Ikipe ya Rayon Sports yafashe rutemikirere yerekeza muri Afurika y’Epfo

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Rayon Sports yafashe rutemikirere yerekeza mu mujyi wa Johannesbourg  muri Afurika y’Epfo, gukina n’ikipe ya Mamelodi Sundowns yo muri iki gihugu.
Saa tatu (09:00) zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Werurwe 2018, nibwo ikipe ya Rayon Sports yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga i Kanombe, ikaba igomba kugera i Johannesbourg saa munani z’uyu munsi.
Ikipe ya Rayon Sports igiye gukina umukino wa nyuma w’amajonjora, yawutsinda ikabasha kujya mu matsinda y’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika (Total CAF Champions League).
Saa moya z’umugoroba wo ku cyumweru tariki ya 18 Werurwe 2018, nibwo aya makipe yombi azacakirana i Pretoria aho ikipe ya Mamelodi Sundowns ibarizwa.
Rayons Sports yagiye ifite icyuho cya rutahizamu wayo ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, Nahimana Shassir, ndetse na Mugume Yassine ukomoka muri Uganda hamwe n’ abatoza bayo babiri barimo Nkunzingoma Ramadhan utoza abanyezamu na Lomami Marcel.
Iyi kipe yajyanye abakinnyi 18 n’abayiherekeje 7 mu gihe yagombaga guherekezwa n’abasaga 40, ariko Afurika y’Epfo yabimye Viza.
Umukino wahuje aya makipe yombi wabereye i Kigali, yombi yanganyije ubusa ku bundi.
 
n5

n4
Umutiza w’umubiligi, Ivan Jacky Minnaert

n1 n2 n3
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *