Patient Bizimana mu ihurizo rikomeye nyuma yo guhabwa igihe ntarengwa cyo kurongora

Ku munsi wa Pasika, itariki 01 Mata, umuhanzi Patient Bizimana yakoze igitaramo ngarukamwaka yise “Easter Celebration ”  ahuriramo n’abakozi b’Imana batandukanye bakaramya Imana, aho kuri iki cyumweru byabaye amateka kuko papa we umubyara yamusabye kurongora bitarenze uyu mwaka wa 2018. Nkuko byagenze kubakurikiranye iki gitaramo, Patient yagiye ku rubyiniro akurikiranye na Israel Mbonyi, asoje kuririmba […]

Abasirikare bane ba Uganda bo muri AMISOM bishwe na Al Shabab

Byibuze abasirikare bane ba Uganda bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Somalia biravugwa ko bishwe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki ya 01 Mata, n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab. Iki gitero nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru ryo muri Somalia ngo kikaba cyakoreshejwe imodoka nini yari itezwemo igisasu ndetse n’imbunda zo mu ntoki. Umuvugizi w’ingabo […]

Icyumba cy’urukiko rukuru gishinzwe ibyaha mpuzamahanga kigiye kwimukira i Nyanza

Icyumba gishinzwe guca imanza ku byaha mpuzamahanga cy’Urukiko Rukuru hagati muri uku kwezi kigiye kwimurirwa mu Karere ka Nyanza. Nk’uko bitangazwa na Harrison Mutabazi , umuvugizi akaba n’umugenzuzi w’inkiko, ngo iki cyumba cyari cyarakiriwe mu biro by’Urukiko Rukuru rwa Kigali kuva cyashyirwaho mu 2012. Yongeyeho ko inyubako kizakoreramo zirimo kuzura hakaba hari gushyirwamo ibizoroshya ikoranabuhanga […]

Eddy Kenzo agiye kujya akoresha imbunda mu bwirinzi

Umuhanzi Edirisa Musuuza  wamamaye nka Eddy Kenzo ukomoka mu gihugu cya Uganda, ubu ni umwe mu bahanzi bemerewe gutunga imbunda mu buryo bwu bwirinzi nkuko yabigaragaje ku ifoto yashyize hanze. Ibi bije nyuma yaho uyu muhanzi akaba na nyiri kompanyi izwi nta Big talent agiye akunda gushyamirana n’abagenzi be cyane cyane Bebe cool ndetse nabandi […]

Minisitiri w’Intebe aritegura kugeza ku nteko ishinga amategeko uko urwego rw’ubuhinzi ruhagaze

Kuri uyu wa 03 Mata 2018, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, azaba ari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, abagezaho uko urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda ruhagaze. Urwego rw’ubuhinzi ni urwego rw’ingenzi mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage b’igihugu icyo ari cyo cyose ku Isi. U Rwanda rukaba rushaka guteza imbere uru rwego kugirango rurusheho kugira uruhare […]