Umupolisi muri Busia yarashwe imbunda ye iribwa

Igipolisi cya Uganda ahitwa Busia kiri guhiga abantu bataramenyekana bari bitwaje imbunda yo mu bwoko bwa pistol, bateye station ya polisi bakarasa umupolisi bakanatwara imbunda ye. Iyi mbunda yo mu bwoko bwa AK-47 ifite numero 565908874 yari irimo amasasu 30, yatswe PC Stafford Walusansa mu ijoro ryakeye kuri uyu wa 18 Gashyantare, ubwo yari kuri […]

Umunyamakuru wa BBC Vénusté arashima ubutwari bwa Patrick Mazimpaka

Avuga ko ku nshuro ya nyuma ahura na Patrick Mpazimpaka, hari muri Kamena 2014, i La Haye mu Buholandi. Bombi bari bitabiriye inama yatewe inkunga n’ikigo Simon-Skjodt kigamije gukumira jenoside n’ikigo cya La Haye kigamije ubutabera ku Isi ku bufatanye n’inyandiko nshyinguramakuru z’umutekano w’igihugu za Kaminuza ya George Washington. Iyi nama byavugwaga ko ari iya […]

Abakora igihano nsimburagifungo, TIG, bagifata nk'imbabazi zikomeye bagiriwe na Leta y' u Rwanda

Nyuma y’imyaka 12 ishize hashyizweho igihano nsimburagifungo ,TIG, cyafashije igihugu kubaka ibikorwaremezo byakabaye bitangwaho amafaranga menshi kuko ibikorwa bimaze gukorwa na TIG bibarirwa agaciro ka miliyari zisaga 25,5 z’amafaranga y’ u Rwanda. Abakora iki gihano bavuga ko impamvu gitanga umusaruro ari uko bafatwa neza, bigatuma na bo bakorana umurava; ari na yo mpamvu bafata iki […]

Umupasiteri cyangwa umupadiri utarize ntakwiye kuba umuyobozi mu idini-Prof. Shyaka

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB ) ruravuga ko umupasiteri cyangwa undi wese uyobora idini cyangwa itorero utarize ibijyanye n’imiyoborere y’idini no kwigisha, adakwiye kuba umuyobozi uyobora abandi mu kugira roho nzima. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru cyabaye ku wa Mbere Tariki ya 19 Gashyantare 2018 ku rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere i Remera, umuyobozi wur’urwego , Prof. Shyaka Anastase […]

Impunzi 39 z’Abanyarwanda ziba muri Congo zigiye gutaha

Impunzi  39  z’Abanyarwanda  zabaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ziratangaza ko nyuma y’imyaka myinshi ziba mu buhunzi, zigiye gutaha i Rwanda. Radiyo Okapi dukesha iyi nkuru, itangaza ko izi mpunzi ziba mu gace ka  Kisenge, Itara ya Luabala, zose hamwe zikaba ari 39 zishaka gutaha, ariko icyiciro cya mbere hakazataha 18. Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita […]

Jeanne w’imyaka 30 arashaka umukunzi ufite gahunda yo kubaka

Nitwa Jeanne, mperereye i Kigali, Nkaba mfite imyaka 30, ndashaka umukunzi uri hagati yimyaka 30 na 60, ufite gahunda yo kubaka, wiyemeje kujya kwipimisha HIV, Wubatse ( ufite inzu), ukunda gukora, Yubaha Imana, Kuba yarize cyangwa atarize nta kibazo, abaye afite abana nabyo nta cyo, winyangamugayo. Njyewe ndi umu fille mere, mfite umwana umwe, Ndikorera, […]

Abagore babiri barimo Umunyarwandakazi bashimutiwe i Burundi

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi, itangaza ko iminsi 10 ishize, abagore babiri baburiwe irengero, umwe muri bo akaba ari umunyarwandakazi. Umuyobozi wa Sosiyete sivile, Pacifique Nininahazwe, abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko abo bagore babiri ari Aimée Ncuti  na mugenzi we witwa Rehema Kaneza . Yagize ati “ Iminsi 10 mbere y’uko […]

Uruganda rw’itabi British American Tobacco ruravugwaho gukoresha ruswa kuri za guverinoma zirimo iy’u Rwanda

Abayobozi b’u Bwongereza n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (E.U) bari gukora iperereza ku buyobozi bukuru bw’amashami y’uruganda rwa mbere runini rw’itabi ku Isi, British American Tobacco (BAT), muri Afurika y’Epfo no muri Zimbabwe, bakekwaho ibyaha by’ubutasi bwo mu nganda, iyezandonke no guha ruswa abayobozi muri guverinoma zitandukanye zirimo iy’u Rwanda. Umwe mu basohoye aya makuru bita […]

Icyamamare Arnold Schwarzenegger gitegerejwe mu gihugu cya Uganda

Arnold Schwarzenegger wamenyekanye cyane muri filimi za Action ariko mbere yahoo akaba yarabanje kuba umuteruzi w’ibintu biremereye wabigize umwuga, ategerejwe mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda muri uyu mwaka aho azaba yitabiriye amarushanwa yiswe Power Lifting Championship yo guterura ibiremereye. Arnold Schwarzenegger yamenyekanye cyane mu mafilimi nka Commando, Terminator, Predator, n’izindi, yatsinze amarushanwa nk’aya I Munich […]

Uganda: Ngabirano wari ukuriye ishami rya ICT mu gipolisi yahungiye mu Bwongereza

Amos Ngabirano, wari ukuriye ishami ry’ikoranabuhanga n’itumanaho mu gipolisi cya Uganda, yeguye ku mirimo ye ahita anahunga igihugu nk’uko byatangajwe n’abayobozi kuri iki Cyumweru. Mu mwaka ushize nibwo ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru cyari cyatangaje ko perezida Museveni yategetse umukuru w’igipolisi, IGP Gen Kale Kayihura, kwirukana Ngabirano. Museveni akaba yarabisabiye mu nama y’umutekano yo ku […]