Burundi: Inzu y’igorofa yubakwaga yahanutse ihitana batatu barimo na nyirayo
Igorofa yubakwaga muri karitiye ya Kiyange, zone Buterere mu Mujyi wa Bujumbura, yahanutse igwira abakozi bayikoragaho, batatu bahasiga ubuzima barimo na nyirayo, 43 barakomereka. Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye atangaza ko iyo gorofa yahanutse ku wa Gatanu tariki ya 16 Werurwe 2018, ubwo abakozi bari barimo kumena dari ku igorofa ya kabiri. Akomeza avuga […]
APR FC isezerewe mu marushanwa Nyafurika imbere y’abafana bayo
Ikipe ya APR FC yari ihagarariye u Rwanda mu marushanwa Nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe mu bihugu byayo ( CAF Confederation Cup) yasezerewe na DJORIBA AC yo muri Mali. Ni nyuma yuko umukino wo kwishyura wabereye i Kigali kuri stade Amahoro i Remera urangiye APR FC itsinze DJORIBA AC 2-1. Gusa iyi ntsinzi ntacyo ibamariye kuko […]
U Rwanda ruzaberamo inama ya munani y'akanama ka FIFA
Inama ya mbere y’akanama ka FIFA muri uyu mwaka yaberaga i Bogota, mu gihugu cya Colombia yafatiwemo imyanzuro myinshi harimo guhitamo u Rwanda nk’igihugu kizakira inama ya 8 izaba kuva ku wa 25-26 Ukwakira 2018. Mu yindi myanzuro yose yafashwe ivuga ku iterambere ry’umupira w’amaguru, aka kanama kemeje ko Ubufaransa ari bwo buzakira inama ya […]
RDC: Abarwanyi umunani basabiwe igihano cy'urupfu
Urukiko rwa gisirikare rwakatiye abarwanyi 8 b’inyeshyamba za Nyatura na APCLS( Alliance de Patriotes pour un Congo Libre et Souverain) bishe abari abasirikare bo mu bwoko bwa Ngiti babaga mu kigo cya Kamina. Bakatiwe igihano cy’urupfu ku wa 14 Werurwe 2018. Ibi babikoze nyuma y’imyitozo bakoreraga aho. Ni nyuma y’ubujurire bwari bubaye ku nshuro ya […]
Umunyarwanda yarasiwe muri Mozambique
Umunyarwanda, Hitimana Vital uba mu mujyi wa Villa Olempique muri Muzambique, yarashwe amasasu menshi n’abantu bataramenyekana, ubu akaba arimo kuvurwa. Hitimana yarashwe ahagana saa yine n’iminota icumi (22:10)  z’ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 16 Werurwe 2018, ubwo yari ageze mu mujyi wa Villa Olempique, avuye muri Afurika y’Epfo. Yarashwe mu nda n’ibindi bice […]
Amajyaruguru: Abacuruzi barasabwa kuzirikana igihango bafitanye na Perezida wa FPR/Inkotanyi
Abacuruzi bo mu Ntara y’Amajyaruguru, barasabwa gufasha mu iterambere ry’intara, banazirikana ko ifite amateka akomeye yo gutangiriramo urugamba rwo kubohora igihugu, by’umwihariko  banazirikana igihango bafitanye na Perezida w’umuryango FPR-Inkotanyi. Mu mwihorero wahuje abanyamuryango ba FPR/Inkotanyi b’abacuruzi mu Ntara y’Amajyaruguru, ku wa Gatandatu tariki ya 17 Werurwe 2018, Guverineri Gatabazi JMV, akaba na Perezida w’umuryango FPR/Inkotanyi […]
U Burusiya bwirukanye Abadipolomate 23 b’u Bwongereza
Nyuma y’uko u Bwongereza bwirukanye abahagarariye u Burusiya mu Bwongereza, nabwo bwihimuye ku Bwongereza bwirukana abadipolomate 23 bari bahagarariye u Bwongereza. Ibi bije nyuma y’uko u Bwongongereza bwasabye u Burusiya gutanga ibisobanuro ku burozi bwahawe uwahoze ari umudipolomate w’ u Burusiya, Sergei Skripal n’umukobwa we Yulia mu gace ka Salsbury. Gusa u Burusiya bwanze gutanga […]
Ikipe ya Rayon Sports yafashe rutemikirere yerekeza muri Afurika y’Epfo
Ikipe ya Rayon Sports yafashe rutemikirere yerekeza mu mujyi wa Johannesbourg muri Afurika y’Epfo, gukina n’ikipe ya Mamelodi Sundowns yo muri iki gihugu. Saa tatu (09:00) zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Werurwe 2018, nibwo ikipe ya Rayon Sports yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga i Kanombe, ikaba igomba kugera i Johannesbourg saa munani […]
Umusore twenda kubana arasinda akaza gukomanga iwacu ampamagara, tukamusasira akaharara, byaranyobeye pe! – NKORE IKI?
Ndabaramukije, njyewe nabyariye iwacu, mfite umwana w’imyaka itatu, ariko mu mpeshyi nzashyingirwa, mfite fiancĂ© ariko ni umusinzi. Umugabo tugiye kubana ni umushoferi, arakora yakarangiza rimwe na rimwe akajya mu kabari, iyo amaze gusinda nta wundi muntu aba avuga, aba amvuga, abwira abandi uburyo ankunda bidasanzwe. Ikibazo kinteye inkeke, sinzi niba nzamuhindura ngo agabanye izi nzoga […]
Huye: Amavunja n’isuku nke, ni bimwe mu bibazo Abadepite basanze byugarije abaturage
Mu ruzinduko rw’iminsi itanu Abadepite bamazemo basuura utugari tugize akarere ka Huye gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo, basanze abaturage bugarijwe n’ibibazo birimo n’isuku nke. Abadepite baboneyeho akanya ko kuganira n’abaturage, babasaba kurwanya umwanda, guteka neza banarwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana. Bicishijwe ku rukuta rwa Twitter rw’Inteko Nshingamategeko, Abadepite mu byo babonye nyuma yo gusuura utu tugari […]
Nyuma yo kwirukanwa ku butegetsi, Jacob Zuma agiye gukurikiranwa n’inkiko
Jacob Zuma, wahoze ari perezida wa Afurika y’Epfo agiye gukurikiranwa ku byaha bya ruswa ashinjwa bijyanye na miliyari 30 z’Ama Rand mu masezerano  yo kuvugurura ubwirinzi bw’igihugu yerekeye ibirwanisho yagiranye n’abanyamahanga mu mpera za 90. Ibyaha  Jacob Zuma ashinjwa ariko ahakana bikaba birimo ibya forode, gukorera amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’iby’iyezandonke. Jacob Zuma w’imyaka […]
Gatsibo: Abanyeshuri bataratanga amafaranga y'ishuri barabuzwa kwitegura ibizami
 Bamwe mu bana b’abanyeshuri bo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kizigiro, ubu ntibari kwitegura ibizamini by’igihembwe cya mbere kimwe n’abandi bazira ko birukaniwe kudatanga amafaranga y’ishuri, mu gihe nyamara Minisiteri y’Uburezi iherutse kwanzura ko nta mwana ukwiye kubuzwa uburenganzira bwo kwiga kubera kubura umusanzu uwo ari wo wose utangwa n’ababyeyi, Bamwe mu bana […]
U Burusiya nabwo bugiye kwihimura ku Banyamerika
Igihugu cy’u Burusiya kirateganya kwihimura kuri Leta zunze ubumwe za Amerika kizikomanyiriza mu rwego rwo kwishyurana ku bihano Amerika yagifatiye kubera kwivanga mu matora yayo yo mu 2016. Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergei Ryabkov, wabitangarije ikigo ntaramakuru RIA Novosti cyo mu Burusiya, ntiyatanze ibindi bisobanuro. Yavuze gusa ko biteguye gukomeza kuganira na Leta […]
Inama idasanzwe y'abaminisitiri yemeje imishinga y'amategeko itandukanye
None ku wa Gatanu, tariki ya 16 Werurwe 2018, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe aho imyiteguro y’inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iteganyijwe kubera mu Rwanda ku itariki ya 21 Werurwe 2018 igeze, ishima ko imyiteguro irimo kugenda neza, inzego zose […]