Umuhanzi Edirisa Musuuza wamamaye nka Eddy Kenzo ukomoka mu gihugu cya Uganda, ubu ni umwe mu bahanzi bemerewe gutunga imbunda mu buryo bwu bwirinzi nkuko yabigaragaje ku ifoto yashyize hanze.
Ibi bije nyuma yaho uyu muhanzi akaba na nyiri kompanyi izwi nta Big talent agiye akunda gushyamirana n’abagenzi be cyane cyane Bebe cool ndetse nabandi bamuteraga akabura uko yitabara mubuzima busanzwe bwa buri munsi, akaba yafashe icyemezo cyo gutunga imbunda yo mu bwoko bwa SMG akaba ariyo agiye kujya yifashisha mu bwirinzi bw’icyamutera icyaricyo cyose nkuko ugbliz dukesha iyi nkuru ibivuga.
Eddy Kenzo, ni umwe mubahanzi bamamaye guhera muri za 201o mu ndirimbo yakunzwe cyane nka Stamina iyi ndirimbo yamugejeje kurwego rushimishije doreko yaje gukundwa hafi muri Africa y’iburasirazuba, nyuma yaje gukurikizaho indirimbo zitandukanye nka Sitya Loss, So good, Mbilo Mbilo, Soraye Disco Disco nizindi nyinshi zagiye zikundwa.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…



