Arnold Schwarzenegger wamenyekanye cyane muri filimi za Action ariko mbere yahoo akaba yarabanje kuba umuteruzi w’ibintu biremereye wabigize umwuga, ategerejwe mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda muri uyu mwaka aho azaba yitabiriye amarushanwa yiswe Power Lifting Championship yo guterura ibiremereye.
Arnold Schwarzenegger yamenyekanye cyane mu mafilimi nka Commando, Terminator, Predator, n’izindi, yatsinze amarushanwa nk’aya I Munich mu Budage bw’Uburengerazuba, ari nabwo yari umugabo w’igikundiro kurusha bandi ku Isi (Mr Universe) ku myaka 20.

Amakuru atandukanye avuga ko Schwarzenegger yatangiye guterura ibintu biremereye afite imyaka 15 y’amavuko ndetse akaba yaratsinze amarushanwa ya Mr Olympia inshuro nyinshi.
Muri Gicurasi 2018, uyu mugabo wamamaye muri Holywood azagera muri Uganda gutangiza amarushanwa ya Power Lifting Championship nk’uko amakuru atandukanye avuga ko abaterura ibiremereye muri Uganda bari kwitegura iki gikorwa.
Mu gikorwa cyo gutoranya abazitabira iri rushanwa benshi babashije gutsinda barimo, Jonathan Ogwang, Karim Zubair na Ivan Masakwa.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho


