Perezida Trump yongeye kwibasira CNN na NBC azishinja gutangaza ibinyoma

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yongeye kwamagana amakuru yise ay’ibinyoma ya CNN na NBC avuga ko atigeze avuga ngo bahe abarimu imbunda, ahubwo ko yavuze ko harebwa niba bishoboka ko abarimu bafite ubuhanga mu bya gisirikare cyangwa babonye imyitozo idasanzwe. Ni nyuma y’uko abanyeshuri bo […]

Karongi: Igipolisi cyakoresheje imbaraga mu gutatanya impunzi zigaragambya 

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi riratangaza ko imyigaragambyo y’impunzi z’Abanyekongo mu Rwanda yavutsemo imyivumbagatanyo bikaba ngombwa ko igipolisi gikoresha ingufu mu gutatanya abigaragambya. Iyi myigaragambyo yatewe n’igabanuka ry’ibyo kurya byagenerwaga impunzi. Umuyobozi muri HCR, Daniela Ionita avuga ko impunzi zanze gusubira mu nkambi ya Kiziba, mu burengerazuba bw’u Rwanda, zavuyemo kuri uyu wa Kabiri ushize […]

Umuhanzi Weasel ufite abana basaga 35, arasobanura impamvu yamuteye kubyara benshi

Umuhanzi Douglas Mayanja uzwi ku izina rya Weasel Manizo,  wo muri Uganda afite abana barenga 30, akaba avuga ko impamvu nyamukuru yamuteye kubyara benshi ku bagore batandukanye, ari ukubera ukukundo abakunda. Mu kiganiro yagiranye na televiziyo yo muri Uganda, Weasel yabajije intego afite mu kubyara aba bana, asubiza agira ati “Njye nkunda abana cyane, n’ubwo waza iwanjye […]

Perezida Trump yasabye ko abarimu bajya bigisha bafite imbunda

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump avuga ko guha abarimu imbunda bakigisha bazifite, byafasha kwirinda mu gihe amashuli agabweho ibitero. Ibi Trump yabitangaje mu gihe hashize iminsi mike umusore w’imyaka 19 agabye igitero ku ishuri riri muri Leta ya Florida, akarasa abantu 17. Nk’uko BBC ibitangaza, ngo Trump yatangaje ibi byo guha […]

Nabaye nka ruvumwa kubera Kayumba Nyamwasa- Dr Rudasingwa

Dr Rudasingwa Theogene wahoze ari umuhuzabikorwa w’ishyaka RNC, nyuma akaza kwitandukanya naryo, avuga ko yahizwe ndetse aba ruvumwa mu bo bakoranaga muri iri shyaka kubera Kayumba Nyamwasa. Ihuriro RNC (Rwanda National Congress) rigizwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda, bamwe bakaba baranahoze bayikorera. Rudasingwa Theogene waje kwitandukanya nabo agashinga ishyaka rye yise RNC Nshya (New RNC), yashimangiye […]

Abantu 10 ba mbere bagize uruhare mu guhindura amateka y’Isi mu Kinyejana cya 20

Hari abantu bagize uruhare mu bikorwa byahinduye amateka y’Isi mu kinyejana cya 20 haba mu byiza cyangwa mu bibi. Ni abantu bagiye baba urugero ku bandi, bakabashimisha, bakabahindura, ndetse abandi bagakurwaho amasomo. Ni muri urwo rwego tugiye kubagezaho abantu 10 ba mbere mu kinyejana cya 20 bagize ibikorwa by’indashyikirwa mu guhindura amateka y’Isi haba mu […]

Iyamuremye w'imyaka 28, arashaka umukunzi w'inzobe bazabana akaramata

Muraho bavandimwe , mbandikiye nshaka umukunzi nitwa Billy Iyamuremye mfite imyaka 28 ndi inzobe nkora muri JCV. mfite metero 1.80 ndashaka umukuzi usenga ufite akazi na we w’imibiri yombi ou inzobe nkaba nshaka umukunzi wo kuzabana akaramata apana ibyo gukina..Uwaboneka yampamagara kuriyi numero 0788584561 murakoze! Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

Uganda: Gen (Rtd) Otafiire arasaba Gen Tumukunde na Gen. Kayihura gukemura ibibazo bafitanye bitararenga igaruriro

Minisitiri w’ubutabera wa Uganda, Maj. Gen.(Rtd) Kahinda Otafiire arasaba minisitiri w’umutekano, Lt. Gen. Henry Tumukunde ndetse n’umukuru w’igipolisi, IGP Gen. Kale Kayihura, gukemura ibibazo bafitanye kandi ntibatume bijya ku mugaragaro. Gen Kayihura na Lt Gen Tumukunde bivugwa ko bafitanye imibanire itari myiza ndetse bagiye bagaragaza ukutumva ibintu kimwe ku mikorere y’igipolisi bigera no kuri perezida […]

Imitego 5 Farawo yateze Abisirayeli n’ubu ikaba igikora Pastor Desire

Muri iyi nyigisho nifuza kubahishurira imitego 5 Farawo yateze Abisirayeli ariko n’ubu Satani akaba agikomeje kuyikoresha arwanya abana b’ Imana. Biradusaba kuyirinda kugira ngo tutayigwamo. Mugende ariko ntimuzajye kure cyane (Kuva 8:24) Satani azi ibyiza byo gukizwa no kuramya Imana kuko yabihozemo. Ntabwo yifuza ko twinjira cyane ngo tuvumbure uburyohe bwo kubana n’ Imana neza […]

Perezida Lungu yijeje guta muri yombi abakekwaho jenoside bahungiye muri Zambia 

Perezida Edgar Lungu wa Zambia, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda guhera kuri uyu wa gatatu, aratangaza ko igihugu cye kizakomeza gukora ibishoboka abagize uruhare muri jenoside bahahungiye bagashyikirizwa ubutabera. Perezida Lungu waje mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 2 akaba yaratangaje ibi nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri uyu wa 21 Gashyantare. […]

Intara y’Amajyaruguru irashimirwa intambwe imaze gutera mu micungire y’abakozi

Ibi byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta, Madamu Angelina Muganza mu nama nyunguranabitekerezo ku micungire y’abakozi ba Leta mu Ntara y’Amajyaruguru, yateraniye  kuri uyu wa kabiri ushize, itariki ya 20 Gashyantare 2018. Iyi nama yateguwe na Komisiyo y’Abakozi ba Leta ku bufatanye n’Intara y’Amajyaruguru, yayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean […]

Muhanga: Kubwimana Aimable wari ukurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi yakatiwe igifungo cya burundu

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwasomeye mu ruhame aho icyaha cyakorewe urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyeho umugabo witwa Kubwimana  Aimable    icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake ku buryo bubabaje ndetse n’icyaha cy’ubwicanyi  ,maze  rwemeza ko  ibyo byaha bimuhamye , rumuhanisha cy’igifungo cya burundu nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwabimusabiye. Uregwa  mu iburana rye, yemeraga  icyaha cyo gukubita no […]