irindi si ngomba kuritangaza, umusore dukundana yanteye inda, anyizeza ko tuzabana, ariko aho bigeze akomeje kunshyiraho amananiza ko nasanga ntwite umukobwa azahira bivamo. Nk’uko nanditse ngisha inama mwe mwese duhurira kuri bwiza.com, mu gihe duteganya kujya kwipimisha, nkaca mu cyuma nkamenya igitsina cy’umwana, nabanje kwikozayo njyenyine ngo menye ukuri. Nagiye ku bitaro bya […]

Geoffrey Wamala aravuga ko nyiri De Bar ari we watanze itegeko ryo guhana Radio

Geoffrey Wamala, watawe muri yombi n’igipolisi cya Uganda nk’umwe mu bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umuhanzi Mozey Radio, yatunze urutoki nyiri akabari, De Bar, gaherereye Entebbe amushinja kuba ari we wateguye iyicwa ry’uyu muhanzi wasezeye ku Isi mu ntangiriro z’uku kwezi. Kuri uyu wa gatandatu ushize nibwo Wamala yatawe muri yombi afatiwe ahitwa Kyengera aho yari […]

Umugore yafatiwe ku mva ya Radio ayikoreraho imihango ya gipfumu

Polisi yo muri Uganda yataye muri yombi umugore utatangajwe amazina ubwo yamusangaga ahagaze ku mva ishyinguyemo Mowzey Radio. Uyu mugore ubwo yafatwaga, nk’uko ibinyamakuru byo muri Uganda bibitangaza, ngo yatangaje ko yari inshuti ya Radio, ariko bakaba baramusanze abyina kuri iyo mva anafite ibyatsi, bikekwa ko yaba ari imihango ya gipagani (gipfumu) yayikoreragaho. Uyu mugore, […]

Uganda : Kuki Gen.Kayihura adacana uwaka n’ iperereza rya gisirikare ?

Ifungwa ry’ Umuyobozi w’ Ishyirahamwe ry’ abamotari, Abdalla Kitatta uvugwaho gukorana na Gen.Kale Kayihura ryatumye habaho kutavuga rumwe hagati y’ Urwego rw’ Iperereza rya gisirikare(CMI) n’ umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda. Amakuru atugeraho  aturuka mu nzego z’ umutekano za Uganda yemeza ko hashize iminsi hari ibiganiro mpaka bishyira Gen .Kayihura mu majwi aho ashinjwa gukingira […]

RDC: Amerika yafatiye ibihano abayobozi bane barimo Umunyarwanda n’umujenerali muri FARDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziratangaza ko zafatiye ibihano abantu bane barimo umusirikare ufite ipeti rya Jenerali mu gisirikare cya Congo (FARDC) ndetse n’abandi bayobozi batatu b’inyeshyamba, barimo umwe w’Umunyarwanda. Ku wa Mbere tariki ya 5 Gashyantare 2018, nibwo Amerika yashyize aba bayobozi bane barimo Gén.Muhindo Akili Mundos, ku rutonde rwiswe urw’umukara, kubera ibyaha bashinjwa […]

Umugore yarumwe n’inzoka apfana n’umwana yari atwite

Umugore utatangajwe amazina w’imyaka 27 y’amavuko, wari utwite, yarumwe n’inzoka ahita apfana n’umwana yari atwite. Uyu mugore watemberaga mu busitani bukikije inzu babagamo y’umuryango ku wa mbere tariki ya 5 Gashyantare 2018, mu gace ka Meekatharra muri Australia, yarumwe n’inzoka, ubumara bumwinjira mu mubiri, bimuviramo gupfa. Ikinyamakuru ABC News, gitangaza ko uyu mugore w’imyaka 27 […]

DRC : Abapadiri n’ abayoboke ba Kiliziya Gatolika bamagana Joseph Kabila bari mu mazi abira

Nyuma yaho i Kinshasa kuwa 4 Gashyantare 2018, umupadiri ashimuswe akanakubitwa n’ abantu bitwaje intwaro ariko batazwi abakristu batangaza ko ubwo ari bwose. Uyu mu padiri yajyanywe gufungwa nyuma yo gusoma igitambo cya misa avuga o yakubiswe ariko azakurekurwa nyuma y’ amasaha menshi, nk’ uko bitangazwa na RFI. Ibi bikorwa by’ iyicarubozo nibyo bituma abadiri […]

Neymar ari hafi gutwara Ballon d’Or- Ronaldo

Ronaldo Luà­s Nazà¡rio de Lima, umunya- Brezil wabiciye bigacika muri ruhago mu myaka ya za 1997 — 2002, avuga ko mugenzi we Neymar ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain ari hafi gutwara Ballon d’Or. Mu kiganiro yagiranye na SFR Sport, Ronaldo yatangaje ko bitari kera ko Neymara azatwara iki gihembo cy’agatangaza, akabishimangira ahereye ku buhanga agaragaza. […]

Kigali: Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cy’uruganda rw’itabi rw’umuryango wa Rwigara Assinapol

Urukiko rw’ubucuruzi rwatesheje agaciro ikirego cy’uruganda rukora itabi rwa Premier Tobacco Company rwasabaga ivanwa ry’ifatira rya bimwe mu bikoresho byarwo. Uru ruganda rw’umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara rurega ikigo cy’imisoro ko cyaruteye igihombo gikabije kirubuza gucuruza mu gihe kingana n’amezi arindwi ashize. Gusa urukiko rwo rwavuze ko ibyemezo byose byafashwe n’ikigo gishinzwe imisoro (RRA) byari […]

Perezida Jacob Zuma ashobora kuva ku buyobozi nabi nka Mugabe Robert

Mu gihe ubuyobozi bw’ishyaka ANC riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo busaba Perezida Zuma kuva ku butegetsi mbere yo kuwa Kane w’iki cyumweru, akomeje gutsemba ko bidashoboka kubuvaho. Biteganyijwe ko ku wa kane ari bwo mu nteko Nshingamategeko, hazavugwa ijambo hagaragazwa uko igihugu cyifashe ubu, Perezida Jacob Zuma akaba ashinjwa ruswa. Nk’uko BBC ibitangaza, ngo […]