Reba amafoto atandukanye waba utarabonye y’umunsi wa mbere wo gutangiza ibikorwa byo #kwibuka24

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Gatandatu tariki ya 7 Mata 2018, wari umunsi u Rwanda n’Isi yose bibukaga ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda bikaba byari umwihariko wo gutangiza ibi bikorwa by’icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka.

Umuhango ku rwego rw’igihugu wabereye ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakaba barawitabiriye, bashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 25 kuri urwo rwibutso ndetse banacana urumuri rw’icyizere.

Ku mugoroba, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ku Inteko Nshingamategeko i Kimihurura kugera kuri Sitade Amahoro, ndetse anitabira ijoro ryo kwibuka aho kuri Sitade.

Ibindi byaranze umunsi, reba amafoto.

Umuhanzi Mariya Johani, ubwo yaririmbaga

Ku mugoroba: Urugendo rwo kwibuka rwitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame n’abandi bayobozi batandukanye

Abayobozi batandukanye barimo Jeannette Kagame, Min. w’umuco na Siporo, Uwacu Julienne, Min.w’Intebe, Dr Ngirente, Perezida w’urukiko rw’ikirenge, Prof.Sam Rugege, Perezida wa Sena, Makuza Bernard, Perezida w’inteko Nshingamategeko, Mukabalisa Donatille,…

Source Photos: Village Urugwiro & flickr.com/photos/Jeannette_Kagame

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru