Imbonerakure zirashinjwa kwica umusore wari warahungiye mu Rwanda
Umurambo wa RenĂ© Pacifique Ntwari, w’imyaka 20 y’amavuko, watoraguwe mu gace ka Busoni, gaherereye mu Ntara ya Kirundo, Intara ikora ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi. Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Pacific Nininahazwe, umuyobozi wa Focode, umwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi, yatangaje ko Ntwari yabyirukiye muri komini Busoni yo mu […]
Ndi Miss Igisabo w'ibihe byose- Uwase Honorine
Uwase Honorine, wamamaye nka Miss Igisabo, ahanini biturutse ku miterere y’umubiri we ubwo yari yitabiriye amarushanwa ya nyampinga w’u Rwanda 2017, akanaboneramo ikamba rihabwa umukobwa wakunzwe na benshi (Miss Populality), ubu avuga ko ari Miss Igisabo w’ibihe byose. Ku wa 24 Gashyantare 2018, ubwo hatorwaga nyampinga w’u Rwanda 2018, uyu nyampinga wamamaye nk’igisabo yongeye ahamiriza […]
Centrafrica: Perezida yambitse imidali y'ishimwe ingabo z'u Rwanda
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafurika, zambitswe imidali y’ishimwe ya Loni na Perezida w’iki gihugu, Faustin Archange Touadera. Nk’uko byatangajwe binyujijwe ku rubuga rwa Minisiteri y’ingabo, umuhano wabereye ku biro by’Umukuru w’igihugu (Palais de la Reconnaissance), witabirwa n’abandi bayobozi batandukanye bo muri guverinoma. Perezida Touadera yashimiye byimazeyo igihugu cy’u Rwanda n’ingabo […]
Ubu ndidegembya, nashima Imana nzamuye amaboko hejuru- Ntamuhanga Cassien watorotse gereza
Ntamuhanga Cassien, umwe mu bareganwaga na Kizito Mihigo bagahamwa n’ibyaha birimo ibyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, n’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho, nyuma y’amezi ane atorotse gereza ya Mpanga mu karere ka Nyanza, yari afungiyemo, avuga ko ubu yidegembya, anashimana Imana. Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Ijwi rya Amerika mu gitondo cyo ku wa […]
Intebe yo mu biro twari dukwiye kuyimurira mu baturage mu buryo butandukanye- Hon. Makuza
Mu gushakira hamwe umuti w’ikibazo cy’imirire mibi gikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu, Perezida wa Sena, Makuza Bernard, atangaza ko umuti wa kivura, ari uwo kuva mu biro, ubuyobozi bukegera abaturage. Ubwo Perezida Kagame yatangizaga umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu ku nshuro ya 15,  ku wa 26 Gashyantare 2018, i Gabiro mu karere ka Gatsibo, […]
Rayon Sports ishobora guhanwa nyuma yo gushinjwa ruswa ku mukino wa LLB
Nkuko bigaragara mu ibaruwa Ishyirahamwe ry’Umupra w’Amaguru muri Africa (CAF) ryashyize ahagaragara rirashimangira ko rigiye gutangiza iperereza ku mumukino ikpe ya Rayon Sports yakinnye i Burundi na LLB bivugwa ko haba haratwanzwe ruswa. Ibi bibaye nyuma y’uko habonetse amakuru avugako ubuyobozi bwa rayon Sports bwagaragaye muri imwe muri hotel y’i burundi barikumwe n’umwe mubasifuzi basifuye […]