Ibaruwa yandikiwe uwacitse ku icumu muri iki gihe cyo kwibuka kunshuro ya 24

Umunyamakuru wa BBC, Venuste Nshimiyimana yandikiye ibaruwa ihumuriza uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, anongera kwibutsa ko atazigera ahwema gusaba ko amahanga yatereranye u Rwanda bigatuma abatutsi barenga 1.000.000 bicwa, bagomba guca bugufi bagasaba imbabazi ndetse bakanatanga impozamarira. Ibaruwa ya Venuste Nshimiyimana Muvandimwe nkunda Uwimana Veronica, Uyu munsi urakomeye mu buzima bwawe ndetse n’ubwa […]

Perezida Kagame arashimira Kaboré wa Burukina Faso wagaragaje ko yifatanyije n’Abanyarwanda mu #kwibuka24

Perezida Paul Kagame arashimira mugenzi we wa Burkina Faso, Roch Marc Christian KaborĂ©, nyuma yo gutangaza ko yifatanye n’Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi. Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kabore yatangaje mu rurimi rw’Icyongereza ko yifatanyije n’Abanyarwanda n’imiryango yabuze ababo muri jenoside, ugenekereje mu Kinyarwanda agira ati […]

Umuhanzi Meddy aratanga ubutumwa bw’ihumure mu gihe cyo kwibuka

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, umuhanzi Ngabo Medard uzwi ku izina rya Meddy, aratanga ubutumwa buhumuriza ababuze ababo. Uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Meddy yavuze ko n’ubwo abantu bagiye babura ababo ko bishoboka ko  bakiri kumwe nabo kubera urukundo […]

Guverineri Mufulukye arashimira ingabo za FPR/Inkotanyi zahagaritse jenoside zikagarurira Abanyarwanda icyizere cyo kubaho

Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba, Bwana Mufulukye Fred arashima ubutwari bw’ingabo za FPR/Inkotanyi zahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi, ubu Abanyarwanda bakaba bishyira bakizana mu iterambere ry’igihugu. Yatangaje ibi ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Umurenge wa Gashanda mu Karere ka Ngoma, Intara y’I Burasirazuba abereye umuyobozi, ku wa Gatandatu tariki ya 7 Mata 2018, hatangizwaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro […]

Uwatorotse igisirikare cya Uganda yakubiswe arapfa ubwo yageragezaga kwiba

Umugabo w’imyaka 40 wahoze mu gisirikare cya Uganda akaza kugitoroka, yakubiswe n’abaturage kugeza ashizemo umwuka. Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 6 Mata 2018, nibwo umugabo witwa David Kanyamahoro ushinjwa gutoroka igisirikare cya Uganda (UPDF), hamwe n’abandi batatu bagiye kwiba muri Village ya Nyagicyebe/ Rwaramba  muri District ya Kisoro, abandi baracika we afashwe arakubitwa […]

Loni irasaba Leta ya Nkurunziza gushyikirana n’abatavuga rumwe nayo

Akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi, karasaba Leta y’u Burundi kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe na yo ku byerekeye amatora ateganyijwe mu 2020. Mu itangazo ryashyizweho umukono n’intumwa z’ibihugu 15 bigize aka kanama ku wa Gatatu w’iki cyumweru, batangaje ko Loni itewe amakenga n’uburyo ibikorwa bya politiki byifashe mu Burundi. Aya makenga ngo bayaterwa n’uko […]

Muhanga: Kubura uburere bw'ababyeyi, byatumye bishora mu biyobyabwenge birabangiza

Uwayo Germain, utuye mu kagari ka Gitarama, umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, avuka mu muryango w’abana benshi kuko yivugira ko ise yari yashatse abagore benshi, nyina umubyara yari umugore wa munani, nyuma yo gutandukana Kwa se na nyina, yaje  kubura uburere bw’ababyeyi ari byo byatumye amara imyaka irindwi akoresha ibiyobyabwenge, byanamukurijemo uburwayi bwo […]

Muhanga: Kubura uburere bw'ababyeyi, byatumye bishora mu biyobyabwenge birabangiza

Uwayo Germain, utuye mu kagari ka Gitarama, umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, avuka mu muryango w’abana benshi kuko yivugira ko ise yari yashatse abagore benshi, nyina umubyara yari umugore wa munani, nyuma yo gutandukana Kwa se na nyina, yaje  kubura uburere bw’ababyeyi ari byo byatumye amara imyaka irindwi akoresha ibiyobyabwenge, byanamukurijemo uburwayi bwo […]

Abantu 13 basize ubuzima mu mirwano yahuje abasirikare ba Congo (FARDC) n’inyeshyamba

Abantu 13 barimo 11 b’inyeshyamba za MaĂ ÂŻ-MaĂ ÂŻ n’abasirikare ba Leta ya Congo babiri, basize ubuzima mu mirwano yabahuje ku wa Gatanu tariki ya 6 Mata 2018. Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wungirije w’agace ka Kalemi iyi mirwano yabereyemo, Franklin Yakani, avuga ko hagabwe iki gitero mu rwego rwo kumenesha izi nyeshyamba muri aka gace gakungahaye ku butunzi […]

Rusizi: Abarokotse Jenoside bashengurwa n’uko Abarundi babahekuye bacyidegembya

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku rwego rw’akarere ka Rusizi byabereye  mu murenge wa Muganza, umwe mu mirenge igize ikibaya cya Bugarama mu cyahoze  ari komini Bugarama naho hakaba haraguye Abatutsi batagira ingano muri Jenoside, aho bamwe bajugunywe mu nzuzi n’imigezi,imibiri ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Muganza yabonetse ikaba ari 242 gusa. Abarokotse […]