Patient Bizimana mu ihurizo rikomeye nyuma yo guhabwa igihe ntarengwa cyo kurongora

Sangiza iyi nkuru

Ku munsi wa Pasika, itariki 01 Mata, umuhanzi Patient Bizimana yakoze igitaramo ngarukamwaka yise “Easter Celebration ”  ahuriramo n’abakozi b’Imana batandukanye bakaramya Imana, aho kuri iki cyumweru byabaye amateka kuko papa we umubyara yamusabye kurongora bitarenze uyu mwaka wa 2018.

isepatient
Se wa Patient ubwo yamusabaga kurongora vuba mu uruhame arinako amugabira inka

Nkuko byagenze kubakurikiranye iki gitaramo, Patient yagiye ku rubyiniro akurikiranye na Israel Mbonyi, asoje kuririmba ahita ahamagara ku rubyiniro abantu batandukanye ndetse na  se umubyara aza imbere kugira icyo avuga.

Mu gufata ijambo, se wa Patient mu magambo yatunguye benshi bari aho yagize ati”Gira urongore wubake urugo urakuze, umaze kuba umusore wuje byose byo kuba yashinga urugo.”

Patient acyumva ubu butumwa se amugejejeho yakubise agatwenge asa naho atari yiteze ko agiye kuvuga inkuru nk’iyi dore ko yari imbere y’imbaga yari yitabiriye iki gitaramo ikindi kandi cyatumye abantu batungurwa ni uburyo uyu muramyi Patient Bizimana atajya avugwa mu nkundo ndetse yewe kuba wanamenya umukobwa bakundana cyangwa se niba amufite bikaba bigoranye.

Patient asengera mu rusengero rwa Restoration Church  rwa Apotre Masasu. Ku munsi wahariwe abakundana wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka nibwo Patient yagaragaye asa nugaragariza ibyishimo umukobwa wa Apotre Masasu gusa nta byinshi aba bombi batangaje.

Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *